Nyarubuye: Interahamwe zaryaga imitima y’Abatutsi

Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Kirehe, Nduwimana Bonaventure, avuga ko Abatutsi biciwe muri Paruwasi ya Nyarubuye bariwe imitima kugira ngo amaraso y’Abatutsi atazateza ibibazo ababishe.

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyarubuye
Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyarubuye

Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Kirehe, Nduwimana Bonaventure, avuga ko Abatutsi biciwe muri Paruwasi ya Nyarubuye bariwe imitima kugira ngo amaraso y’Abatutsi atazateza ibibazo ababishe.

Tariki ya 14 Mata 1994, saa cyenda z’igicamunsi, ngo nibwo abicanyi bakoresheje gerenade batangiye gutera muri Paruwasi ya Kiliziya Gatolika ya Nyarubuye.

Ni ibitero byari biyobowe n’uwari Burugumesitiri w’icyahoze ari Komini Rusumo witwa Gacumbitsi Sylvestre wakatiwe gufungwa burundu n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwa Arusha rwashyiriweho u Rwanda.

Hari kandi ngo indi nterahamwe yakomokaga mu cyahoze ari Komini Birenga wiyitaga Cyasa wakatiwe burundu, akaba afungiye muri gereza ya Rwamagana i Nsinda.

Abatutsi biciwe i Nyarubuye bari baturutse ahantu hatandukanye nko mu cyahoze ari Komini Kabarondo, Komini Birenga, Komini Rukara na Rukira n’Abatutsi nyirizina babaga ku musozi wa Nyarubuye.

Imivure yashyirwagamo amaraso y'Abatutsi kugira ngo barebe ko atazahinduka amata
Imivure yashyirwagamo amaraso y’Abatutsi kugira ngo barebe ko atazahinduka amata

Nduwimana uhagarariye Ibuka mu Karere ka Kirehe avuga ko Abatutsi baturutse mu yandi makomini baje bahunga bashaka inzira yabambutsa ikabageza muri Tanzaniya. Bageze i Nyarubuye, bahasanze abandi batutsi benshi bahakambitse na bo baguma aho.

Nduwimana agira ati “Abiciwe i Nyarubuye baje bahunga ubwicanyi iwabo, baza bagamije kwambuka bagahungira muri Tanzaniya. Bageze i Nyarubuye babonye hari imbaga y’Abatutsi bagumana na bo kugira ngo bazahungane. Bose bagiye mu nzu y’Imana bizeye amakiriro, birangira bayiciwemo.”

Mu kwica Abatutsi bari i Nyarubuye ngo haje Interahamwe ziturutse imihanda yose iziturutse mu cyahoze ari Komini Birenga, Rukira na Rusumo ndetse n’ikigo cya Gendarmerie cyabaga i Kibungo.

Umwihariko wa Jenoside yakorewe i Nyarubuye ngo ni ibikoresho byakoreshejwe n’ubunyamanswa aho batemaguraga abantu, amaraso yabo agashyirwa mu muvure, bakarya imitima yabo babanje kuyisya. Mu bundi bugome bari bafite ngo ni uko bamenaga urusenda mu mirambo kugira ngo bamenye abakiri bazima.

Nduwimana ati “Ubwicanyi bwakorewe i Nyarubuye burenze kwemera. Interahamwe zatemeraga Abatutsi ku ngiga z’ibiti, amaraso yabo zikayashyira mu muvure ngo barebe ko azahinduka amata, ifunguro Abatutsi bakunda kunywa.”

Ati “Babakuragamo imitima bakayisya bifashishije Passoire (akuma kifashishwa mu gikoni mu gusya inyanya n’izindi mboga) bakayirya ngo amaraso yabo atazabahama.”

Ibisongo byifashishwaga mu gushinyagurira abagore n'abakobwa
Ibisongo byifashishwaga mu gushinyagurira abagore n’abakobwa

Mu rwibutso rwa Nyarubuye kandi hagaragaramo ibuye Interahamwe zaseragaho urusenda bamishaga mu mirambo y’Abatutsi kugira ngo bamenye abakiri bazima.

Hagaragaramo kandi ibisongo Interahamwe zakoresheje zishinyagurira abakobwa n’abagore.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyarubuye rushyinguyemo imibiri y’Abatutsi 58,551. Biteganyijwe ko kuri iki cyumweru tariki ya 14 Mata 2019 hashyigurwamo indi mibiri 20 yabonetse hirya no hino mu mirenge igize Akarere ka Kirehe.

Nduwimana Bonaventure, Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Kirehe, avuga ko nyuma ya Jenoside, abarokotse bagiye biyakira buhoro buhoro ku buryo bakora imirimo itandukanye nk’abandi banyarwanda kandi iterambere rikaba ryiyongera buri munsi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Mana ndagusaba uteze umwangaro aba bicanyi, abafite ibitekerezo nk’ibyabo, abakora/abazakora nkabo n’abagifite ingengabiteketexo ya jenoside.

mahoro yanditse ku itariki ya: 14-04-2019  →  Musubize

Mbega inkuru iteye ubwoba!!Hari abasambanyaga abagore n’abakobwa bamaze kwica.Hari n’ababagaga abagore batwite.Ku Kilatini baravuga ngo:"Homo Homini Lupus Est" (Man is wolf to man).Bivuga ngo:Umuntu ni ikirura cy’umuntu.Nkuko Ibyakozwe 17:26 havuga,abantu twese duturuka ku Muntu umwe.Icyo Imana yizeza abantu,nuko mu isi nshya dusoma muli 2 Petero 3:13,nta Ronda-bwoko rizabamo,kubera ko ku munsi wa nyuma,Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,igasigaza abuyumvira gusa nkuko Imigani 2:21,22 havuga.Icyo Imana idusaba twese,nuko tutahera mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo tukabifatanya no gushaka Imana,mbere yuko uwo munsi w’imperuka uza.Abibera mu byisi gusa,Imana ibita abanzi bayo nkuko Yakobo 4:4 havuga.Bisobanura ko itazabaha ubuzima bw’iteka muli paradizo.Tukibuka yuko ku munsi wa nyuma Imana izazura abantu bapfuye bayumvira nkuko Yesu yavuze muli Yohana 6 umurongo wa 40.It is a matter of time kandi si kera,kubera ko Imana itajya ibeshya.

gatare yanditse ku itariki ya: 15-04-2019  →  Musubize

Harya ngo imana ibabarira abanyabyaha?ahubwo iyaba nkabo bakoze ayo mahano ubu nabo ariko yabagenzaga bakumva ukuntu bababaje abatutsi muri genocide kuko iyi nkuru ndayisomye numva murijye birandenze kk jyew genocide ya korewe abatutsi yabaye ntaravuka,gusa icyo nasaba imana nuko ikomeza imitima ya barokotse genocide ya korewe abatutsi kk niyo izi neza ishavu,intimba,n’amarira bafite,gusa kd bahumure imana yaduhaye Kagame Paul ubakunda kd ubazirikana iteka,twibuke twiyubaka.

Ntakirutimana jean Claude yanditse ku itariki ya: 13-04-2019  →  Musubize

Imana nibyo ibabarira abanyabyaha. Kandi imitima y’abarokotse genocide irababaye cyane ishavu intimba agahinda kutabona abawe Kandi Uzi neza uko babishe urw’agashinyaguro bazira ubusa ugasigara udafite uwo wabwira ni agahinda gakomeye iyo nkuru nibihangane abasigaye bakomere nange nige wari muto iwacu mubana barindwinasigaranye nuwo twakurikiranaga ntawabwira undi ati komera ariko ibyo nabonye nagahomamuntu nabyibuka nkaba nayoba n’inzira najyagamo ariko kubwo urukundo rw’Imana yampaye kubabarira nkomeje uko ntaho nagera reka abarokotse twiyubakemo ikizere kejo kuko Hari Imana mw’ijuru itabera idahemuka yansize yagusize kubw’urukundo rwayo Kandi izatugirira neza. Iduhere umugisha inkotanyi zadutabaye.

Alias yanditse ku itariki ya: 16-04-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka