Muri 1991 data yambuwe Serumu nyuma yo kumenya ko ari Umututsi amfira mu maso - Ngabonziza

Ngabonziza Luis wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi wo mu Karere ka Musanze, avuga ko yabonye ibimenyetso bya Jenoside mu mwaka wa 1991 aho ubwo yari arwaje umubyeyi we mu bitaro bya Ruhengeri, abaganga bamwambuye Serumu nyuma yo kumenya ko ari Umututsi bimuviramo urupfu.

Ngabonziza Luis ngo yabonye ibimenyo bya Jenoside kuva muri za 1990
Ngabonziza Luis ngo yabonye ibimenyo bya Jenoside kuva muri za 1990

Ngabonziza wari ufite imyaka 21 mu mwaka wa 1991, avuga ko uburwayi yari arwaje se bwatewe n’inkoni yari yakubiswe n’abasirikare bo mu ngabo zatsinzwe babaga ku Mukamira.

Uwo mugabo aganira na Kigali Today, mu gahinda kenshi yagize ati “mu 1991 habaye igitero inkotanyi zifungura Gereza, nari ndi mu bitaro ndwaje umubyeyi wanjye.

Yari arwaye ibikomere yari yakomoye ku basirikare bo mu kigo Cya mukamira kuko barazaga bagafata abantu bagakubita, yari yarakubiswe arwara ibirenge ku buryo n’amagufa yasosokagamo″.

Avuga ko akigeza umurwayi we mu bitaro, bamaze umunsi wose batamuha imiti, umuganga umwe amunyuzeho areba uburyo afite ububabare, amugirira impuhwe amushyiramo Serumu.

Mu gihe umubyeyi we yari yashyizwemo Serumu, Ngabonziza ngo yatunguwe no kubona abandi baganga baza barayimwambura, bayimushikuzamo n’uburakari bwinshi.

Ati “Muri icyo gihe abaganga bari bameze nabi, bigeze ku gitero inkotanyi zari zimaze gukorera i Musanze zifungura imfungwa, noneho abaganga barya karungu, Papa nari ndwaje bamwimye imiti umunsi wose, bahise bamushikuzamo na Serumu yari yashyizwemo n’undi muganga″.

Avuga ko umubyeyi we yakomeje kuremba, ari nako nawe yibaza ibibaye ku mubyeyi we.

Ngo yegereye umwe mu baganga amubaza icyo umubyeyi we azize, amubwira ko azize kuba ari Umututsi.

Agira ati “Abaganga bambwiye ko Papa azize ko ari Umututsi, bati ubu Umututsi nta serivisi agifite hano, arahabwa imiti nkande kandi hari abasirikare bari kuraswa bayikeneye?.

Ngabonziza ngo yakomeje kugumana mu bitaro n’umubyeyi we, ari nako akomeza kuribwa n’ububabare yari afite, bigeza ubwo umubyeyi we amupfira mu maso.

Ati ″Papa yakomeje kubura ubufasha kandi yari gukira, twakomeje kuba mu bitaro atabona imiti kugeza ubwo amfiriye mu maso″.

Ngabonziza avuga ko itotezwa ry’Abatutsi bari barwariye mu bitaro bya Ruhengeri, ryatangiye mu myaka ya za 1990 na 1991, aho n’abaganga b’Abahutu bageze aho bahiga bagenzi babo b’Abatutsi.

Ngo baratotejwe kugeza ubwo bagambanirwa bagatungirwa agatoki abasirikare ari nako bicwa, abandi bagafungwa bitwa ibyitso.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka