Mufti w’u Rwanda Sheikh Salim Hitimana yahaye Bagabo Rachid icyemezo cy’ishimwe ry’uko yagerageje kurwana ku Batutsi bari bahungiye ku musigiti yayoboraga, naho uwitwa Hadji Nshuti Khalid we yemerera Bagabo itike yo kujya gukora umutambagiro mutagatifu i Maka muri Arabia Saudite.
Inanasi ni urubuto rwiza kandi rufite akamaro mu mubiri w’umuntu , nk’uko urubuga rwa Interineti www.femininbio.com rubivuga. Ibi ni bimwe mu byiza byo kurya urwo rubuto.
Ku nshuro ya karindwi kuva mu mwaka wa 2013, Abakirisitu Gatolika b’i Huye bazirikanye inzira y’ububabare Yezu yanyuzemo, banigana uko byagenze anyura muri ubwo bubabare.
U Rwanda rwashimiye igihugu cya New Zealand kuko cyarwoherereje inyandiko zivuga uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yagenze.
Miss Josiane Mwiseneza wambitswe ikamba rya ‘Miss Popularity’ (umukobwa wakunzwe na benshi), muri Miss Rwanda 2019, aranyomoza amakuru yamuvuzweho arebana n’ivangura ry’amoko mu gihe yiyamamazaga ndetse na nyuma y’uko yambitswe iri kamba.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu murenge wa Bweyeye mu karere ka Rusizi bavuga ko kuba uyu murenge uzengurutswe n’imisozi miremire kiri mu byatumye gucika ababahigaga byari bigoye cyane maze byiha icyuho ababahigaga.
ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwamurikiye abashoramari amahirwe y’ishoramari mu Karere mu bucuruzi n’ubukerarugendo.
Minisitiri w’ingabo mu Rwanda Maj Gen Albert Murasira yatangaje ko agiye kuvugana n’inzego zibishinze kugira ngo umupaka uhuza Goma-Gisenyi wahoze ukora amasaha 24 kuri 24 wongere gukora utyo.
Mukotanyi Innocent ni umwe mu rubyiruko rufite imyaka 25 ari na yo myaka ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye mu Rwanda. Harimo abari bamaze igihe gito bavutse, abandi bakaba bari bataravuka ariko ababyeyi babo babatwite.
Gatemberezi Damien arashinja WASAC guhombya ubucuruzi bwe bw’amazi kuko yigabije umuyoboro we igashyira amatiyo hejuru atabanje kugishwa inama.
Ubuyobozi bw’Impuzamashyirahamwe y’Abamotari mu Rwanda (FERWACOTAMO) buravuga ko bwamaze kuganiriza abamotari ku buryo bitarenze Kamena 2019 abatwara abagenzi kuri moto bose bazaba bafite utwuma tubara ibilometero watwaye umugenzi kandi tukagena igiciro akwishyura.
Mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Cyanzarwe uwitwa Nyabyenda JMV ufite imyaka 49 wari umusirikare mu ngabo zatsinzwe "Ex FAR" yagiye mu kabari k’uwitwa Mateso Mussa kuri uyu wa kane tariki 18 Mata 2019 acuranga kuri telefone ye indirimbo za Bikindi Simon.
Bamwe mu bateka kuri gaz baravuga ko muri iki gihe irimo kubashirana vuba nyamara batayikoresheje birenze urugero basanzwe bayikoreshamo.
Umuryango IBUKA uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Rwamagana, urasaba ko abakoze Jenoside barushaho gutanga amakuru yerekeranye na Jenoside.
Ubuyobozi bw’Ikigega cy’u Rwanda cy’Ingoboka (Special Guarantee Fund) buravuga ko kuva muri Nyakanga 2018 kugeza muri Werurwe 2019 kishyuye miliyoni 530FW kubera abantu basabye indishyi kubera guhohoterwa n’ibinyabiziga bidafite ubwishingizi.
I Busanze mu Karere ka Nyaruguru, hari umuryango wagiye kwimura umubiri w’umubyeyi (se) wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, basanga aho yari ashyinguye harimo n’umubiri w’umwana bivugwa ko ari uw’umwuzukuru.
Umusore w’imyaka 21, Fred Mfuranzima amaze kwandika ibitabo bibiri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, biturutse kukuba yaratunguwe n’umubare mwinshi w’Abatutsi biciwe I Rusatira mu karere ka Huye.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatangaje ko ibyo Abanyarwanda bakora byose bishoboka iyo igihugu gifite umutekano, abasaba kubigiramo uruhare.
Biteganyijwe ko Umurusiya w’umuherwe witwa Eugene Kaspersky, ari na we wavumbuye ikoranabuhanga rya ‘kaspersky’ rifasha mu kurinda ibikoresho by’ikoranabuhanga gufatwa na za virusi zangiza amakuru cyangwa ibibitswe muri ibyo bikoresho, azitabira inama ya ‘Transform Africa’ izabera mu Rwanda mu kwezi kwa gatanu 2019.
Umuntu umwe yapfuye akubiswe n’inkuba, inzu 15 zivaho ibisenge ubwo hagwaga imvura ivanze n’umuyaga ku gicamunsi cyo ku wa 16 Mata 2019.
Bertin Muhizi uyobora Ibuka mu Karere ka Nyaruguru, avuga ko i Nyaruguru hari abagera kuri 250 batarangije imirimo nsimburagifungo (TIG), kandi ko bibangamiye ubutabera ku barokotse Jenoside.
Umunyamabanga wa leta ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu Dr Alivera Mukabaramba yasuye akarere ka Rubavu afite ku isonga ugusura inzibutso ebyiri zagaragaweho ibibazo.
Mu ijoro ryo kuwa 16 Mata 2019, mu mujyi wa Paris mu Bufaransa, Umuhanzi w’Umunyarwanda Yvan Buravan yakoze igitaramo, ari nacyo yashyikirijwemo igihembo cye, yatsindiye mu mpera z’umwaka wa 2018, igihembo cyitwa ‘Prix Découvertes’ gitangwa na Radiyo y’abafaransa RFI.
Ubuyobozi bwa Ibuka mu karere ka Gakenke, bukomeje gusaba abaturage kugaragaza aho imibiri y’Abatutsi biciwe muri ako karere yajugunywe, kuko ngo imibiri ishyinguwe mu rwibutso rwa Gakenke ari mike cyane ku Batutsi bahiciwe.
Polisi y’u Rwanda yafatanye kasha 74 umugabo wo mu kagari ka Kigarama, mu Murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge ukora ibyangombwa by’ibyiganano by’ibigo bitandukanye akabiha abajya kubyibisha.
Kuri uyu wa gatatu, tariki 17 Mata 2019, mu byishimo byinshi, abagenzi ba mbere binjiye mu ndege ya Rwandair, yatangiye ingendo zijya i Kinshasa muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) iratangaza ko abantu 26 bari abakozi ba MINICOMART (ari yo yahindutse MINICOM) bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Minisitiri w’Ingabo, Maj Gen Albert Murasira, avuga ko Ingabo z’Igihugu nta kibazo kijyanye n’umutekano zifite nk’ikijyanye n’iterambere ry’abaturage.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko impano y’imiti y’indwara z’umwijima (Hepatite C) Leta y’Ubuhinde yahaye u Rwanda, izafasha muri gahunda y’u Rwanda yo kurandura Hepatite mu myaka itanu iri imbere.
Minisitiri ufite ibidukikije mu nshingano, aravuga ko ibikoresho bya parasitike bikoreshwa rimwe nabyo bigiye guhagarikwa, kuko ukutabora kwabyo bikomeje kuba intandaro yo kwangirika k’urusobe rw’ibinyabuzima ndetse bikagira n’ingaruka ku buzima bw’amuntu.
Bitarenze ukwezi kwa Kamena 2019, mu Rwanda hagiye gukorwa ‘porogaramu’ (Application) izashyirwa muri telefoni zigendanwa, ikajya ifasha Abanyarwanda kuemenya amakuru ku mihindagurikire y’ikirere, bityo bigire uruhare mu kubungabunga ibidukikije.
Mu gikombe cya Afurika cy’ibihugu kizabera mu Misiri mu mpeshyi y’uyu mwaka, Umunyarwanda Hakizimana Luis ni we wenyine watoranyijwe mu bazasifura iki gikombe
Amarangi atukura yasigwaga ku nzu z’uruganda rwa CIMERWA bamwe mubahoze ari abakozi barwo babagamo, ngo cyari ikimenyetso ko Jenoside yari yarateguwe ku rwego rwo hejuru byanatumye umubare w’abahiciwe wiyongera. Ikibabaza abaharokokeye cyane ni uko imyaka 25 ishize bataramenya aho imibiri y’abo bakoranaga yajugunywe.
Mu Karere ka Nyamasheke hari bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bavuga ko batumva impamvu nyuma y’imyaka 25 Jenoside ihagaritswe hakiri bamwe mu babahemukiye kugeza ubu bataratera intambwe ngo babasabe imbabazi bigatuma ibikomere bidakira.
Ikigega cya Leta cyihariye gishinzwe gutanga indishyi (Special Guarantee Fund) kiratangaza ko kuva mu kwezi kwa Nyakanga 2018, kugera mu mpera z’ukwezi kwa Werurwe 2019, abakoze cyangwa bagateza impanuka bakiruka ari abatwara abagenzi kuri moto.
Abafite inshingano zo kuyobora amadini n’amatorero bo mu Karere ka Rusizi barasabwa kubyaza umusaruro ubushobozi bafite bwo kuyobora abantu benshi kandi babumvira babakangurira kubohoka bagatanga amakuru y’ahajugunywe imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ngabonziza Luis wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi wo mu Karere ka Musanze, avuga ko yabonye ibimenyetso bya Jenoside mu mwaka wa 1991 aho ubwo yari arwaje umubyeyi we mu bitaro bya Ruhengeri, abaganga bamwambuye Serumu nyuma yo kumenya ko ari Umututsi bimuviramo urupfu.
Ibihumbi by’abazitabira inama ya “Transform Africa” ya gatanu, izabera i Kigali mu kwezi gutaha, bazagira amahirwe yo guhura n’irobo yitwa Sophia, ababishaka banaganire na yo.
Abahesha b’inkiko batabigize umwuga mu Karere ka Muhanga baravuga ko ubukene no gutsimbarara ku myanzuro y’inkiko ku batsinzwe biri mu bituma imanza zitarangirizwa igihe.
Mu gitondo cyo ku wa 11 Mata 2019, Jeannine Nyiransabimana w’imyaka 34 y’amavuko, wo mu Karere ka Kirehe, yabyutse yitegura ngo ajye kwifatanya n’abandi kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko ntibyamuhira kuko ngo umugabo bivugwa ku ubundi bari basanzwe babanye neza, yahise amwica ngo amuhora ko atashakaga (…)
Urugaga rw’abubatsi ruratangaza ko mu mezi atandatu ruzaba rwungutse abahanga mu byo kubaka basaga 60, bafite ubumenyi buhagije bakuye mu ishuri ndetse n’ubunararibonye, bagiye kuvana mu imenyerezamwuga (stage) rifasha abarangije kwiga ibijyanye n’ubwubatsi (Engineers) mu kwimenyereza no gukorana n’abahanga muri byo, (…)
Bimenyimana Bonfils Caleb wari rutahizamu wa Rayon Sports, yamaze kwerekeza mu ikipe ya FK RĪGAS FUTBOLA SKOLA yo muri Latvia
Umuyobozi muri Sosiyete y’Ubwishingizi mu Rwanda, SONARWA, ashimira Inkotanyi zarokoye abicwaga mu gihe bari batereranywe.
Ubwo hibukwakaga ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Munyiginya tariki 14 Mata 2019, abaturage basabwe kwirinda ikintu cyose cyatuma hongera kubaho Jenoside, bakumira ingengabiterezo, ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abana bavutse nyuma ya Jenoside bo mu Karere ka Musanze, bamaze gushinga umuryango Icyizere (Icyizere Family) ugamije gusana imitima y’ababyeyi bahuye n’ibibazo nyuma ya Jenoside.
Umuvugizi wa Kiliziya Gatolika mu Rwanda, Musenyeri Philippe Rukamba yatangaje ko, Kiliziya Gatolika mu Rwanda nta wakoze Jenoside ikingiye ikibaba.
Abarokotse Jenoside bo mu Karere ka Ruhango mu Murenge wa Kinazi barasaba ko Maitre Ntaganda Bernard afatwa agashyikirizwa ubutabera kuko bavuga ko yari yarashyizeho bariyeri yicirwagaho Abatutsi.
Festus Ndayisaba wari umukozi wa PNUD, rimwe mu mashami ya One UN mu Rwanda, ngo yategetswe kwishyura amasasu yo kwicishwa, we n’umuryango we, kugira ngo baticwa urw’agashinyaguro.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Richard Sezibera, aravuga ko abasize bakoze Jenoside bakirimo kwibeshya ko imbaraga za Perezida Kagame zashize cyangwa zagabanutse.
Abarokotse Jenoside mu Cyahoze ari Komini Kibilira bavuga ko 1990-1994, ari umwihariko w’amateka akwiye kwandikwa by’umwihariko kuko ari ho yageragerejwe.