Itsinda ry’Abanya – Kenyakazi batandatu bageze i Kigali bavuye i Nairobi bari kuri moto, bakaba barakoresheje iminsi itatu muri urwo rugendo rugamije kwigisha ibijyanye no gukoresha neza umuhanda abantu bubahiriza amategeko awugenga.
Ikipe y’Amagaju yamaze guhabwa umushara w’ukwezi kwa gatatu ndetse banemererwa gushakirwa amacumbi y’ubuntu kugeza uyu mwaka w’imikino urangiye
Nyuma y’uko ubushinjacyaha busabiye igifungo cya burundu batatu bafatanywe ibiyobyabwenge by’urumogi, abaturage bo mu karere ka Rusizi barashima gahunda yo kuburanishiriza mu ruhame abakekwaho ibyaha. bakavuga ko gutangaza ibihano byabo mu ruhame bishobora kugabanya umuvuduko w’abishora mu byaha bya hato na hato.
Ingabo z’u Rwanda (RDF) zatangije ivuriro rizajya rifasha mu kuvura ingabo za Brigade ya 511 ikorera i Karongi, ariko rikazafasha n’abaturage batuye muri ako gace.
Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, kuri uyu wa 23 Mata 2019 yatangije ku mugaragaro gahunda y’igihugu y’ubwishingizi mu buhinzi n’ubworozi.
Masudi Djuma wari umaze iminsi atoza ikipe ya AS Kigali yaraye asezerewe n’iyi kipe, akaba muri iki gitondo amaze guhabwa ibaruwa imusezerera
Intore z’Abanyamakuru zibumbiye mu mutwe w’Intore w’Impamyabigwi zatumwe hiryo no hino mu gihugu guhamya ibigwi by’indi mitwe y’intore hagamajwe kwimakaza umuco w’ubutore mu Banyarwanda mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo.
Umwe mu Banyarwanda barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Charles Habonimana yamuritse igitabo yise "Moi, le dernier Tutsi" nyuma yo kurokoka wenyine mu bo bari kumwe.
Minisitiri w’Ubuzima Dr. Diane Gashumba avuga ko kuba umugabo atari ugutera inda gusa, ahubwo ko umugabo na we arebwa na gahunda zo kuboneza urubyaro no kwita ku mibereho myiza y’abagize umuryango.
Irobo yitwa ‘Marty’ yakozwe n’uwitwa Sandy Enoch, ari na we washinze Sosiyete yitwa ‘Robotical Ltd’ muri uyu mwaka wa 2019.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yerekeje mu gihugu cya Misiri, aho perezida Abdel Fattah el-Sisi, uyoboye icyo gihugu akaba n’uyoboye umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, yatumije abagize ‘AU Troika’ (Misiri, Rwanda na Afurika y’Epfo), hamwe n’abandi bakuru b’ibihugu na za guverinoma mu nama idasanzwe yiga ku (…)
Abatuye ndetse n’abanyura mu Kagari k’Akabahizi mu Murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge bagaragaza ko bugarijwe n’ikibazo cy’ubujura bukorwa mu masaha y’amanywa ndetse n’ay’umugoroba, aho abaca muri ako gace bagera kuri batanu buri munsi bavuga ko bamburwa ibyabo, amabandi akarengera ahitwa dobandi(de bandits),no kuri (…)
Imibare y’Ikigo cy’igihugu gishinzwe kohereza mu mahanga ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) igaragaza ko icyayi cyagurishijwe mu mahanga muri 2018 cyiyongereyeho 10.73%, ugereranyije n’umwaka wa 2017.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ku Mayaga mu Karere ka Ruhango baravugako nta mugambi wo kwihorera ku babiciye bafite ahubwo bagamije gufatanya mu kubaka u Rwanda.
Hon. Gasamagera Wellars avuga ko mu 1994 hafunzwe abitwaga ibyitso by’Inkotanyi kandi Abatutsi bakamburwa agaciro kugeza ku mafaranga 1500 FRW.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kansi mu Karere ka Gisagara burifuza ko inkengero z’icyuzi cya Cyamwakizi zabungabungwa ntikikavogerwe, kuko cyatawemo Abatutsi batabarika.
Urukingo rwa mbere rwa Malariya rutanga ikizere cyo kurinda umuntu iyi ndwara rwatangiye gutangwa muri Malawi, rukazatangwa no muri Kenya na Ghana mu byumweru bike biri imbere.
Mu gihe habura imikino irindwi ngo Shampiyona y’icyiciro cya mbere irangire, amakipe atatu kugeza ubu niyo akomeje gukubanira umwanya wa mbere ndetse n’uwa kabiri
Umuyobozi w’ikirenga wa Qatar Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 23 Mata asoje uruzinduko yakoreraga mu Rwanda.
Ikipe ya Scandinavia y’i Rubavu, yasoje imikino ibanza ya Shampiyona y’abagore ku mwanya wa mbere, nyuma yo gutungura AS Kigali ikayitsinda ibitego 3-0
Muhire Jean Marie Vianney ushinzwe uburezi mu rugaga nyarwanda rushinzwe guteza imbere no kugenzura ababaruramari b’umwuga (ICPAR) ahamagarira urubyiruko kuyoboka amasomo abahesha impamyabushobozi zituma baba abanyamwuga mu ibaruramari (Professional Courses).
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yatembereje umuyobozi w’ikirenga wa Qatar (Emir of Qatar) Tamim bin Hamad Al Thani muri Pariki y’Akagera ahatuwe n’Inyamaswa eshanu z’ubukombe muri Parike (Big five).
Ahagana saa kumi n’imwe z’igicamunsi kuri uyu wa 22 Mata, umwana w’uruhinja rwari rukivuka yakuwe mu musarane akiri muzima.
Icyegeranyo cy’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ku ndwara ya Malariya giherutse kumurikwa muri 2016 kigaragaza ko umwana umwe ku isi buri minota ibiri aba yishwe na Malariya.
Abantu bataramenyekana batemye inka y’uwitwa Dusengimana Emmanuel wo mu Karere ka Rubavu, nyirayo agahamya ko byakozwe na baramu be.
Minisiteri y’Ibikorwaremezo (MININFRA) iravuga ko Abashinwa batazatwara amabanga ya Guverinoma y’u Rwanda n’ubwo bayihaye inyubako y’ubuntu bakaba ari nabo bayubatse.
Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije ku rukuta rwa Twitter rwa Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, yihanganishije abaturage ba Sri Lanka, nyuma y’uko kuri Pasika bibasiwe n’ibitero by’iterabwoba bigahitana abarenga 290.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Ibuka, Ahishakiye Naphtal, avuga ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bishimira ko noneho batuye mu Rwanda ruha agaciro ubuzima, no kwica Umututsi bikaba bisigaye byarabaye icyaha.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki 21 Mata 2019, Abayobozi b’u Rwanda na Qatar bashyize umukono ku masezerano y’imikoranire agera kuri ane, imbere ya Perezida Paul Kagame ndetse n’umuyobozi w’ikirenga wa Qatar Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani.
Ikipe ya Sunrise itsinze AS Muhanga ibitego bibiri kuri kimwe byose byabonetse mu gice cya mbere cy’umukino.
Sheikh Tamim bin Hamad Al-Thani, yageze mu Rwanda, ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru tariki 21 Mata 2019.
Mu Murenge wa Gitambi mu Karere ka Rusizi hari agace kahoze ari cellule Kazinda katigeze kagwamo Umututsi n’umwe yaba abari bahatuye cyangwa abahahungiye, ubu abahatuye bakaba bavuga ko iyo Abanyarwanda bose barangwa n’ubumwe nk’ubwaranze ako gace, byari gutuma harokoka benshi.
Myugariro wahoze akinira Rayon Sports Abdul Rwatubyaye, yakinnye umukino we wa mbere muri Sporting Kansas City
Umukino w’umunsi wa 23 wa Shampiyona y’u Rwanda wahuje Rayon Sports na APR FC, winjije arenga Miliyoni 50 Frws
Umurwa mukuru wa Sri Lanka ari wo Colombo wibasiwe n’ibitero by’ubwiyahuzi kuri iki cyumweru tariki 21 Mata 2019, ku ikubitiro abantu 160 bahasiga ubuzima, abandi babarirwa muri 400 barakomereka.
Elie Ndayisaba, Perezida wa Ibuka mu Karere ka Nyamagabe, avuga ko i Murambi hiciwe Abatutsi babarirwa mu bihumbi 50 bari bahazanywe babeshywa kuharindirwa.
Sosiyete itwara abagenzi yitwa Kivu Belt yatangije ingendo z’imodoka hagati y’Akarere ka Rutsiro n’Umujyi wa Kigali, mu rwego rwo korohereza abakenera kugana muri ibyo byerekezo byombi.
Mu cyahoze ari Komini ya Ntongwe, (ubu ni mu Karere ka Ruhango) ni agace kashegeshwe na Jenoside yakorewe Abatutsi, ubwo hicwaga abagera ku bihumbi 120 ku kagambane k’umuyobozi wa Komini Ntongwe wabasabye guhungira kuri Komini, bagezeyo abashumuriza abicanyi.
Madame Jeannette Kagame kuri uyu wa gatandatu tariki 20 Mata 2019 yerekeje mu karere ka Nyanza ahashyinguye umwamikazi Rosalie Gicanda wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi maze ashyira indabo ku mva ye.
Mu mukino w’umunsi wa 23 wa Shampiyona, Rayon Sports itsinze APR FC igitego 1-0, gitsinzwe na Michael Sarpong ku munota wa nyuma, bituma APR isigara irusha Rayon Sports amanota atatu gusa.
Abanyarwanda batuye Louvain-La-Neuve mu Bubiligi ndetse n’inshuti z’u Rwanda, kuri uyu wa gatandatu tariki 20 Mata 2019, bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi, mu muhango waranzwe n’ubuhamya, imivugo ndetse n’amagambo aganisha ku kizere n’ahazaza h’u Rwanda.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame kuri uyu wa gatandatu tariki 20 Mata 2019, yahaye ikaze abitabiriye isengesho ry’iminsi icyenda ‘Ram Katha 2019’, avuga ko ari iby’igiciro kuba barahisemo u Rwanda.
Siboniyo Walter, wo mu karere ka Gakenke ari naho yarokokeye Jenoside, avuga ko ubwo yari ageze kuri bariyeri y’Interahamwe ahitwa i Mukinga, ahunga ngo yasanze zifiye ibiganza n’amaboko by’abantu zimaze kwica.
Abakora imirimo ibahuza n’abanyamahanga kenshi, barasaba bagenzi babo bakora imirimo imwe kujya bafata umwanya uhagije bagasobanurira abanyamahanga babagana amateka y’u Rwanda bakumira ko hari abayafata uko atari.
Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu(MINALOC) yizeza abageze mu zabukuru ko politiki ibateganiriza iby’umwihariko bemererwa n’amategeko izashyirwaho bitarenze uyu mwaka.
Abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto bazwi nk’abamotari bo mu karere ka Rusizi baravuga ko bakiranye yombi icyemezo cyo kubemerera kujya bisabira icyangombwa kibemerera gutwara moto (autorisation de transport) mu gihe mbere cyatinzwaga no kugisaba binyuze mu makoperative bibumbiyemo bikabakururira ibihano bavuga ko (…)
Kuva muri 2013 i Huye batangira gukina inzira y’ububabare bwa Yezu, Jean Baptiste Ntakirutimana akina ari Yezu, Beata Mukamusoni na we agakina ari Bikira Mariya. Ibi ngo bituma babaho bitwararitse mu buzima bwa buri munsi.
Kuri uyu wa gatanu tariki 19 Mata 2019, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda yavuze ko imirimo yo kuvugurura umupaka wa Gatuna iri kugana ku musozo.