Hagiye gukorwa ‘porogaramu’ ifasha Abanyarwanda kumenya amakuru y’ibidukikije

Bitarenze ukwezi kwa Kamena 2019, mu Rwanda hagiye gukorwa ‘porogaramu’ (Application) izashyirwa muri telefoni zigendanwa, ikajya ifasha Abanyarwanda kuemenya amakuru ku mihindagurikire y’ikirere, bityo bigire uruhare mu kubungabunga ibidukikije.

Abanyeshuri bitabiriye amarushanwa ku gukora porogaramu izatanga amakuru y'imihindagurikire y'ikirere
Abanyeshuri bitabiriye amarushanwa ku gukora porogaramu izatanga amakuru y’imihindagurikire y’ikirere

Iyo porogaramu izakorwa binyuze mu marushanwa y’abanyeshuri ba kaminuza n’amashuri makuru yo mu Rwanda, cyane cyane abiga amasomo y’ikoranabuhanga.

Ayo marushanwa yatangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa kabiri 16 Mata 2019, na kompanyi itwara ba mukerarugendo yitwa Hermosa Life Tours and Travel, ifatanyije n’ikigo cy’igihugu kita ku bidukikije (REMA).

Biteganyijwe ko iyo porogaramu izashyirwa ahagaragara tariki ya 05 Kamena 2019, umunsi hizihizwaho umunsi mpuzamahanga wo kurengera ibidukikije.

Ntirenganya Oreste, umuyobozi wa Hermosa Life Tours and Travel avuga ko bahamagarira abanyeshuri ba kaminuza n’amashuri makuru yo mu gihugu hose, ngo bitabire kurushanwa gukora iyo porogaramu, kuko uretse no kuba uzatsinda azahembwa, azaba agize n’uruhare mu kubaka igihugu.

Ntirenganya kandi avuga ko iyo porogaramu nimara gukorwa bizorohereza Abanyarwanda kujya bamenya amakuru ku mihindagurikire y’ikirere, bityo bikabafasha kubasha kwitegura mu mirimo yabo bakora.

Ati” Umunyarwanda azaba afite uburyo ashobora gukanda akanyenyeri, umubare w’ibanga, agahita abasha kubona amakuru amwereka niba uyu munsi imvura igwa, mu kwezi kwa Karindwi ho bizaba bimeze bite, kuburyo byakorohera n’abakora ubuhinzi kumenya igihe imvura izagwira, bakamenya uko bategura ubutaka n’imbuto zo gutera”.

Ntirenganya avuga ko uko igihugu gitera imbere ari nako ikoranabuhanga ritera imbere, kuburyo abanyarwanda bakeneye uburyo bwo kubafasha kumenya amakuru bakoresheje ikoranabuhanga.

Uwonkunda Divine umunyeshuri muri kaminuza ya Kigali umwe mu bitabiriye amarushanwa, avuga ko ubusanzwe asanzwe akora izindi porogaramu zifasha Abanyarwanda.

Uwonkunda avuga ko ubusanzwe uburyo Abanyarwanda babonagamo amakuru y’imihindagurikire y’ikirere bwabagoraga.

Yongeraho ko nk’urubyiruko rwiga ikoranabuhanga, bafite ubushobozi bwo gukora iyo porogaramu, bakaba bafashije abaturage kumenya amakuru ku mihindagurikire y’ikirere, bityo bakanirinda Ibiza.
Ati”Iyi Application turashaka kuyikora nk’urubyiruko kuko tubifitiye ububasha, turabyiga mu ishuri, tukarwanya Ibiza bizaza mu gihe kiri imbere, ndetse bikanafasha Abanyarwanda muri rusange kwirinda no gutera imbere”.

Iyi porogaramu izakorwa izaba irimo ibyiciro bibiri.

Hari icyiciro kizajya muri telefoni z’ubwenge (smartphones), ndetse n’icyiciro kizajya muri telefoni zisanzwe, kuburyo buri wese utunze telefoni azajya abasha gukoresha iyo porogaramu.

Umukozi wa REMA ushinzwe ubukangurambaga no kwigisha Abanyarwanda kubungabunga ibidukikije Nsanzimana Juma, avuga ko ubu abenshi mu banyarwanda batunze telefoni zigendanwa, ariko ko nibamara gusuzuma iyo porogaramu bagasanga ikubiyemo amakuru yose, hazakurikiraho kuyimenyekanisha, bityo abaturage bakayimenya bakanayikoresha.

Ati”Turamutse tuyishyizeho gusa tukicecekera, byaba bimeze nko gucana urumuri ukarwubukaho inkangara. Ntacyo yaba imaze rwose”!

Uretse amashuri makuru na za kaminuza bagiye kurushanwa gukora iyo porogaramu kandi, ikigo REMA kivuga ko hari n’andi marushanwa agomba kwitabirwa n’uturere, aho two tuzagaragaza ibikorwa by’indashyikirwa bigamije guhangana n’ihumana ry’umwuka.

Ikindi cyiciro ni ikizitabirwa n’amashuri y’imyuga n’ubumenyi-ngiro, (TVET Schools) yo akazagaragaza udushya yahanze mu kurwanya ihumana ry’umwuka, ndetse n’icyiciro kizitabirwa n’abanyamakuru, bazarushanwa mu gutara no gutangaza inkuru ku bidukikije n’imihindagurikire y’ikirere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka