Inzu zari zituwe n’Abatutsi muri CIMERWA zari zarasizwe irangi ritukura

Amarangi atukura yasigwaga ku nzu z’uruganda rwa CIMERWA bamwe mubahoze ari abakozi barwo babagamo, ngo cyari ikimenyetso ko Jenoside yari yarateguwe ku rwego rwo hejuru byanatumye umubare w’abahiciwe wiyongera. Ikibabaza abaharokokeye cyane ni uko imyaka 25 ishize bataramenya aho imibiri y’abo bakoranaga yajugunywe.

Umuyobozi w'uruganda rwa Cimerwa afatanya na bagenzi be gucana urumuri rw'icyizere
Umuyobozi w’uruganda rwa Cimerwa afatanya na bagenzi be gucana urumuri rw’icyizere

Abatutsi bahoze bakora muri uru ruganda rwa CIMERWA ntibigeze bamenya ko inzu zabo zasizwe amarangi y’umutuku nk’ikimenyetso cya’abicanyi kugira ngo bazajye bamenya aho babashakira nk’uko Bapfakurera Jean, bitaga Muremure umwe mu barokokeye muri izi nzu za CIMERWA abivuga.

Ati “Inzu nyinshi twabagamo muri Cimerwa inyinshi zari zituwemo n’Abatutsi bari barazishyizeho ikimenyetso cy’irangi ritukura ku marembo. Ni abakozi bamwe babigizemo uruhare babitegetswe n’ubuyobozi bwa Cimerwa, bagamije kugira ngo interahamwe niziza kwica abantu zitazibeshya zikaba zajya mu rugo rw’Umuhutu kandi bagomba kwica Abatutsi.”

Bapfakurera kandi atunga agatoki Ndorimana Casimir wari umuyobozi ushinzwe umusaruro muri CIMERWA Kuri ubu ufungiye icyaha cya Jenoside warangaga ababaga bihishe batari bamenyekanye, uyu akaba yarabaye intandaro yo kwica benshi.

Ati ”Bagiye babasohora baranzwe n’abakozi bagenzi babo, biturutse k’uwari umuyobozi wa Cimerwa wari ushinzwe umusaruro witwa Ndorimana Casimir, niwe wagiye guhuruza interahamwe yitwaga Yusufu ngo ize yice Abatutsi bari bari hano.”

imyaka 25 irashize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, ariko Bapfakurera kimwe n’abandi barokokeye aha bavuga ko bafite amakuru ko abishe bavuze ko batazigera bagaragaza aho babajugunye imibi.

Ati ”Nasabye ubuyobozi bw’akarere ko badufasha nk’abo bantu bafunze ndetse n’abafunguwe bishe abacu bakaturangira aho babajugunye nibura tukajya tuhibukira kuko babishe ku itariki ya 16 babajyana ku itariki ya 17.”

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi Kayumba Ephrem yahise aha umukoro imirenge itatu ya Bugarama, Muganza na Gitambi y’icyahoze ari komine Bugarama muri icyo gihe wo gushaka ayo makuru nibura ngo nihamenyekana ko bajugunywe mu mugezi wa Rubyiro cyangwa Rusizi hazashakwe uko hashyirwa ikimenyetso cy’urwibutso.

Ati ”Byanze bikunze ufashe abaturage bahariya ntihabura umwe cyangwa babiri bazi amakuru y’imvaho ari nayo mpamvu dusaba ko abantu batuye hariya bose bafatanya mu rwego rw’ubumwe n’ubwiyunge bakaganira kugirango turebe ko twamenya amakuru y’abiciwe muri Cimerwa.”

Abayobozi batandukanye bifatanyije n'abakozi b'uruganda kwibuka
Abayobozi batandukanye bifatanyije n’abakozi b’uruganda kwibuka

Bhekizitha Wiseman Mthembu, ni umuyobozi mukuru w’uru ruganda, avuga ko CIMERWA izakomeza gutanga umusanzu wayo cyane cyane uwo gufata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko abafite ababo bahoze barukorera.

Ati ”Tuzakomeza gukorana no kwita kubacitse ku icumu rya Jenoside kugira ngo dukomeze kubaka u Rwanda rufite ubumwe no kuzahura iki gihugu.”

Mu mibiri isaga 400 ishyinguye mu rwibutso rwa Muganza hakabaye harimo n’iy’abaguye muri CIMERWA ariko abarokokeye muri uru ruganda bahamya ko irimo itarenze 1/3 cy’imibiri y’abatutsi 58 baguye muri uru ruganda.

Kayumva Ephrem Umuyobozi w'akarere ka Rusizi
Kayumva Ephrem Umuyobozi w’akarere ka Rusizi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka