Impera z’iki cyumweru cyaranzwe n’ibirori byinshi mu bakunzi b’imikino, isiganwa ry’amamodoka na Memorial Rustindura i Huye, na Shampiona y’amagare i Kigali na Bugesera
Abasiramu ba Kirehe bavuga ko bakibabazwa n’inzirakarengane zazize Jenoside zirimo abari abana n’urubyiruko kuko ubu bari kuba ari amaboko ateza igihugu imbere.
Urwego rw’igihugu rw’Iterambere (RDB) rwazanye umukino mushya wo mu kirere ukinwa hifashishijwe imitaka "Paramotoring", mu rwego rwo gukomeza kuzamura ubukerarugendo.
Inteko rusange y’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije, Democratic Green Party of Rwanda (DGPR) yemeje ko Dr. Frank Habineza akomeza kuyobora iryo shyaka.
KABEGA MUSAH na ROGERS SIRWOMU bakomoka Uganda nibo begukanye isiganwa ry’amamodoka (Huye Rally) ryari rimaze iminsi ibiri ribera mu karere ka Huye na Gisagara
Mu mikino yo kwibuka Nyakwigendera Alphonse Rutsindura ufatwa nk’imwe mu nkingi z’umukino wa volleyball mu Rwanda, REG mu bagabo na APR y’abagore ni zo zegukanye iri rushanwa ryabaga ku nshuro ya 16.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), Isaac Munyakazi, avuga ko nta muntu wize Korohani wakabaye agaragara mu bikorwa bibi kuko irimo inyigisho nziza.
Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi Ibuka, washimiye Ingabo z’u Rwanda zashubije agaciro abishwe bitwa ibishingwe bigiye kumenwa ku Kicukiro.
Umuryango ‘Imbuto Foundation’ hamwe n’Inama y’Igihugu y’Abana (NCC), basaba ababyeyi gutinyuka kubwira abana hakiri kare uko ibice by’ibanga by’imibiri yabo bikora.
Ku munsi wa mbere w’isiganwa ry’amamodoka ribera mu karere ka Huye na Gisagara rizwi nka Huye Rally cyanwa Memorila Gakwaya, imodoka z’abanya-Uganda nizo zaje mu myanya ya mbere
Areruya Joseph yegukanye shampiyona y’igihugu mu gusiganwa n’igihe (Contre la montre) yerekezaga i Rwamagana.
Abamotari b’i Huye bibumbiye muri koperative Cottamohu bifuza ko urubyiruko rwajya rusura urwibutso rwa jenoside rwa Murambi kugira ngo rusobanukirwe amateka ya jenoside.
Urubyiruko rwa Congo rwifatanyije n’urubyiurko rw’Abanyarwanda mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, baharanira ko ibyabaye mu Rwanda ntahandi byakongera kuba.
Kiliziya Gatulika ivuga ko itewe impungenge n’ikibazo cy’ireme ry’uburezi n’uburere rikomeza kudindira ku bakibyiruka bagomba kuzagirira akamaro igihugu mu minsi iza.
Gahunda mbonezamikurire (NECDP) ya Ministeri y’uburinganire n’Iterambere ry’umuryango(MIGEPROF), igaragaza ko Abanyarwanda benshi bafite ikibazo cy’ubugwingire kuko batitaweho bakiri abana.
Muri Nyakanga u Rwanda ruzagendererwa n’abayobozi bakomeye barimo uw’u Bushinwa, u Buhinde n’uwa Mozambique, mu rwego rwo kunoza umubano ibihugu bifitanye.
Amashyirahamwe y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yatangaje ko ababajwe n’icyemezo cy’urukiko rwo mu Bufaransa rwahagaritse ibirego Padiri Wenceslas Munyeshyaka yari akurikiranyweho kuri Jenoside.
Perezida Paul Kagame yatangaje ko ibanga rimwe ryo gutuma umugabane wa Afurika utera imbere ari ugushora imari mu baturage bawo.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Marie Rose Mureshyankwano, yasezeranije Abatuye Intara y’Amajyepfo ko ntaho abagizi ba nabi bazongera kumenera ngo bahungabanye umutekano.
Mu mikino y’umunsi wa 28 ya Shampiona y’icyiciro cya mbere, APR na As Kigali zongeye gutsinda, Rayon Sports Kiyovu na Mukura Vs ziratakaza
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Koperative (RCA) kiratangaza ko gishobora kuzakurikirana abayobozi bagera kuri 200 bayobora za Sacco, kubera imiyoborere mibi y’imari bashinzwe.
Perezida Paul Kagame ari muri Ghana aho yitabiriye ihuriro riganira ku mpinduka ziganisha ku iterambere rya Afurika.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika yo hagati n’Iburasirazuba ryamaze gushyira ahagaragara ingengabihe nshya y’uko amakipe azahura muri CECAFA Kagame Cup
Madame Jeannette Kagame asaba ko mu igenamigambi ry’uturere hashyirwamo gahunda y’imbonezamikurire y’abana bato hagamijwe ko bagira ubuzima bwiza.
Guverinoma y’u Rwanda yagejeje umushinga wayo ku banyemari mpuzamahanga, kugira ngo bayishyigikire muri gahunda yo kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga.
Kuva ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda mu iterambere ry’abaturage by’uyu mwaka wa 2018 byatangira, abaturage 39.907 bamaze kuvurwa indwara zitandukanye zari zarabazahaje.
Amakipe 31 kugeza ubu amaze kwemeza ko azitabira irushanwa rigamije kwibuka Rutsindura Alphonse wahoze ari umwarimu muri PS Virgo Fidelis , ndetse n’abandi bose bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.
Abaturage barema isoko rya Ruhanga ryo mu Murenge wa Mubuga muri Karongi bahangayikishijwe n’abajura biba ibicuruzwa byabo nijoro, kubera isoko ridafite amatara.
Umudugudu wa Giheka wo mu Kagari ka Kagugu mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, ufite umwihariko w’uko muri Jenoside yakorewe Abatutsi, abaturage bawo batigize bitandukanya, abahigwaga n’abatarahigwaga bishyize hamwe bakumira ibitero by’interahamwe zashakaga kwinjira mu Mudugudu wabo ngo bice Abatutsi.
Bamwe mu bana bibumbiye mu mahuriro y’abana basaba abashinzwe uburere bwabo ko igihe umwana yakosheje bakwiye kujya bamuganiriza bakamwereka ububi bw’amakosa yakoze ndetse bakamusaba kutazayasubira, aho kubakubita.
Polisi y’igihugu itangaza ko ubuyobozi bwahise bukorana inama n’abaturage yo kubahumuriza, nyuma y’igitero cy’ubugizi bwa nabi kibasiye Umurenge wa Nyabimata uherereye mu Karere ka Nyaruguru.
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) yahagaritse burundu sosiyete FinTech yari yarahawe isoko ryo gukora porogaramu izashyira ikoranabuhanga muri za Sacco, kugira ngo byihutishwe itangira rya Banki y’Amakoperative.
Abatuye Akarere ka Nyaruguru batunguwe n’igitero simusiga cy’abantu bataramenyekana bahitanye abaturage babiri banatwika imodoka y’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabimata.
Abanyarwanda bishimira byinshi bagezeho birimo iterambere ariko hari n’utundi tugeso twacitse, ku buryo iki gihe utugaruye byagutera ipfunwe mu bandi.
Abafite virusi itera SIDA bo muri Kirehe bahamya ko kuba batagihabwa akato bibaha ingufu zo gutanga ubuhamya banashishikariza abandi kwirinda no gukwirakwiza SIDA.
Roberto Oliveira Goncalves do Carmo uzwi nka Robertinho, yamaze kumvikana na Rayon Sports kuyitoza igihe gisigaye ngo Umwaka w’imikino urangire ndetse n’umwaka utaha.
Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI) irasaba abikorera kugura no kubyaza umusaruro amata aboneka hirya no hino mu Gihugu.
Abakozi b’Ikigo East African exchange (EAX) basuye Ingoro y’amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu.
Ku munsi wa 27 wa Shampiona y’icyiciro cya mbere, waranzwe no guterwa mpaga kwa Kiyovu Sports, naho Rayon Sports yongera kubona amanota atatu
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) kiratangaza ko nta Munyarwanda urafatwa n’indwara ifata amatungo izwi nka “Rift Valley fever.”
Abaturiye isoko rya Ruhanga ryo mu Murenge wa Mubuga mu Karere ka Karongi bahangayikishishwe n’umunuko n’isazi bihaturuka, bishobora kubakururira indwara.
Impera z’iki cyumweru zaranzwe n’imikino itandukanye, aho Intare na Muhanga zagarutse mu cyiciro cya mbere, hanakinwa imikino yo kwibuka Abasportifs bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Abana bo mu Karere ka Nyamasheke barashinja ababyeyi kutita ku nshingano zo kubarera bigatuma hari abatakaza uburere bakiri bato bikabaviramo ubuzererezi.
Ubwo abatuye umudugudu wa Muhororo mu murenge wa Kinyinya muri Gasabo basuraga Ingoro y’amateka yo guhagarika Jenoside, bibukijwe ko gukorera hamwe bituma bagera ku ntego.
Abajyanama b’ubuzima mu Murenge wa Bumbogo mu Kagari ka Musave baremeza ko nta mwana ukiri mu mutuku, ibara rigaragaza umwana urwaye indwara ziterwa n’imirire mibi.