Amerika yikojeje ubusa: Wa musifuzi yimye visa, FIFA imuhaye umushahara yari ateganyirijwe

Umusifuzi w’Umunyasomaliya azahabwa amafaranga yose yagombaga kubona mu irushanwa ry’igikombe cy’Isi yagombaga gusifura, nyuma yo kwangirwa kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kimwe mu bihugu bitatu byakiriye iki gikombe.

Artan, wari waratoranyijwe mu basifuzi bazasifura iri rushanwa rikomeye ku Isi, yabujijwe kwinjira muri Amerika ku mpamvu zitarasobanurwa. Ibi byatumye atabasha gusifura imikino y’Igikombe cy’Isi, ibintu byatunguranye ndetse bikababaza benshi mu bakurikiranira hafi ruhago.

Nyuma y’uko ibi byose bibaye FIFA yafashe icyemezo cyo kumuhemba amafaranga yose yari agenewe abazasifura muri iri rushanwa. Ibi bifatwa nk’icyemezo cyo guha agaciro umwuga no kubaha abasifuzi, cyane cyane iyo hari impamvu zitari mu bushobozi bwabo zibabuza gukora akazi kabo.

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka