Nyanza: Amadini n’amatorero yibutse Jenoside aremera Intwaza

Amadini n’amatorero y’Abaporotesitanti hamwe n’Abayisilamu bo mu Karere ka Nyanza, tariki 12 Mata 2019 bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera abakecuru batishoboye basizwe iheruheru na Jenoside.

Uyu mubyeyi urimo kwakira igitenge, agiherejwe n'umuyobozi w'Akarere ka Nyanza, yafashwe n'ikiniga agiye kuremerwa
Uyu mubyeyi urimo kwakira igitenge, agiherejwe n’umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, yafashwe n’ikiniga agiye kuremerwa

Mu bushobozi aya madini n’amatorero yabashije kwegeranya, haguzwe inka yahawe umugabo warokotse Jenoside wari utahiwe kuremerwa mu Murenge wa Busasamana.

Haguzwe n’ibitenge hamwe n’ibyo kurya bihabwa Intwaza eshanu, ni ukuvuga abakecuru batanu basizwe iheruheru na Jenoside, batagifite imbaraga zo kwikorera.

Drocella Mukabera ni umwe mu bakecuru baremewe. Avuga ko Jenoside yamusanze i Nyanza yaje gusura umuvandimwe aturutse ku Gikongoro.

Ku Gikongoro na ho yari ahamaze imyaka 13 afungishijwe ijisho ashinjwa kuba icyitso cy’Inkotanyi nyuma y’uko yari yahaje aje gusura abavandimwe kuko atakuriye mu Rwanda.

I Nyanza aba mu icumbi, ibyo kurya n’ibyo kwambara akabihabwa n’abagiraneza. Kuremerwa byamunejeje.

Ati “ibyo nkorewe mbyakiriye neza cyane. Ni ibyishimo birebire kuri njyewe. Ubu se hari umwambaro niyambika, si abagiraneza nk’uku?”

Intwaza zanahawe ibyo kurya
Intwaza zanahawe ibyo kurya

Jean Berchimas Mudederi worojwe inka, we avuga ko yigeze kuzitunga hanyuma zikaza kumushiraho kubera kutabasha kuzikurikirana uko bikwiye kuko zabaga kure ye, aho afite isambu.

Icyakora iyo yorojwe ngo agiye kuyiyegereza, ku buryo mu bihe biri imbere azitura undi uzaba ugezweho mu korozwa.

Ati “Iyi nka rwose ubwo iturutse no mu nzu y’Imana, izangirira umumaro. Byanejeje.”

Pasitoro Ignace Habineza, umuyobozi w’itorero ry’abadivantisiti b’umunsi wa karindwi mu Karere ka Nyanza, avuga ko ari ubwa mbere nk’amadini n’amatorero bihurije hamwe bakibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi ngo ntibihagarariye aho.

Ati “Imfubyi n’abapfakazi ni benshi kandi bakeneye ayo maboko.”

Vincent de Paul Kananura Musare uhagarariye Ibuka mu Murenge wa Busasamana yashimye ibikorwa nk’ibyo byo kuremera abarokotse Jenoside batishoboye, ariko anifuza ko nk’abafatanyabikorwa baziyegeranya bakubakira byibura umwe mu badafite aho kuba.

Erasme Ntazinda, umuyobozi w'Akarere ka Nyanza, yibukije abanyamadini n'amatorero, nk'abayobozi ba roho, kurushaho kugaragaza uruhare rwabo mu bumwe n'ubwiyunge
Erasme Ntazinda, umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, yibukije abanyamadini n’amatorero, nk’abayobozi ba roho, kurushaho kugaragaza uruhare rwabo mu bumwe n’ubwiyunge

Ibi abivugira ko mu Murenge wa Busasamana, nk’umurenge w’Umujyi wa Nyanza, bafite abarokotse Jenoside batishoboye badafite aho kuba bagera kuri 20, hatabariwemo abatahakomoka baje kuhaba nyuma ya Jenoside.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Erasme Ntazinda, we yibukije amadini n’amatorero ko nk’abayobozi ba roho, bafite uruhare runini mu kubanisha Abanyarwanda, bigisha ubumwe no kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside, banashishikariza abayoboke kwerekana ahaherereye imibiri y’abazize Jenoside itaragaragara ndetse no kuriha imitungo yangijwe mu gihe cya Jenoside.

Abanyamadini n'amatorero ndetse n'abayoboke b'i Nyanza bitabiriye igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
Abanyamadini n’amatorero ndetse n’abayoboke b’i Nyanza bitabiriye igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
Bunamiye abazize Jenoside bashyinguye mu rwibutso rw'Akarere ka Nyanza
Bunamiye abazize Jenoside bashyinguye mu rwibutso rw’Akarere ka Nyanza
Amakorari na yo yaririmbye indirimbo zigarura icyizere mu bantu
Amakorari na yo yaririmbye indirimbo zigarura icyizere mu bantu
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ongeraho n’Abaslamu.Nubwo bajya bavuga ko nta Genocide bakoze,benshi muli bo barayikoze.Arusha honyine hafungiwe Abaslamu 5.Gereza ya 1930 irimo Abaslamu benshi,barimo uwari Gitifu wa Biryogo witwa Amri Karekezi.
Abantu nzi neza batakoze genocide,ni abayehova gusa.Koko amadini ni ikibazo aho kuba igisubizo.
Mujya mubona kuli TV ukuntu bapfa imyanya n’amafaranga.Muribuka abakuru bose ba ADEPR baherutse gufungwa bapfa kwiba 3 billions Rwf.

gatare yanditse ku itariki ya: 15-04-2019  →  Musubize

Ikibazo nuko amadini yivanga cyane muli politike.Yagize uruhare rukomeye muli Genocide kandi yahereye kera.Ndatanga ingero nkeya.Musenyeri Perraudin yafatanyije na President Kayibanda gushinga ishyaka Parmehutu.Musenyeri Nsengiyumva Vincent wari akuriye Gatolika muli 1994,yabaga muli Komite Nyobozi y’Ishyaka MRND.Idini y’Abadive,yagiraga indirimbo yavugaga ngo Imana niyo yatumye President Kayibanda gushinga ishyaka Parmehutu.Muli 1994,Idini Anglican Church ryari rifite abasenyeri 7 bose b’abahutu gusa.Benshi mulibo bashinjwa genocide,barimo uwaguye muli gereza ya Arusha.Ejobundi,National Unity and Reconciliation Commission (NURC),yatangaje ko amadini akomeje kuronda amoko.Amadini aho kuba umuti wa Racism,ni ikibazo ahubwo.

munyemana yanditse ku itariki ya: 15-04-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka