Minisitiri Mukabaramba yahagurukijwe n’ikibazo cy’inzibutso muri Rubavu

Umunyamabanga wa leta ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu Dr Alivera Mukabaramba yasuye akarere ka Rubavu afite ku isonga ugusura inzibutso ebyiri zagaragaweho ibibazo.

Min Mukabaramba n'ubuyobozi bw Akarere na Kiliziya basura ikibuga n'u Rwibutso
Min Mukabaramba n’ubuyobozi bw Akarere na Kiliziya basura ikibuga n’u Rwibutso

Urwibutso rwa Nyundo n’urwibutso rwa Komini Rouge zishyinguwemo imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside, ibibazo biri kuri izi nzibutso byagaragajwe na komisiyo y’abadepite nyuma yo kuzisura.

Urwibutso rwa Nyundo rushyinguyemo abasaga imibiri y’Abatutsi basaga 850 biciwe kuri Katedarali ya Nyundo no mu nkengero zayo, rukaba rwegereye ikibuga kiberaho umupira n’imirori bishobora kubangamira abari mu bikorwa byo kwibuka.

Urwibutso rwa Komini Rouge rushyinguwemo imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside 4,613 rukaba rufite ibibazo byo kuba rwegeranye n’irimbi, kuba hari abifuza ko iri rimbi byegeranye bikorwamo ubusitani kubera hari imibiri y’Abatutsi yarushyinguwemo ahantu hatazwi.

Hari ikibazo cy’uko Urwibutso rudafite aho abaje mu bikorwa byo kwibuka bagakorera ibiganiro, hakaba n’ikibazo cy’ibiti bibiri biri mu muhanda ugiye kuzashyirwamo kaburimbo bikaba byakurwaho kandi bifite amateka kuko muri Jenoside yakorewe Abatutsi bakoreshejwe mu kwica abana aho impinja bazikubitaga kuri ibyo biti zigahita zipfa.

Minisitiri Dr Alivera Mukabaramba yaganiriye n’ubuyobozi mu karere ka Rubavu, Ibuka na CNLG hamwe na Kiliziya kugira ngo barebe uko ibyo bibazo byagaragajwe bibonerwa ibisubizo.

Mukabaramba yagaragaje akamaro k’inteko z’abaturage

Umunyamabanga wa leta ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri Minisitere y’ubutegetsi bw’igihugu Dr Alivera Mukabaramba atangaza ko inteko z’abaturage zagize uruhare mu gukemura ibibazo by’abaturage.

Avuga ko ibibazo bikemukira mu nteko z’abaturage bikemuka neza kurusha uko abaturage bagana ubuyobozi kuko bikemurirwa mu ruhame ndetse abaturanyi bagatanga amakuru atuma hatangwa igisubiso kinyuze mu mucyo.

Dr Alivera Mukabaramba abitangaje kuwa 16 Mata 2019 yari mu nteko z’abaturage mu karere ka Rubavu agezwaho ibibazo bitandukanye harimo n’ibimaze imyaka myakumyabiri.

bimwe muri ibyo bibazo by’abakozi bamaze imyaka 20 barakoreye Minisitere y’Uburezi kugera mu mwaka 2000 ariko kugeza ubu ikibazo bakigejeje mu nzego zitandukanye kugera muri Minisitere ariko ntibahabwa ibisubizo.
Ni abakozi icyenda bakoreye ishuri rya Nyundo bishyurwa na Minisitere y’uburezi baza kurangiza amaseserano y’akazi hari amafaranga Minisitere ibarimo itabishyuye.

Mu nteko z’abaturage mu murenge wa Nyundo, Dr Alivera Mukabaramba yagaragaje inzira byanyuzwamo bikemuka kandi asaba ubuyobozi kubikurikirana nyuma y’uko iki kibazo cyari cyagejejwe ku buyobozi bw’akarere ariko ntibakibonera ibisubizo.

Uretse ibibazo byo kwamburwa, abaturage bagaragaje ibibazo by’ihohoterwa bikorwa mu miryango bitewe n’ubuharike, Dr Alivera Mukabaramba asaba Abanyarwanda kubahiriza amategeko haba kubashaka kubana.

Umunyamabanga wa leta ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu avuga ko inteko z’abaturage zagize uruhare mu gukemura ibibazo by’abaturage kuva zatangira kuko umubare w’ibibazo byagezwaga imbere y’ubuyobozi bw’umurenge n’Akarere ubu byagabanutse.

Cyakora nubwo mu nteko z’abaturage hakemurirwa ibibazo, asaba abayobozi mu nzego zibanze mu Kagari n’Umurenge kwegera abaturage no gukemura ibibazo byabo batagombereye gutegereza inzego zibanze kuko gusiragira mu nzira k’umuturage bituma adashobora gukora ngo yiteze imbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka