INES-Ruhengeri: Biyemeje kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside bifashishije ikoranabuhanga

Abiga mu ishuri rikuru rya INES-Ruhengeri, baravuga ko biyemeje kwifashisha ikoranabuhanga, mu rwego rwo gukumira abapfobya Jenoside n’abakwirakwiza ingengabitekerezo yayo ku mbuga nkoranyambaga.

Abanyeshuri bakoze urugendo bava ku ishuri berekeza ku rwibutso rwa Jenoside rwa Muhoza mu karere ka Musanze
Abanyeshuri bakoze urugendo bava ku ishuri berekeza ku rwibutso rwa Jenoside rwa Muhoza mu karere ka Musanze

Abo banyeshuri babitangarije mu ijoro ryo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, umuhango wabereye muri iryo shuri tariki 12 Mata 2019, aho bemeza ko bafite ubushobozi buhagije bwo kurwanya abakoresha imbuga nkoranyambaga bakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside n’andi magambo asenya ubusugire bw’igihugu.

Hagenimana Eric, umwe mu banyeshuri biga muri INES-Ruhengeri, avuga ko, uko urubyiruko rwasenye igihugu rukoreshwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko na bo nk’urubyiruko biteguye gushyira imbaraga mu kubaka igihugu.

Ati “60% by’Abanyarwanda ni urubyiruko, dushyize hamwe ntacyatunanira, turabibona ku mbuga nkoranyambaga aho abatifuriza igihugu ibyiza bandika amagambo agisebya.”

“Ingamba dufite mu kurwanya abapfobya Jenoside, ni ugushyira hamwe tukavuga ukuri ku gihugu cyacu tunabeshyuza ibinyoma byandikwa n’abatifuriza igihugu ibyiza″.

Akomeza agira ati “Nk’abanyeshuri biga muri INES-Ruhengeri, dufite ubushobozi bwose bwo kubeshyuza ayo magambo mabi, ubuyobozi bw’ishuri bwaduhaye byose twakwifashisha. Ibihe bibi twaciyemo bidufasha gutekereza kuva aho twahoze tukiyubakira igihugu″.

Abayobozi batandukanye na bo bitabiriye icyo gikorwa cyo kwibuka
Abayobozi batandukanye na bo bitabiriye icyo gikorwa cyo kwibuka

Giramata Emmanuella we yagize ati “Abapfobya Jenoside bifashishije imbuga nkoranyambaga, ni benshi kandi bishobora kuyobya benshi nk’abana bato babisoma, ariko natwe ntitwicaye, turandika twifashishije ikoranabuhanga dusobanura ukuri ku gihugu cyacu″.

Ibikorwa byo gukumira abapfobya Jenoside n’abakwirakwiza ingengabitekerezo yayo, abanyeshuri biga muri INES-Ruhengeri babifashwamo n’ubuyobozi bw’iryo shuri, bahabwa ubushobozi bw’uburyo butandukanye, nk’uko bivugwa na Padiri Dr Hagenimana Fabien, Umuyobozi wa INES-Ruhengeri.

Agira ati “Abantu bakunze kuvuga ko interineti yakijije abayigurisha ariko itarakiza abayikoresha. Igihe kirageze ngo umuntu ayikoreshe bitari ukwishimisha gusa, ahubwo ayikoreshe mu nshingano ze, nk’Umunyarwanda.

Akomeza agira ati ″Ishuri ryacu rifite ibikoresho nkenerwa mu ikoranabuhanga, ni yo mpamvu abanyeshuri bacu bagomba gukoresha Interineti mu kubungabunga igihugu, kubungabunga amateka yacyo, niba umunyeshuri ageze kuri interineti akagira ibyo asoma bidakwiye atange umusanzu we wo kubibeshyuza″.

Padiri Hagenimana avuga ko kurwanya abapfobya Jenoside n’abagikwirakwiza ingengabitekerezo yayo ari bimwe mu byo ishuri ritoza abanyeshuri baryigamo, batoza indangagaciro zishingiye ku muco n’indangagaciro nkirisitu.

Ngo ibindi ishuri ritoza abana, ni ukugira imitekerereze yagutse ishobora kumufasha guhindura abandi bafite inyumvire mibi.

Ati “Igikomeye dukora ni ukwigisha abana kugira imitekerereze yimbitse ituma basesengura inkuru, yabona irimo ibitekerezo bibi akagira ubushobozi bwo kuyisubiza. Iyo wigisha uburyo burimo ireme, biha umunyeshuri kugira ubushobozi bwo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside″.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru, Jabo Paul, yasabye abanyeshuri kurangwa n’urukundo n’ishyaka ryo gufasha igihugu mu iterambere.

Agira ati “Hano turi mu kigo cy’amasengesho niko nabyita, kuko ni ikigo cy’Abihaye Imana, ariko abayigamo bose dushyizemo imbaraga tukazamura ijwi ariko tureba igihugu cy’u Rwanda, ndahamya ko byagira icyo bifasha tugasengera igihugu kandi tukagendera mu ntambwe twasigiwe n’umwana w’Imana wagize ati mbasigiye itegeko rimwe ry’Urukundo″.

Akomeza agira ati“ Umuntu ufite urukundo ntashobora kwica, ntashobora kwangana, ntashobora kwifuza ikibi cyagera kuri mugenzi we cyangwa k’uwo ari we wese. Ndagira ngo kuri iri hame ry’urukundo mbabwire nti dukomeze Twibuke Twiyubaka″.

Andi mafoto:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka