Ku myaka 21 amaze kwandika ibitabo 2 kuri Jenoside

Umusore w’imyaka 21, Fred Mfuranzima amaze kwandika ibitabo bibiri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, biturutse kukuba yaratunguwe n’umubare mwinshi w’Abatutsi biciwe I Rusatira mu karere ka Huye.

Kimwe mu bitabo Fred Mfuranzima yanditse
Kimwe mu bitabo Fred Mfuranzima yanditse

Ibyo bitabo ni “Urwandiko ruvuye kugasozi I Bututsi” ikindi ni “Dreams to find another World”

Ibi yabitangaje kuri uyu wa kane, ubwo umuryango Never Again Rwanda wongeraga kugirana ibiganiro ku nshuro ya 8 n’urubyiruko, ku bijyanye n’ibikorwa byo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi.

Mu cyahoze ari prefecture ya Butare, komini Rusatira, hiciwe Abatutsi babarirwa mu bihumbi birenga mirongo ine, akaba ari yo mpamvu Mfuranzima w’imyaka 21, yashenguwe no kuba nta mateka yanditswe, avuga kuri ubwo bwicanyi nkuko yabitangarije Kigali Today.

Yagize ati “Nize I Butare n’uko njya kwibuka, nsura urwibutso rw’i Rusatira nsanga hapfiriye Abatutsi barenga ibihumbi 43, ndavuga nti aha hantu haphiriye abantu bangana gutya icyarimwe kuki nta mateka yaho yanditswe? Nari nsanzwe nandika udutabo tw’abana ndavuga nti reka ntangire nandike.”

Dr. Joseph Nkurunziza avuga ko kwandika amateka bidasaba kuva waravutse mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Dr. Joseph Nkurunziza avuga ko kwandika amateka bidasaba kuva waravutse mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Mfuranzima avuga ko abantu bo mu bindi bihugu bitandukanye, biganjemo urubyiruko bamutumira kugira ngo abagezeho ibikubiye mu bitabo bye, aho anashishikariza urundi rubyiruko gutinyuka rukandika kuko isi ikeneye kumenya.

Yagize ati “Kwandika byatanze umusanzu yaba mu Rwanda ndetse no hanze, kuko mbona ubutumire bwinshi bunsaba kujya kuvuga kubyo nanditse bashaka kumenya amateka y’igihu cyacu, ubona ko dufite inkuru nyinshi zo kubwira isi ariko tutandika.”

Dr. Joseph Nkurunziza umuyobozi wa Never again Rwanda yadusubije ku kibazo bamwe bashobora kwibaza ku mwana wavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ubasha kwandika ibyabaye.

Yagize ati “Ntago yabonye Jenoside ariko ibyo yabonye birahari, ntago bisaba kuba waravutse mbere ya jenoside... Hari n’abandi bafite impano zo kwandika... Hari abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, urubyiruko rero rushobora kwandika ubwo buhamya, kugira ngo abandi babashe gusoma ibyabaye.”

Mfuranzima amaze kwandika ibitabo bitanu, akaba afite n’indi mishinga y’ibitabo bitarashyirwa hanze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka