Abavutse nyuma ya Jenoside batangiye gufasha ababyeyi gukira ibikomere

Abana bavutse nyuma ya Jenoside bo mu Karere ka Musanze, bamaze gushinga umuryango Icyizere (Icyizere Family) ugamije gusana imitima y’ababyeyi bahuye n’ibibazo nyuma ya Jenoside.

Urwo rubyiruko ruvuga ko rwatangije uwo muryango ku nkunga y’ababyeyibabo,bagamije ibikorwa by’isanamitima nyuma y’ibikomere babonanaga ababyeyi babo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Nk’uko babitangarije Kigali Today, bavuga ko mu myaka isaga itatu bamaze mu bikorwa byabo, bishimira uburyo bamaze guhindura ababyeyi babo bari baraheranwe n’agahinda baruhuka n’ibikomere bagize muri Jenoside.

Bavuga ko bifuza ko umuryango wabo n'ibikorwa byabo bigera mu gihugu hose
Bavuga ko bifuza ko umuryango wabo n’ibikorwa byabo bigera mu gihugu hose

Ngabo Jean Pierre agira ati“ Icyizere ni umuryango uhuriwemo n’abana bo mu Karere ka Musanze bavutse mu miryango y’ababyeyi bacitse ku icumu rya Jenoside. Twishyize hamwe dushaka gufasha ababyeyi bacu bagize ibikomere batewe na Jenoside tubereka ko imbere ari heza″.

Abo bana bavuga ko ibikorwa byabo byamaze gutanga umusaruro kuko hari ababyeyi bakize ibikomere n’agahinda bari baratewe na Jenoside.

Umwe muri abo bana witwa Umutesi Chanilla avuga ko yafashije umubyeyi we wari waraheranwe n’agahinda yatewe na Jenoside, aho yajyaga mu bihe bibi ubwo igihe cyo kwibuka cyabaga kigeze.

Ati “Kuba naragiye mu muryango Icyizere Family byafashije umubyeyi wanjye mu buryo bufatika. Mu gihe cyo kwibuka Mama yirirwaga aryamye yigunze ubona ko ibibazo byamurenze, akumva nta hantu yajya ku bw’agahinda yatewe n’uko umuryango we washize″.

Akomeza agira ati “Njye na bagenzi banjye twibumbiye mu muryango Icyizere, twaramwegereye tumwereka ko duhari kandi ko tumuri inyuma, arakira kugeza ubu ni umuntu usabana n’abandi kandi arishimye yagaruye icyizere cy’ubuzima″.

Ngabo Jean Pierre avuga ko bamaze komora ibikomere abenshi mu barokotse Jenoside
Ngabo Jean Pierre avuga ko bamaze komora ibikomere abenshi mu barokotse Jenoside

Muraza Denyse we yagize ati “Kugira ngo dufashe ababyeyi bacu natwe tugerageza kwiyungura ubumenyi ku byaranze Jenoside, twitabira ibiganiro, twiga amateka, dufasha ababyeyi bacu tubahumuriza tukababwira ko bakiriho″.

Akomeza agira ati“ Hari umubyeyi nafashije wahoraga ahura n’ihungabana. Naragiye ndamuganiriza ndamuhumuriza mbikora kenshi, ariko kuva mwigishije nkamwereka ko imbere ari heza ubu yarakize nta kibazo akigira″.

Hari abindi bikorwa abo bana bakora mu gufasha abafite ibikomere bya Jenoside babaha imiganda, babubakira n’ibindi bikorwa bibafasha mu buzima.

Chacky Mutoni agira ati “Uburyo dufasha ababyeyi babuze ababo kuba bakomera ni ukubakorera imiganda, kububakira kubasura tubaba hafi. Nk’umubyeyi wanjye nakundaga kumubona ababaye, ngakomeza kumuhumuriza nti wibabara ndahari nzakubera aho abagiye batari″.

Icyizere Family igizwe n’urubyiruko rw’abahungu n’abakobwa bagera kuri 50 bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Biga mu mashuri yisumbuye hakabamo n’abatangiye Kaminuza.

Uretse gufasha ababyeyi babo gukira ibikomere, bakora n’ibikorwa binyuranye biganisha abaturage mu iterambere birimo kubigisha gahunda y’Ubumwe n’Ubwiyunge, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, n’ibindi bikorwa bito bijyanye n’ubushobozi bwabo.

Ni abana kugeza ubu bakora ibyo bikorwa by’ubwitange ku nkunga bahabwa n’ababyeyi babo. Abo bana basaba Leta ubufasha bunyuranye mu rwego rwo kurushaho kunoza gahunda biyemeje yo kuzamura igihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka