Nyagatare: Inkuba yishe umuntu, inzu 15 zirasambuka
Umuntu umwe yapfuye akubiswe n’inkuba, inzu 15 zivaho ibisenge ubwo hagwaga imvura ivanze n’umuyaga ku gicamunsi cyo ku wa 16 Mata 2019.

Uwakubiswe n’inkuba ni Tugirimana Jean de Dieu w’imyaka 35 ukomoka mu mu Murenge wa Matimba, Akagari ka Cyembogo, Umurenge wa Matimba.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Matimba buvuga ko byabaye mu mvura yaguye ahagana saa munani z’amanywa, Tugirimana abonye imvura iguye atangira gukata icyondo cyo guhoma ari na cyo inkuba yamukubitiyemo ahita apfa.
Umurambo we woherejwe mu bitaro bya Nyagatare kugira ngo ukorerwe isuzumwa.

Imvura ivanze n’umuyaga kandi yasize inzu 13 mu Murenge wa Mimuli i Nyagatare zivuyeho ibisenge, ba nyirayo bacumbikirwa n’abaturanyi.
Naho mu Murenge wa Kiyombe imvura ngo yaguye ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba isenya inzu ebyiri n’ibikoni bibiri.
Abasenyewe inzu babaye bacumbikiwe n’abaturanyi.

Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|