Yemerewe itike yo kwerekeza i Maka ashimirwa kurengera Abatutsi muri Jenoside

Mufti w’u Rwanda Sheikh Salim Hitimana yahaye Bagabo Rachid icyemezo cy’ishimwe ry’uko yagerageje kurwana ku Batutsi bari bahungiye ku musigiti yayoboraga, naho uwitwa Hadji Nshuti Khalid we yemerera Bagabo itike yo kujya gukora umutambagiro mutagatifu i Maka muri Arabia Saudite.

Hadji Nshuti Khalid (ibumoso) yemereye Bagabo Rachid (bahagararanye) itike yo kujya i Maka kubera ubutwari yagaragaje mu gihe cya Jenoside
Hadji Nshuti Khalid (ibumoso) yemereye Bagabo Rachid (bahagararanye) itike yo kujya i Maka kubera ubutwari yagaragaje mu gihe cya Jenoside

Bagabo Rachid atuye mu Murenge wa Rubona mu Karere ka Rwamagana mu Kagari ka Mabare mu Mudugudu wa Rusanze. Itike y’indege izamubashisha gukora umutambagiro mutagatifu yemerewe, ifite agaciro kabarirwa mu bihumbi bine na magana inani mu madolari, ni ukuvuga asaga gato miliyoni enye uyavunje mu mafaranga y’u Rwanda.

Hadji Nshuti Khalid wayamwemereye asanzwe afite ibikora bitandukanye, akaba na nyiri inzu z’ubucuruzi zitwa Camellia zicuruza ibijyanye n’amafunguro.

Kwishyurira Bagabo amafaranga azamubashisha kwitabira umutambagiro mutagatifu ni igikorwa cy’agaciro dore ko mu idini ya Islamu gifatwa nk’inkingi ya gatanu buri muyislamu ubishoboye wese asabwa gukora.

Bagabo agira ati “Ubundi igikorwa nakoze sinateganyaga ko hari uzakimpembera, sinari nzi ko n’Inkotanyi zizatsinda. Umugambi wanjye wari uwo kugira ngo nzahembwe n’Imana.”

Mufti w'u Rwanda n'Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana na bo bashimye ubutwari bwa Bagabo
Mufti w’u Rwanda n’Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana na bo bashimye ubutwari bwa Bagabo

Ngo ntabwo yajyaga ateganya kwiyumvisha ko azajya i Maka kuko ari igikorwa gihenze kandi akaba nta bushobozi buhagije yari afite. Gusa ngo yajyaga abisaba Imana kugira ngo azabigereho.

Bagabo Rachid avuga ko nta kandi kazi akora usibye ubuhinzi n’ubworozi buciriritse.

Amateka n’ubuhamya byaranze igihe cya Jenoside i Mabare

Bagabo Rachid avuga ko Jenoside yabaye afite imyaka 32 y’amavuko, icyo gihe akaba yari Imamu wayobora umusigiti wa Mabare. Muri ako gace, ngo byatangiye gukomera indege ya Habyarimana ikimara guhanuka.

Icyakora Bagabo avuga ko yagendeye ku butumwa bwabakanguriraga kutivanga mu bwicanyi, we n’abayislamu yayoboraga bumvikana kutijandika muri ubwo bwicanyi agendeye ku nyigisho idini ryabigishaga.

Muri ako gace ndetse ngo bashyizeho bariyeri zo gukumira abazaga kwica abantu bari babahungiyeho aho ku musigiti, ndetse bagerageza no guhangana n’ibitero by’Interahamwe, bakazisubiza inyuma.

Bagabo yatanze ubuhamya bw'uko we na bagenzi be b'Abayislamu barwanye ku batutsi bahigwaga
Bagabo yatanze ubuhamya bw’uko we na bagenzi be b’Abayislamu barwanye ku batutsi bahigwaga

Ku munsi wa karindwi bagabweho igitero giturutse ahitwa i Nzige. Bagabo ati “Bari barahawe amakuru ko abislamu babujije abajenosideri gukora Jenoside i Mabare. Bahageze saa moya kugera saa mbili, bahagarara hakurya, duhagarara hakuno y’ikibaya kiri aho i Gatare. Batumishagamo amasasu ariko tukikomeza, nyuma batanga itangazo ko nta muhutu bashaka, ngo barashaka Abatutsi.”

Bagabo asobanura ko abicanyi bahamagariye Abahutu bari ku rundi ruhande bahanganye kubasanga, abaturage benshi bahita bava ku ruhande rw’abo bayisilamu bahungira ku bicanyi, hasigara abayislamu bake cyane batarenga 30 n’abandi bantu bake b’Abatutsi bahigwaga.

Bagabo ati “Narababwiye ngo ‘muhumure Imana iraturinda ntimugire ubwoba, turarwana na bo! Ubwo abicanyi babonye dusigaye turi bake, bahise bambuka batangira kudutera ariko twihagararaho dukoresheje intwaro za gakondo, n’ibiti bisongoye n’amabuye”

Bagabo avuga ko we n’abo bari bafatanyije bagabweho ibitero biturutse mu byerekezo bibiri, na bo bicamo amatsinda abiri, rimwe riyoborwa n’uwitwa Saidi Ndangira wari wungirije Imamu Bagabo Rachid, rihangana n’abaturutse ku Mubuga, Bagabo na we ayobora irindi tsinda rihangana n’abambutse ikibaya cya Gatare.

Abo bayislamu n’abandi bari bafatanyije ngo bishe abantu bane muri abo bari babagabyeho ibitero, icyakora ababateye babarusha ingufu barabasunika babasubiza inyuma babageza ku musigiti.

Aho ku musigiti ngo babarashemo amasasu menshi cyane hakomerekamo abantu batatu, barimo n’uwo Saidi Ndangira wari wakomeretse cyane.

Amasasu ngo yarabashiranye, bajya ku Mubuga, bafata imodoka basubira i Nzige kuzana andi masasu. Bagarutse nka saa munani bayazanye babamishamo amasasu menshi, babicamo abantu bane, abasigaye basubira inyuma bihisha mu musigiti.

Hagati aho mu gihe abicanyi bari bagiye kuzana amasasu, Bagabo ngo yabwiye abari aho ku musigiti ko nibikomera bahungira mu rufunzo rwari hafi aho. Icyakora abari bavuye mu bice bya kure bahunga nk’ahitwa i Kabirizi na Rubona bagize impungenge zo kuva aho hantu bakongera guhunga, bahitamo kuguma aho ku musigiti barwana n’abashakaga kubica.

Abari bahungiye aho ku musigiti ngo bageraga nko muri 500 kuko n’abandi bahigwaga bo mu bindi bice bakomeje kuhaza kuko bari bumvise ko hari abantu badashyigikiye ubwo bwicanyi.

Interahamwe zishe abari bahungiye kuri uyu wahoze ari umusigiti w'i Mabare
Interahamwe zishe abari bahungiye kuri uyu wahoze ari umusigiti w’i Mabare

Mu gihe abicanyi bagarukaga bazanye amasasu menshi, bagabo avuga ko babonye guhangana na bo biza kutoroha, bamwe bakizwa n’amaguru, abandi benshi basigara bifungiranye mu musigiti.

Bagabo ati “Twebwe twarirutse tujya kwihisha mu gifunzo. Abicanyi bakuyeho inzugi, bakuraho amadirishya, bateramo amagerenade, barangije binjiramo barebamo abagihumeka baracoca.”

Abandi bantu bari bafatanyije na Bagabo bataguye muri urwo rugamba bagezeho bacika intege barahunga, Bagabo asigarana n’abandi bake bari bahungiye mu rufunzo. Barazamutse basanga abo basize mu musigiti benshi babishe, abandi ari intere, bagerageza kubitaho uko bashoboye.

Icyakora interahamwe ngo zaragarutse zisanga hari abo Bagabo arimo kwitaho, zirabamwambura zirabica, we ziramwihorera ziramubwira ziti “N’icyo ni igihano!”

Ngo yakomeje kwita kuri bake bari bahungiye mu rufunzo, akajya abashyira ibiryo, ariko na bo Interahamwe ziza kubagabaho igitero, zirabica, abandi batandatu bari basigaye baramenengana bava mu rufunzo barahunga.

Ngo bari bumvise ko Inkotanyi zageze i Rwamagana, bashaka uko bazigeraho ariko ku bw’inzira zari zigoye zuzuyemo na za bariyeri bagahura n’ibitero by’abicanyi. Muri abo batandatu ngo harokotse batatu gusa, kuko batanyuraga mu nzira zimwe. Abo ngo ni na bo bagarutse nyuma Jenoside yararangiye, batekerereza abandi uko byagenze.

Bagabo Rachid ashimira Inkotanyi zahagaritse Jenoside, abantu bakongera kugira icyizere cyo kubaho, kandi bakabana mu mahoro.

Hari impamvu zamuteye kudakora Jenoside

Bagabo avuga ko icyamuteye kurwana ku bahigwaga ari uburere n’inyigisho yahawe n’abarimu bamwigishije barimo uwitwa Ibrahim Ntakanyura w’i Rwamagana na Hamisi Salim w’i Kigali.

Indi mpamvu yabimuteye ngo ni ubuyobozi bwa Islamu bwari mu Rwanda bwabasabye kutijandika mu mvururu n’ubwicanyi byarangwaga mu Rwanda.

Ikindi bamwigishije cyamufashije ngo ni inyigisho igira iti “Kirazira kumena amaraso y’umuntu, kirazira kwangiza umutungo w’umuntu, kirazira kumwubahuka.”

Umuryango w’Abayisilamu bo mu Rwanda (RMC) n’abayoboke b’idini ya Isilamu, mu cyumweru cy’icyunamo bifatanyije n’abaturage bo mu Karere ka Rwamagana mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 abayisilamu n’abandi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mufti w’u Rwanda Sheikh Salim Hitimana yavuze ko umuryango w’abayisilamu mu Rwanda(RMC) wahisemo kwibukira i Mabare mu rwego rwo guha agaciro igikorwa cyakozwe n’abayisilamu b’i Mabare biyemeje kurwana ku batutsi bahahungiye, n’ubwo barushijwe imbaraga n’interahamwe zari nyinshi.

Mufti Sheikh Salim Hitimana yavuze ko igikorwa cy’ubutwari bw’abayisilamu b’i Mabare ari umusaruro w’ubutumwa bwo kuwa 12/03/1992 bwatangajwe na Mufti w’u Rwanda w’icyo gihe,Sheikh Mugwiza Hamad wavuze ko ntawe ukwiye kwicwa azira uko yavutse,asaba abayislamu kutishora mu bwicanyi.

Bibutse kandi bunamira Abatutsi biciwe mu musigiti n'abajugunywe mu kiyaga cya Mugesera
Bibutse kandi bunamira Abatutsi biciwe mu musigiti n’abajugunywe mu kiyaga cya Mugesera

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yihanganishije ababuriye ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by’umwihariko abafite ababo biciwe ku musigiti wa Mabare no muri ako gace uherereyemo.

Mbonyumuvunyi yavuze ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, umubare munini w’Abanyarwanda bari abakirisitu n’abemera. Icyakora mu madini n’amatorero ngo hagaragayemo icyuho cyaturutse ku bayobozi b’amadini n’amatorero bayoboye nabi no ku bayoboke batumviye impanuro.

Mbonyumuvunyi yagaye abayobozi b’amadini n’amatorero bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, dore ko ngo nta dini cyangwa itorero ridafite umuyobozi cyangwa umuyoboke wijanditse muri Jenoside.

Meya Mbonyumuvunyi yashimiye umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC), kuba mu gihe ubuyobozi bubi bwateguraga Jenoside, uyu muryango warasohoye itangazo ko utabishyigikiye. Yasabye abayobozi b’amadini n’amatorero kwigisha abayoboke ko amacakubiri n’ubwicanyi ntaho byageza igihugu.

By’umwihariko ku bayisilamu, Meya Mbonyumuvunyi yabibukije ibyo igitabo gitagatifu cya Korowani kivuga, ko "uwishe roho imwe azahanwa nk’uwishe roho miliyoni" bityo, abasaba kubaha ubuzima aho buva bukagera no kubana neza n’abandi.

Muri uwo muhango wo kwibukira i Mabare, Umuryango w’Abayislamu mu Rwanda waboneyeho no gufata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, uremera imiryango ibiri yatoranyijwe ihagarariwe na Mukantagara Sarah na Twagiramungu Assumani, buri muryango uhabwa inka. Zombi zirahaka, imwe ikaba ifite amezi atanu, indi ikagira amezi atatu.

Iyi nyandiko ikurikira, yo kuwa 12/03/1992, irimo ubutumwa bwatangajwe n’uwari Mufti w’u Rwanda w’icyo gihe, Sheikh Mugwiza Hamad, ubutumwa bwahamagariraga abayislamu kutishora mu bwicanyi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

SAID Ndangira yaje kwitaba IMANA

rachid yanditse ku itariki ya: 3-05-2019  →  Musubize

Maze gusoma iyi baruwa yanditswe n’idini y’Abaslamu,nibaza ibintu byinshi.Abaslamu bakunze kuvuga ko bativanga muli Politike kandi ko "batakoze Genocide".Ntabwo aribyo kandi ndatanga ingero.Kimwe n’andi madini,uretse wenda Abayehova,andi madini yose yakoze Genocide.Muli Gereza ya Arusha honyine,hafungiye Abaslamu bagera kuli 6,mu bantu batageze kuli 80.Namwe munyumvire.Muli Gereza ya 1930,huzuyemo Abaslamu benshi,barimo uwahoze ari Conseiller wa Biryogo,witwa Amri Karekezi.Kubyerekeye "kwivanga muli Politike",idini y’Abaslamu ishobora kuba ariyo ya mbere.Uwahoze ari Mufti wabo witwa Habimana Saleh,amaze kuva ku mwanya wa Mufti,yagiye kuba Depite wa FPR.Ngirango mujya mwumva ukuntu Depite uba muli Parliament w’Ishyaka ry’Abaslamu ukuntu ari Politician.Sibyo gusa,ku isi hose,Amashyaka y’Abaslamu niyo ategeka mu bihugu byinshi:Iran,Sudan,Turkey,etc...

munyemana yanditse ku itariki ya: 20-04-2019  →  Musubize

Muvandimwe Comment yawe iragaragaza ko uri umuhezanguni wo mu Idini ry’abahamya ba Yehova. Kuko kujya muri Politic ntago ari icyaha kdi ntanaho byanditse ko Islam yitandukanyije na Politic ahubwo yitandukanyije na politic yahemberaga urwango mubanyarwanda. Rwose Islam yifatanya na Leta y’uRwanda muri Politic zishimangira ubumwe n ubwiyunge mubanyarwanda.
Icyo iyi nkuru yagaragarije ni uruhare Islam yagize mukwamagana Politic mbi Kdi Abayobozi ba Islam babikoze officially niba rero hari idini ritagaragaje ukwitandukanya na Genocide ubwo ryarayishyigikiye.. Abayobozi ba Islam ba Kiriya Gihe bagaragaje ubutwari pee.. kuko ntarindi dini ryabikoze

Semucyo yanditse ku itariki ya: 22-04-2019  →  Musubize

Hali u muvandimwe ntumva hano ngo hamenyekane amakuru ye kandi numva ubutwari bwe busa neza neza nubwa Bagabo kuki ibye bitavuzwe, kuki atashimwe, mutubwire, amaherezo ya Saïdi Ndangira, murakoze

gakuba yanditse ku itariki ya: 20-04-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka