Abakoze Jenoside 250 ntibarangije TIG i Nyaruguru

Bertin Muhizi uyobora Ibuka mu Karere ka Nyaruguru, avuga ko i Nyaruguru hari abagera kuri 250 batarangije imirimo nsimburagifungo (TIG), kandi ko bibangamiye ubutabera ku barokotse Jenoside.

Bertin Muhizi, Perezida wa Ibuka mu Karere ka Nyaruguru
Bertin Muhizi, Perezida wa Ibuka mu Karere ka Nyaruguru

Yagaragaje iki kibazo tariki 17 Mata 2019, ubwo mu Murenge wa Munini hibukwaga Jenoside yakorewe Abatutsi, hakanashyingurwa mu cyubahiro imibiri 333.

Yagize ati “Muri Nyaruguru, cyane cyane mu Murenge wa Munini, twigeze kubarura abagera kuri 250 bakatiwe TIG barayitoroka, uyu munsi bagenda baza umwe umwe, harimo n’abarigishije dosiye zabo. Ibi bibangamiye ubutabera abarokotse Jenoside bifuza.”

Ubutabera abarokotse Jenoside bifuza kandi, mu Karere ka Nyaruguru ngo buracyabangamiwe no kuba hari imitungo yabo yangijwe batararihwa.

Muhizi ati “Hari abateye intambwe yo kuriha imitungo yangijwe, ariko hari n’abigometse. Urugero nk’ubu dufite imanza zujuje ibisabwa zigera kuri 213 zishobora kurangizwa nta mbogamizi.”

Icyakora ngo haracyari izindi zigera mu 1800 zigifite imbogamizi, ariko zakemuka habayeho guhuza abantu kuko “icyifuzwa ari ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda” nk’uko Muhizi asoza avuga.

Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Emmanuel Gasana ati duhanahane amakuru, agezwe ku bo bireba, bakurikiranwe
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Emmanuel Gasana ati duhanahane amakuru, agezwe ku bo bireba, bakurikiranwe

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Emmanuel Gasana, yasabye inzego z’ubuyobozi bireba zose gufatanya ibi bibazo bigakemuka.

Yagize ati “Imanza zitararangizwa ndetse n’abatorotse TIG, duhanahane amakuru, agezwe ku bo bireba, bakurikiranwe. Byubahirizwe mu buryo bwihuse, twese dufatanyije.”

Guverineri Gasana kandi yaboneyeho gusaba abari ku rwibutso rwa Jenoside rwa Munini kwirinda ibihuha n’ibindi byahungabanya umutekano, anasaba urubyiruko by’umwihariko kugira uruhare mu kubaka u Rwanda rwifuzwa, himakazwa ubumwe, bityo u Rwanda rukajya mu nzira igana aheza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka