Umugabo yafatanywe kashe 74 yiganisha ibyangombwa

Polisi y’u Rwanda yafatanye kasha 74 umugabo wo mu kagari ka Kigarama, mu Murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge ukora ibyangombwa by’ibyiganano by’ibigo bitandukanye akabiha abajya kubyibisha.

Uyu mugabo ngo yari afite kashe 74 akoresha mu mpapuro mpimbano
Uyu mugabo ngo yari afite kashe 74 akoresha mu mpapuro mpimbano

Uwo mugabo ubona ari mu kigero cy’imyaka 35 avuga ko ku munsi w’ejo ari bwo Polisi yamufatiye mu cyuho itungiwe agatoki n’abaturage.

Ati “Mu by’ukuri twari dusanzwe tubikora mu buryo bwo gushaka gukira vuba ariko turabisabira imbabazi.”

Mu makashe bamusanganywe hari ay’ibigo bitandukanye birimo ibya Leta n’iby’abikorera nk’amabanki, ibigo by’amashuri, ibitaro, imirenge, Polisi, amashuri yisumbuye n’amakuru n’izindi nzego zitandukanye ku buryo yatangaga impamyabumenyi n’indangamanota z’amashuri, ibyangombwa by’ubutaka n’ibindi.

Uyu mugabo uvuga ko yatangiye gukora ubu bujura muri 2015 akaza kubihagarika nyuma y’umwaka umwe nyuma yo kuvumburwa n’umugore we akamwizeza ko atazabisubira, n’ubwo iwe bahasanze ibyangombwa byinshi cyane yari yarakoreye abantu batandukanye, avuga ko yari yabyongeye ku munsi w’ejo abikorera inshuti ye Polisi ikabagwa gitumo.

Avuga ko indangamanota yayikoreraga hagati y’ibihumbi 10 na 15Frw naho impamyabushobozi akayitangira ibihumbi 30FRW.

N’ubwo atavuga umubare w’abo bakoranaga muri uko gukora ibyo byangombwa n’aho bacurishaga kashe avuga ko ababikora ari benshi kandi bamwe muri bo yababwiye Polisi y’Igihugu.

Agira inama ababikora batarafatwa, uwo mugabo yagize ati “Nta cyiza kibirimo kandi ukunda igihugu ntabwo wakora ibintu nk’ibi. Iyo ukibirimo uba wumva uryohewe n’amafaranga make ugenda ubona ariko ntuba uzi ko bigira ingaruka kuri wowe ubwawe no ku gihugu muri rusange.”

CIP Marie Gorethe Umutesi, Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, avuga ko Polisi itazihanganira abantu bacura ibyangombwa ngo bahabwe serivisi badakwiye.

Agira ati “Wamuhaga amafaranga akaguterera kashe, ni ukuvuga ngo akurikiranweho icyaha cy’inyandiko mpimbano.”

Ingingo ya 276 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ateganyiriza igihano cy’igifungo kuva ku myaka 5 kugeza kuri 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni 3FRW kugeza kuri miliyoni 5FRW umuntu wese uhamwe n’iki cyaha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kuki amasura yabanyabyaha nkaba ahishva

gakuba yanditse ku itariki ya: 17-04-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka