Mu cyumweru cyo kwibuka hagaragaye ibyaha 72 by’ ingengabitekerezo

Mu gitondo cyo ku wa 11 Mata 2019, Jeannine Nyiransabimana w’imyaka 34 y’amavuko, wo mu Karere ka Kirehe, yabyutse yitegura ngo ajye kwifatanya n’abandi kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko ntibyamuhira kuko ngo umugabo bivugwa ku ubundi bari basanzwe babanye neza, yahise amwica ngo amuhora ko atashakaga ko ajya mu bikorwa byo kwibuka.

Modeste Mbabazi, umuvugizi w'urwego rushinzwe ubugenzacyaha
Modeste Mbabazi, umuvugizi w’urwego rushinzwe ubugenzacyaha

Mu gihe uyu mugabo yahise atoroka ariko nyuma akaza gutabwa muri yombi, Urwego rw’Igihugu ry’Ubugenzacyaha (RIB) ruvuga ko ibyaha by’ingengabitekerezo byagaragaye mu mu cyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 25, ahanini ari ibyari bishingiye ku bujiji.

Umuvugizi wa RIB, Modeste Mbabazi, agira ati “Mu birego 72 by’ingengabitekerezo ya Jenoside twakiriye mu cyumweru cyo kwibuka, bine gusa ni byo byari bishingiye ku bikorwa bifatika, ibindi ni amagambo asesereza.”

Gusa, muri ibyo birego bine bishingiye ku bikorwa, Mbabazi avugamo ibirego bibiri bakiriye byo kurandura imyaka y’abarokotse Jenoside n’ibindi bibiri bijyanye no gutema amatungo, na yo y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Avuga ko ayo magambo arimo gutukana ndetse “n’andi magambo yose yerekeranye n’ingengabitekerezo ya Jenoside, ariko ibyo wareba ugasanga akenshi byuzuye ubujiji kuko ureba ugasanga ababikora ari ba bantu baciriritse cyane.”

Akomeza agira ati “Si n’abantu b’abanyabwenge wavuga ngo barize, barasomye, uretse umuntu umwe w’i Rwezamenyo mu Murenge wa Nyamirambo aho bari bagiye kwibuka umuntu umwe w’umuganga agatangira kubabwira amagambo atajyanye n’icyabazanye, yerekereza ku ngengabitekerezo ya Jenoside.”

RIB ivuga ko mu cyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, ibirego bijyanye n’ingengabitekerezo ya Jenoside byagabanutse kuko bakiriye ibirego 72, umwaka ushize na bwo hari haragaragaye 72 naho muri 2017 hakaboneka 114.

Umuvugizi wa RIB avuga ko ugereranyije n’iyi myaka ibiri ishize, ibirego by’ingengabitekerezo ya Jenoside byagabanutse ushingiye ku babikora no ku mibare.

Ati “Navuga ko byagabanutse kubera uko iyo mibare iyo uyigereranyije ukareba n’uko abantu babitangaho amakuru, ubu abantu bitabiriye gutanga amakuru ku gihe cyane ugereranyije n’uko babikoraga mu myaka ishize.”

Yaburiye kandi ababa bagifite imigambi y’ingengabitekerezo ya Jenoside avuga ko n’ubwo ibyaha bijyanye na yo bikigaragara n’imbaraga zo kubirwanya zihari, avuga ko n’utekereza gukomeza kuzana ingengabitekerezo ya Jenoside akwiye kumenya ko amategeko azabimubaza.

Ibikorwa byose n’amagambo bifatwa nk’ingengabitekerezo ya Jenoside bihanwa n’Itegeko No 59/2018 ryo kuwa 22/08/2018 ryererekeranye n’Icyaha cy’Ingengabitekerezo ya Jenoside n’Ibyaha bifitanye isano nayo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka