Dr. Sosthene Munyemana yatangiye ubujurire
Umunyarwanda Sosthene Munyemana wahoze ari umuganga yagarutse mu rukiko rwa Rubanda rw’i Paris mu Bufaransa mu bujurire bw’igihano cy’igufungo cy’imyaka 24 yahawe nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Ni ubujurire bwatangiye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki 16 Nzeri 2025, aho yinjiye mu rukiko rwa rubanda rwa Paris mu Bufaransa yambaye umweru hejuru, hasi umutuku wijimye(maroon) maze akomereza mu kazu k’ababuranyi.
Uyu mugabo yamenyekanye ku izina ry’umubazi wa Tumba nkuko byagiye bigarukwaho n’abatangabuhamya batandukanye mu iburanisha ryabanje ari naryo ryamuhamije ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu.
Ubwo yazaga mu rukiko kuri uyu wa 16 Nzeri, yari yambaye umweru hejuru hasi umutuku wijimye(polo blanc et pantalon marron) yambaye amapingu ahita yicara mu kazu kicaramo ababurana bashinjwa ibyaha bitandukanye.
Dr Munyemana ukomeje kuburana ahakana ibyaha aregwa, yageze mu Bufaransa muri Nzeri 1994, aho umugore we yari asanzwe atuye ndetse n’abana babo batatu. Ubwo yatabwaga muri yombi yari atuye mu majyepfo y’Uburengerazuba bw’u Bufaransa, aho yakoraga nk’umuganga w’indembe mu bitaro, hanyuma aba umuganga wita ku bageze mu zabukuru.
Dosiye ye ni yo yari imaze igihe kirekire kurusha izindi mu Bufaransa zifitanye isano na jenoside. Yatangiye mu 1995 nyuma y’ikirego cyatanzwe i Bordeaux, hanyuma mu 2001 dosiye yimurirwa i Paris. Urukiko rwasohoye itegeko ryo kumushinja mu 2018.
Urubanza mu bujurire rwo kuri uyu wa Kabiri, Dr Munyemana yinjiye mu rukiko Urugereko rw’ubujurire rwa Rubanda i Paris mu Bufaransa, mu mapingu kandi aherekejwe n’Abahandarume b’Abafaransa.
Amaze kuhagera bahereye ku gutora inyangamugabo ndetse zirarahira, nyuma hasomwa amazina y’abatangabuhamya bagera kuri 74 bazumvwa muri uru rubanza, barimo umugore we n’umuhungu we, abasobanura amateka y’u Rwanda n’aya Jenoside, bamwe bari mu Rwanda bakazatanga ubuhamya hifashishijwe ikoranabuhanga abandi bakaba bari mu Bufaransa.
Muri uru Rubanza humviswe ushinzwe umutekano ku ruhande rw’Ubufaransa ari nawe uzafasha abatangabuhamya bari mu Rwanda mu gutanga ubuhamya hifashishijwe ikoranabuhanga n’ibindi.
Humviswe kandi inshuti za Dr Munyemana bakoranaga aho yakoraga mu kwita ku bakuze, aho bagaragazaga ko ari umuntu mwiza wita ku barwayi igihe cyose bamaranye nawe ndetse bamurika n’ibaruwa yanditswe n’abaganga bagera kuri 50 nyuma y’uko yari amaze gukatirwa gufungwa imyaka 24, imusabira kurekurwa.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri kandi humviswe umuhungu wa Dr Sosthène Munyemana, wavuze ko se ari umunyabigwi utakora ibyaha cyane cyane ibyo ashinjwa bityo ko bamubeshyera, kuko ari umuganga ukiza ubuzima bw’abantu ko ntaho yahera abubambura.
Umukozi w’Umuryango w’Abanyamakuru baharanira amahoro Pax Press, ushinzwe imanza za Jenoside zibera mu mahanga, Gérard Mbonyumuvunyi( Manzi), mu kiganiro na KT Radio yavuze ko uru rubanza ruzarangira rutinze kandi ko rutandukanye n’urwabanje.
Yagize ati: "Mu rukiko rwa rubanda rwa Paris uko rukora, ntabwo bajurira bavuga ngo hari ingingo nshya bazanye ahubwo urubanza rutangira bundi bushya. Niyo mpamvu harimo abatangabuhamya bagera kuri 70 kandi mbere harimo 67, bivuze ko rutangira mu mizi ndetse rukazafata igihe kirekire".
Manzi akomeza avuga ko mu Bubiligi ho iyo uhamijwe ibyaha n’urukiko rwa rubanda ujurira uvuga ko hari amategeko yirengagijwe mu gihe mu Bufaransa kujurira byemewe kandi iyo ubihawe urubanza rutangira bundi bushya.
Agaruka ku myaka 8 iri muri 24, Dr Munyemana yagombaga gufungwa nkuko byari mu bihano yakatiwe, Manzi yavuze ko Urukiko nirumugira umwere atazigera ayifungwa kuko ibyabanje bihita bita agaciro hagendewe ku mwanzuro w’urubanza mu bujurire.
Dr Munyemana Sosthène wamenyekanye ku izina ry’Umubazi wa Tumba, yari akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu n’ubufatanyacyaha muri ibyo byaha, yahamwe n’ibyaha bya Jenoside, n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.
Ibyaha Munyemana aregwa ngo yabikoreye i Tumba mu Karere ka Huye mu Majyepfo y’u Rwanda.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|