Umukozi wa Loni yategetswe kugura amasasu yo kumurasana n’umuryango we muri Jenoside

Festus Ndayisaba wari umukozi wa PNUD, rimwe mu mashami ya One UN mu Rwanda, ngo yategetswe kwishyura amasasu yo kwicishwa, we n’umuryango we, kugira ngo baticwa urw’agashinyaguro.

Abo mu miryango y'abakoraga muri Loni bunamiye ababo bishwe
Abo mu miryango y’abakoraga muri Loni bunamiye ababo bishwe

Mu buhamya Faith Betty, umukobwa wa Ndayisaba, yatanze mu mpera z’icyumweru gishize mu muhango wo kwibuka abari abakozi ba Loni 64 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ko kuva Jenoside yatangira ku wa 7 Mata 1994, se yagiye aha Interahamwe amafaranga ngo zitabica ariko bigeze ku wa 14 Gicurasi haza interamwe iturutse mu cyari Gisenyi itegekwa ko bicwa.

Betty, nk’umwe mu bo mu muryango wa Ndayisaba bashoboye kurokokera kuri Saint Michel, agira ati “Papa yategetswe kwishyura amafaranga yo kugura amasasu yo kuturashisha kugira ngo tudapfa urw’agashinyaguro.”

Muri uwo muhango Fodé Ndiaye, Umuyobozi wa One UN Rwanda, yongeye gushimangira ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari ikimenyetso ntakuka cyo gutsindwa kwa Loni mu nshingano zayo.

Fodé Ndiaye, Umuyobozi wa One UN Rwanda
Fodé Ndiaye, Umuyobozi wa One UN Rwanda

Ndiaye yavuze ko urebye amateka asharira u Rwanda rwanyuzemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi n’intambwe rumaze gutera rwiyubaka, asanga rwabereye isi yose urugero rwiza mu gukorana umurava n’ubuhanga mu kurandura ibibangamira ubumwe bw’abaturage bikabateza umwiryane.

Ndiaye yagize ati “Intego yacu yo gushakira icyiza ikiremwamuntu ifata impu nyishi, ariko zose zidusaba kongera ingufu mu kunga ubumwe no gukorera hamwe duharanira kwiyubaka.”

Ashimira umurava n’ubwitange ingabo za FPR Inkotanyi zashyize mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, yakomeje asaba abari bitabiriye uwo muhango gushyira hamwe nta n’umwe usigaye inyuma kugira ngo bashobore kubaka ejo heza.

Mu butumwa bwe, Antonio Guterres, Umunyamabanga Mukuru wa Loni, afata mu mugongo muri iki gihe cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Yibukije ko ikibi n’icyiza bibana muri sosiyete ariko abantu bakaba bagomba guhora baharanira kubaka ejo heza.

Abari bahagarariye Leta y'u Rwanda muri uwo muhango bacanye urumuri rw'icyizere
Abari bahagarariye Leta y’u Rwanda muri uwo muhango bacanye urumuri rw’icyizere

Guterres yavuze ko muri sosiyete zose hari ubushobozi bwo gukora ikibi ariko hakaba n’ububasha bwo kumvikana, ubugwaneza, ubutabera n’ubwiyunge.

Ati “Nimureke rero dusenyere umugozi umwe mu kubaka ejo heza hatubereye twese kandi ni bwo buryo bwiza bwo gusubiza agaciro abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu myaka 25 ishize.”

Johnston Busingye, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Guverinoma y’u Rwanda wari umushyitsi mukuru, yagaye Loni yananiwe guhagarika Jenoside, ikananirwa nibura gutabara abari abakozi bayo.

Busingye yagarutse kandi ku bari abakozi ba Loni bijanditse muri Jenoside bakidegembya hirya no hino mu mahanga ko ubutabera bw’u Rwanda buzakora ibishoboka byose bakagezwa imbere y’ubutabera.

Yagize ati “Tuzi ko hari abari abakozi ba Loni baje kwifatanya n’Interahamwe bagakurikirana abakozi bagenzi babo, bakabakurikirana mu ngo zabo bakabaha abicanyi cyangwa bakabica bo ubwabo.”

Ati “Ntabwo twebwe tuyobora ubutabera bw’aho abo bantu bahungiye, ariko ndagira ngo mbabwire ko tuzakora ibishoboka byose, igihe cyose tugihari kugira ngo abo bantu bashyikirizwe ubutabera.”

Minisitiri Busingye yasabye Umuryango Mpuzamahanga ubufatanye kugira ngo abo bari abakozi ba Loni bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bagezwe mu butabera.

Ambasaderi w'u Buholandi na we yari yitabiriye uwo muhango
Ambasaderi w’u Buholandi na we yari yitabiriye uwo muhango
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nkuko uyu mukozi wa UNDP abivuze,UN yaratsinzwe kuva na kera.UN ijyaho muli 1945,intego yayo yali "kuzana amahoro ku isi". Nyamara kuva yajyaho,habaye intambara amagana ku isi hose.Nta gihugu na kimwe yari yazanamo amahoro,ahubwo ibihugu 9 byakoze Atomic Bombs ku buryo isaha n’isaha byakoresha izo atomic bombs isi yose igashira.Uretse guhemba ibifaranga byinshi gusa, UN yarananiwe.IBIBAZO isi ifite,bizakemurwa n’Ubwami bw’imana gusa.Nkuko dusoma muli Daniel 2:44,ku munsi w’imperuka imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu ku isi yose,YESU ahabwe kuyobora ISI ayigire Paradizo nkuko ibyahishuwe 11,umurongo wa 15 havuga.Niwo muti wonyine w’ibibazo isi ifite.

gatare yanditse ku itariki ya: 15-04-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka