Ibiciro by’amashanyarazi byiyongereye, abakoresha umuriro mucye, abanyenganda bari mu nyungu

U Rwanda rwahinduye ibiciro bijyanye n’umuriro w’amashanyarazi kuri kilowati, haba ku bakoresha umuriro bo mu ngo(imiturire), inzu z’ubucuruzi, ndetse inganda mu byiciro byazo byose.
Uretse ingo zikoresha umuriro mucye cyane zitongerewe igiciro, ahandi ibiciro byiyongereye; inzu z’ubucuruzi ku rwego rwa mbere, ni zo zagize inyongera nini, ingana n’amafaranga 128(56.2%), naho ingo zikoresha umuriro uringaniye, utarenze kWh 50 zikaba zongereweho amafaranga 98, ahwanye na 46.2%.
Muri macye
• Ibyiciro by’abafite amikoro macye: Ingo zikoresha umuriro mucye cyane kurusha abandi mu Rwanda (0-50 kWh) bazakomeza kwishyura ayo bari basanzwe bishyura nta nyongera na busa
• Inyongera nini: Abafite ibikorwa by’ubucuruzi, ndetse n’ingo zikoresha umuriro mwinshi kurusha abandi, na bo bafite inyongera nini, kuko hari icyiciro kizishyura ku nyongera ya 56%, mu gihe ingo zikoresha umuriro mwinshi kurusha izindi mu gihugu(hejuru ya kWh 50) zizajya zishyura hiyongereyeho amafranga 120 ku giciro gisanzwe, ahwanye na 48.1 ku ijana.
• Inganda nini mu biciro biringaiye: Inganda nini zo ku rwego rwa kabiri zirimo izikora ibyuma ndetse n’izitunganya amabuye y’agaciro zongerewe ariko ku ijanisha rito cyane rya 3.2% kubera umumaro ukomeye zifite mu iterambere ry’u Rwanda. Icyakora zizahabwa utundi duhimbazamusyi tuzatuma zikomeza kuba umusemburo w’iterambere.
• Ibikorwa bijyanye n’imibereho myiza: Amashuri n’amavuliro yongereweho 13 ku ijana
Ibi biciro byemejwe n’inama y’Abaminisitiri, biturutse mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro(RURA) na Minisiteri y’Ibikorwa Remezo.
Ni ubwa mbere ibi biciro by’umuriro bisubiwemo kuva mu myaka itanu ishize, u Rwanda rukaba ruvuga ko ubundi iki ari igihe kinini cyane bidasanzwe. U Rwanda rusanga iki ari igihe cyo kuzahura iterambere ry’urwego rw’ingufu.
Urebye, igiciro cy’amashanyarazi kiri ku mpuzandengo y’amafaranga 214 kuri kilowati imwe ku isaha, bingana na 15.1%, bivuye ku mafaranga 186 Rwf/kWh, kikaba ari igiciro Leta ivuga ko kigamije kuzahura ubukungu.
Tubirebere mu mibare mu buryo bwagutse
Kugira ngo iyi mibare yumvikane neza, ni byiza ko dutekereza igiciro umuriro usanzweho kuva mu 2020, ubwo idolari ryavunjwaga amafaranga igihumbi y’u Rwanda. Mu buryo busanzwe, mu guhangana n’impinduka z’ibiciro, u Rwanda rwagombaga kuba rwaragiye ruhindura ibiciro buri gihembwe, ariko ntibyabaye, nyamara idolari ryarazamutse rigera aho rivunjwa Rwf 1400, kugeza aho ifaranga ry’u Rwanda rita agaciro ku kigero cya 60 ku ijana.
Ibi byatumye ikigo cy’igihugu gishinzwe gucuruza umuriro kibura amifato, kugeza aho cyagombaga kwishyura 83 ku ijana by’imari yabo ku bacuruza umuriro, kandi 60% by’ubucuruzi bw’ingufu yishyurwa mu madolari.
Ibi byazamuye cyane ingengo y’imari igenda ku kwishyura abagurisha umuriro kuri Leta, ndetse n’ibura ry’umuriro rya hato na hato.
Umwe mu bayobozi yagize ati “Twari turi hafi guhomba neza neza.”
Hagati aho, igiciro cyo kubaka uruganda rw’ingufu usanga gihanitse cyane, ugereranyije no mu baturanyi nka Kenya, Uganda na Tanzaniya, byifitiye inzuzi nini cyane ndetse n’ibigega bya gaz nyinshi.
Kugira ngo u Rwanda rwikure muri ibi bibazo, rugomba kwemera izamuka ry’ibiciro rivunanye by’akanya gato, ubundi ibintu bigasubira mu buryo, igihugu kikabona umuriro wizewe, mu myaka iri imbere.

Aha kandi, ni izamuka ry’ibiciro risaranganyijwe na bose, ku buryo umutwaro utaba munini cyane.
Hari abo Leta ikomeza kubungabunga ngo batananirwa gucana
Abantu bakwishimira impinduka mu biciro kurusha abandi muri iyi gahunda, ni abasanzwe n’ubunid binjiza macyeya kurusha abandi mu Rwanda, bagize icumi ku ijana ry’abakoresha amashanyarazi. Leta yiyemeje kugumishaho iguiciro gisanzwe cy’amafaranga 89/kWh. Abo ni abakoresha umuriro uri hagati ya 0-50 kWh.
Abandi nabo bakwishimira impinduka ni abafite inganda nini bongerweho gusa 3.2 ku ijana, dore ko bakomeje kuvuga cyane ko ibiciro bihanitse. Aba rero bagize 45% y’abakoresha amashanyarazi mu Rwanda, igiciro cyabo kikaba cyavuye ku mafaranga 94, kigera kuri Rwf 97.
Ab’inganda ziciriritse nabo bashyizwe ku nyongera ya 26.7 ku ijana, na yo mu by’ukuri ikaba idakabije ugereranyije n’ibindi byiciro.
Muri ibi biciro, hashyizweho uburyo bufasha abanyenganda kwishyura macye, igihe biyemeje gukora mu masaha adasanzwe.
Abazajya bakora hagati ya saa tano z’ijoro kugera saa mbili za mugitondo, bazajya bishyura Rwf 0/kVA ku nganda nini.
Icyakora nibahitamo gukora mu gihe umuriro uba ukenewe na benshi hagati ya saa kumi n’ebyiri na saa tanu z’ijoro, bazishyura Rwf 7,184/kVA.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|