Imiryango y’abakoraga muri BK bishwe muri Jenoside yishimiye ko bubakiwe urwibutso

Mu gihe Banki ya Kigali (BK) yibukaga abari abakozi bayo cumi na batanu bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ku wa 12 Mata 2019, imiryango yabo yishimiye ko ku nshuro ya mbere ubwo bibukaga ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, basanze kuri BK hari Urwibutso rya Jenoside ruriho amazina y’abahoze ari abakozi b’iyo banki bishwe muri Jenoside.

Asobanura ibigize urwo rwibutso, Ambroise Rugambwa, uhagarariye imiryango y’abari abakozi ba BK bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yagize ati “Umwaka ushize twabasabye urwibutso murushyizeho ruza rusumba ndetse n’izindi ahangaha.”

Rugambwa, asobanura bimwe mu bimenyetso biri muri urwo rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rushyinguyemo abari abakozi ba Banki ya Kigali, yavuze ko amazi atemba hejuru y’ahanditse amazina yabo amanukira impande zombi asobanura amarira barize mbere yo kuva kuri iyi si.

Ati “Uko yatembye, murabona aho igihugu cyacu kigana, mukabona isoko itemba neza (jeu d’eau) ariko abo ni abo basize n’abasigaye bose baza kugera igihe bishima na bo kuko iyo ufite umukino w’amazi uba ufite igihe wumva usa n’uruhutse ariko utibagiwe ibyabaye.”

Ku rundi ruhande rw’urwo rwibutso rurebana n’Ibiro by’Umujyi wa Kigali, hari urumuri rushashagirana, Rugambwa akavuga ko rushushanya urumuri rw’icyizere, ikindi kikaba ikirango cya Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG).

Ni urwibutso rwubatse mu cyari parikingi y’inyubako ya mbere BK yakoreragamo, na byo imiryango y’abishwe bakoreraga BK bakabishimira iyo banki ko itarushyize ku nyubako nshya yayo, kuko ngo hari icyo bivuze mu guha icyubahiro abayikoreraga bishwe muri Jenoside.

Yakomeje asaba BK kujya ihora bugufi abana b’abari abakozi bayo bishwe muri Jenoside ndetse byaba ngombwa ikabaha n’akazi nk’uko ngo yigeze kubibemerera kandi ikaba yari yatangiye kubishyira mu bikorwa.

Muri uwo mugoroba wo kwibuka abari abakozi ba BK bishwe muri Jenoside, Virginie Mukamugenza wari umukozi wa BK kuva muri Gicurasi 1970 akahava agiye mu zabukuru muri Mata 2007, yasobanuye urugendo rukomeye banyuzemo, nk’Abatutsi, mu bihe by’ivangura n’ibya Jenoside.

Mukamugenza yanatanze ubuhamya bugaragaza uko abenshi muri abo 15 bari abakozi ba BK bishwe muri Jenoside, asaba ubuyobozi bwa BK kutazigera na rimwe bwongera gukora ikosa ryo kuvangura abakozi bayo ahubwo bukajya bubafata kimwe, buri wese agahabwa ibijyanye n’ibyo uburenganzira bwe bumwemerera.

Dr Diane Karusisi, Umuyobozi wa BK Group
Dr Diane Karusisi, Umuyobozi wa BK Group

Umuyobozi wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi, yashimiye abaje kwifatanya n’umuryango wa BK mu kwibuka abari abakozi bayo bishwe muri Jenoside asobanura ko kwibuka bikubiyemo ibikorwa bitatu.

Avuga ko icya mbere ari ukunamira abantu bose bazize Jenoside yakorewe Abatutsi nko “kubasubiza ubumuntu bwabo, kubasubiza agaciro bambuwe bicwa n’inyamaswa.”

Icya kabiri avuga ko ari uguhumuriza abacitse ku icumu kuko “ibikomere by’amateka ya Jenoside ari bo babyikoreye.”

Ati “Njyewe mbibonamo ubutwari bwinshi kuba barafashe agahinda bafite n’amarangamutima yabo bakavuga ngo reka tubishyire iruhande twubake u Rwanda, dutange imbabazi, twubakane igihugu n’abandi Banyarwanda, mbona ari ubutwari budasanzwe!”

Karusisi avuga ko icya gatatu Abanyarwanda bakwiye gukora iyo bibuka inzirakarengane zishwe muri Jenoside ari ukuzirikana ko bagomba kubaka igihugu cyabo kuko ahenshi ku isi bakibona u Rwanda mu isura ya Jenoside yakoranywe ubugome bwa kinyamaswa butigeze ahandi ku isi.

Ati “Kubaka igihugu cyacu ni ukumenya ko imvugo mbi yica, ni ukumenya ko tutagomba kubiba urwango mu miryango yacu mu bana bacu, ni ukumenya ko n’iyo turi mu kazi tugomba kuzirikana ubumwe bwacu nk’Abanyarwanda kuko iyo tububuze abantu bashira.”

Uyu muyobozi wa Banki ya Kigali akaba yijeje ko izakomeza kuba bugufi abasigaye bo mu miryango y’abari abakozi bayo.

Ati “Uko imyaka isimburana, ntituzacika intege zo kwibuka ko abantu batanze amaboko yabo, ubwenge bwabo kugira ngo twubake ikigo cya BK kugera aho kigeze ubungubu.”

Karusisi yavuze kandi ko amateka y’abari abakozi ba BK bishwe muri Jenoside iyi banki izahora iyazirikana ku buryo abantu bose bayikoramo bazajya bakora akazi kabo mu mutekano, nta macakubiri kandi buri wese azajya ahabwa umwanya wo gutanga icyo afite kandi bagafatwa kimwe.

Ati “Icyo turakibijeje ko ntacyo muzatuburana, ntacyo dufite mutazabona. Turi kumwe mu kwibuka ariko no mu bihe byiza tuzaba turi kumwe ku buryo dukomeza kubaka igihugu cyacu.”

Amafoto: Plaisir Muzogeye

Kureba andi mafoto, kanda hano

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

This world is mad.Aha niho Imana idusaba gukurikiza amategeko yayo kugirango tugire amahoro.Bank of Kigali,uyu mwaka yungutse 25 billions Rwf.Nyamara abakozi bayo bishe bagenzi babo.Nukuvuga ko amafaranga atatubuza kugira ibibazo.Ndetse kugira amafaranga menshi akenshi urushaho kugira ibibazo.Niyo mpamvu Yesu yasize adusabye gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana,niba dushaka kuzabaho iteka muli paradizo iri hafi.

sezikeye yanditse ku itariki ya: 15-04-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka