Ubuhinde: Abasirikare babiri ba RDF bashoje amasomo abinjiza mu cyiciro cy’aba Ofisiye bato
Abasirikare babiri ba RDF, Fils Niyikiza na Elie Ndagijimana, bari mu basoje amasomo ya gisirikare ku rwego rwa ba Ofisiye bato, mu ishuri rya gisirikare ry’u Buhinde (Indian Military Academy).
Aba basirikare bagaragaje ubwitange n’ubunyamwuga mu gihe cy’aya masomo, aho biyemeje gukomeza kwimakaza indangagaciro za RDF zirimo ikinyabupfura, ubunyangamugayo n’umurava mu kazi.
Ibi byerekana urwego rwo hejuru rw’amahugurwa n’ubufatanye mpuzamahanga u Rwanda rukomeje guteza imbere, mu rwego rwo kubaka igisirikare gikomeye kandi gifite ubushobozi buhanitse.
Ubufatanye hagati y’u Rwanda n’u Buhinde mu bya gisirikare bushingiye cyane ku mahugurwa, kongera ubushobozi bw’abasirikare, no guhanahana ubumenyi. Ingabo z’u Rwanda (RDF) zikunze kwitabira amasomo mu mashuri ya gisirikare akomeye yo mu Buhinde, ndetse n’abayobozi bakuru b’ingabo z’ibihugu byombi bagirana imigenderanire mu rwego rwo kurushaho gushimangira ubu bufatanye.
By’umwihariko, mu ntangiriro za Kamena uyu mwaka, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General Mubarakh Muganga, yakiriye itsinda rigizwe n’abanyeshuri n’abarimu bo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare ryo mu Buhinde aho bari mu rugendoshuri rw’icyumweru mu Rwanda.
Ni urugendo rwabafashije gusobanukirwa neza ibikorwa bya RDF byo gukomeza kongera ubunyamwuga mu ngabo ndetse n’uruhare rwayo mu mutekano wo mu karere no ku rwego mpuzamahanga. Yanashimangiye ko basobanukiwe byinshi ku iterambere ry’inzego z’imiyoborere mu Rwanda n’urugendo rw’iterambere igihugu cyanyuzemo.
Ubu bufatanye bwa gisirikare ni kimwe mu bigize amasezerano yagutse y’ubutwererane bw’ibihugu byombi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|