Nyaruguru: Abantu batazwi bazanye umurambo w’umwana bawegereza uwa sekuru

I Busanze mu Karere ka Nyaruguru, hari umuryango wagiye kwimura umubiri w’umubyeyi (se) wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, basanga aho yari ashyinguye harimo n’umubiri w’umwana bivugwa ko ari uw’umwuzukuru.

Imibiri 333 ni yo yashyinguwe ku Munini
Imibiri 333 ni yo yashyinguwe ku Munini

Byatangajwe na Anatole Uwiragiye, umwe mu bagize uwo muryango, ubwo mu Murenge wa Munini bibukaga Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bakanashyingura mu cyubahiro imibiri 333.

Muri iyo mibiri yashyinguwe mu cyubahiro harimo n’uw’uwo mubyeyi, hakabamo imibiri 213 yabonywe mu Murenge wa Busanze inyuma y’amashuri ya paruwasi ya Musebeya ubwo hasizwaga ikibanza cyo kubakamo icyumba cy’umukobwa, ndetse n’indi mibiri yabonywe ahandi hantu hatandukanye, kimwe n’iyimurwaga.

N’ikiniga, Anatole Uwiragiye yagize ati "Umubyeyi wacu ni twe twamwishyinguriye Jenoside ikirangira mu matongo, tumukuye aho yari yiciwe. Umwuzukuru we witwaga Mukangenzi bivugwa ko ari we nyiri umubiri twamusanganye yagezemo ate? Ko twari twarabuze n’utubwira aho yaguye ngo na we tumushyingure mu cyubahiro?"

Mu mibiri 333 yashyinguwe harimo n'uw'umubyeyi wa Anatole Uwiragiye
Mu mibiri 333 yashyinguwe harimo n’uw’umubyeyi wa Anatole Uwiragiye

Avuga ko ibyo bakorewe byamurenze, akanifuza ko ubutabera bwabafasha gukurikirana no guhana ababikoze.

Ati “Twe turifuza ko icyo cyaha cyakurikiranwa kuko twe sinzi n’uko twacyita. Kumva ko umuntu yasubira inyuma aho bashyinguye umuntu, agacukura, akagera no mu isanduku, kuko twasanzemo ijipo y’umwana koko.”

Uwiragiye anavuga ko abakwiye kubazwa ibingibi ari abavuze na mbere hose ko muri iyi mva harimo umugabo n’umwuzukuru we, nyamara uwo muryango, yaba Uwiragiye, yaba mama we ukiriho ndetse n’abandi bavandimwe be babiri, barahashyinguye se gusa.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Emmanuel Gasana, yamwijeje ko iki cyaha bakorewe kizakurikiranwa.
Yagize ati “Anatole, ibibazo werekanye turabiha agaciro nk’uko bikwiriye, kandi kirakemuka. Gukemuka nta kundi, biragira kibazwa, kandi ubiri inyuma wese arakurikiranwa.”

Anatole Uwiragiye (wa kabiri ku murongo w'imbere) asaba ko abashyinguye umwana w'umukobwa mu mva ya se, binavugwa ko ari umwuzukuru we, babibazwa
Anatole Uwiragiye (wa kabiri ku murongo w’imbere) asaba ko abashyinguye umwana w’umukobwa mu mva ya se, binavugwa ko ari umwuzukuru we, babibazwa

Guverineri Gasana yanaboneyeho gusaba abari bitabiriye kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku Munini kugaragaza ahari imibiri y’abishwe muri Jenoside, no kwirinda guhungabanya abarokotse Jenoside babwirwa amagambo abakomeretsa imitima.

Uretse kiriya gikorwa cyakorewe umuryango wa Uwiragiye Anatole igihe kitazwi, muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu Karere ka Nyaruguru hamaze kugaragara ingengabitekerezo ya Jenoside ubugira gatanu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

yego mana! ababivuz babibazwe rwoxe

chris yanditse ku itariki ya: 20-04-2019  →  Musubize

ibyo biroroshye abo babivuze barabizi bafatwe basobanure aho babikuye ngo murababarira aliko ntimubazi ! ahubwo mwibagirwa vuba gusa,

gakuba yanditse ku itariki ya: 19-04-2019  →  Musubize

Twihanganishije cyane imiryango y’ababuze ababo muri genocide yakorewe abatutsi, bikanarenga bakongera no gushunyagurirwa mwene ako kageni. Birakabije!Mbega ubugome butagira umupaka! Anatole, komera mama! Komera!Tubabajwe cyane n’ubugone ndengakamere izo nyangabirama zikomeje gukora aho kwicuza ngo zerekane aho zagiye zishyira abo zishe. Uwiteka atabare bafatwe kuko bafite byinshi bahishe babisobanure.

M.Claudine UWANYILIGIRA yanditse ku itariki ya: 18-04-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka