Inanasi irwanya kanseri, igafasha n’amaso kubona neza - Sobanukirwa akandi kamaro kayo

Inanasi ni urubuto rwiza kandi rufite akamaro mu mubiri w’umuntu , nk’uko urubuga rwa Interineti www.femininbio.com rubivuga. Ibi ni bimwe mu byiza byo kurya urwo rubuto.

Inanasi ni nziza ku buzima bw’amagufa y’umuntu
Inanasi ni isoko y’ubutare bwa ‘manganese’, iyo ikaba igira akamaro gakomeye mu buzima bw’amagufa y’abantu.

Inanasi irwanya kanseri
Inanasi yifitemo icyitwa ‘bromélaïne’,ifasha mu kwirinda kanseri, kuko irwanya uturemangingo twa kanseri ‘cellules cancéreuses’, ikaba ahanini ifasha mu kwirinda kanseri y’umwoyo, kanseri y’ibere, na kanseri ifata mu gice cyo mu nda.

Inanasi irinda umubiri kubyimbirwa (Anti-inflammatoire)
Kubera n’ubundi iyo ‘bromélaïne’ iba mu nanasi, ituma urwo rubuto rurinda umuntu kubyimbirwa. Inanasi ishobora kuvura ahabyimbiwe, ikavanaho uruhu rwangiritse. Ikindi kandi inanasi ituma amaraso atipfundika.

Kuba inanasi ikungahaye kuri ‘bromélaïne’, bituma iyungurura amaraso akaba atakwipfundika, n’iyo umuntu yaba yaratangiye kugira amaraso yipfundika ikaba yabigabanya.

Inanasi ikumira indwara ziterwa na virusi, nk’ibicurane
Inanasi ikungahaye cyane kuri vitamine C yongerera umubiri ubudahangarwa, ikawurinda umunaniro ukabije, bityo ntube wabafatwa n’indwara zoroheje nk’ibicurane n’izindi.

Inanasi ifasha imigendekere myiza y’igogora
Inanasi icagagura za poroteyine (proteins) kandi ikoroshya imigendekere myiza y’igogora.

Inanasi isukura umubiri w’umuntu
Inanasi ikungahaye ku byitwa ‘fibres’ bifasha umubiri gusohora umwanda, n’andi matembabuzi y’umurengera, umubiri ushobora kuba warabitse.
Hari kandi ibindi byiza byo kurya inanasi nk’uko urubuga www.everydayhealth.com rubivuga.

Inanasi ifasha amaso kubona neza
Bisanzwe bizwi ko kurya karoti bifasha amaso kuba umweru no kubona neza, ariko ubushakashatsi bwa vuba aha, bwerekanye ko kurya inanasi bifasha amaso kubona neza. Umuntu ukunda kurya inanasi aba yigabanyiriza ibibazo byo kutabona neza, biza uko umuntu agenda asatira izabukuru.

Inanasi ifasha abashaka kugabanya ibiro
Inanasi iri mu bintu bitagora gutegura, ikindi kandi yifitemo isukari ihagije, ku buryo abantu babyibushywa no kurya ibintu birimo isukari nyinshi bayibona mu nanasi kandi iyo mu nanasi ntibyibushya.Ituma umuntu arya bikeya kuko ikungahaye kuri “fibres”,zituma umuntu yumva adashonje cyane mu gihe yayiriye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

yoo mbega urubuto rwiza mureke turwihate.Hategekimana VIATEUR from nyamagabe mugano gitwa rutabo

hategekimana viateur yanditse ku itariki ya: 7-02-2020  →  Musubize

inanasi ndayemeye abanyarwanda mwese muze dukunde inanasi kuko idu fashiriza ubuzima .

munyazikwiye firimon yanditse ku itariki ya: 26-04-2019  →  Musubize

Inanansi sinayiku ndaga. Ariko guhera nonaha ngiye kuzajyanyifata , Kenshi gashobika.

Turabashimiye. Kubwinama zanyu. Nziza .

Fils yanditse ku itariki ya: 20-04-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka