Hari amahirwe yo gufungura amasaha 24 umupaka uhuza Goma-Gisenyi

Minisitiri w’ingabo mu Rwanda Maj Gen Albert Murasira yatangaje ko agiye kuvugana n’inzego zibishinze kugira ngo umupaka uhuza Goma-Gisenyi wahoze ukora amasaha 24 kuri 24 wongere gukora utyo.

Minisitiri w'ingabo (uwa kabiri uvuye i bumoso) hamwe n'abandi bayobozi n'abahagarariye abacuruzi mu Burengerazuba
Minisitiri w’ingabo (uwa kabiri uvuye i bumoso) hamwe n’abandi bayobozi n’abahagarariye abacuruzi mu Burengerazuba

Minisitiri w’ingabo mu Rwanda abitangaje nyuma yuko abikorera mu mujyi wa Goma babajije iki kibazo ubwo bari mu nama y’ishoromari mu karere ka Rubavu.

Abikorera bo mu mujyi wa Goma, bavuga ko kuva tariki ya 14 Mata 2019 Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo Félix Tshisekedi yari mu mujyi wa Goma asura uduce dutandukanye tw’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru ndetse aganira n’abikorera bamubaza ikibura kugira ngo umupaka munini uhuza Goma na Gisenyi wahoze ukora amasaha 24 kuri 24 wakongere gukora.

Ubwo Perezida Kagame yatahaga inyubako y'umupaka yubatswe ku nkunga ya Buffet
Ubwo Perezida Kagame yatahaga inyubako y’umupaka yubatswe ku nkunga ya Buffet

Perezida Félix Tshisekedi akaba yarasubije ko k’uruhande rwa Congo atabona impamvu umupaka utakongera ugakora amasaha 24 kuri 24, cyakora avuga ko bagomba kubaza icyo u Rwanda rubitekerezaho nk’igihugu bisangiye umupaka.

Abikorera mu mujyi wa Goma bari bitabiriye inama y’ishoramari mu karere ka Rubavu kuwqa 19 Mata 2019 babajije Minisitiri w’Ingabo Maj Gen Albert Murasira wari witabiriye inama nk’imboni y’Akarere, atangaza ko nawe agiye kubigeza kunzego zibishinzwe kugira ngo ibihugu byombi byongere biganire uko umupaka wakongera gukora amasaha 24 kuri 24.

Maj Gen Albert Murasira, minisitiri w'ingabo z'u Rwanda
Maj Gen Albert Murasira, minisitiri w’ingabo z’u Rwanda

Yagize ati “Nzabiganiriza inzego zibishinzwe kugira ngo zibiganireho umupaka ufungurwe amasaha yose, ntakibazo cyo gufunga umupaka u Rwanda dufite. Twifuza ko twagura ibikorwa n’ubuhahirane, ahubwo n’iyindi ari ibishoboka yafungurwa igakoreshwa.”

Kugabanya amasaha y’umupaka munini uhuza Goma na Gisenyi byagize ingaruka ku bikorera mu mujyi yombi kuko bibasaba gutaha kare mu gihe umupaka ukora amasaha 24 abantu bakora amasaha yose.

Perezida Félix Tshisekedi biteganyijwe ko mu minsi iri imbere azataha inyubako y’umupaka munini uhuza Goma na Gisenyi “la Croniche” wubatswe ku nkunga ya Howard G. Buffet Foundation, bikaba bivuga ko yazabiganira n’ubuyobozi bw’u Rwanda.

Umupaka munini uhuza Goma na Gisenyi uzwi ku izina rya la Croniche ahubatswe ‘one border post’ yubatswe ku nkunga ya Howard G. Buffet Foundation ubwo yatangaga inkunga ya miliyoni 18 z’amadolari y’amerika, u Rwanda rwatashye inyubako yarwo muri Nzeri 2017, mu gihe inyubako za Congo zari zitaruzura.

Umupaka munini uhuza Goma na Gisenyi wagabanyirijwe amasaha mu 2012 mu gihe igihugu cya Congo cyari mu bibazo by’Intambara n’umutwe wa M23, ubuyobozi bwa Congo bugashinja u Rwanda gufasha uyu mutwe warwanyaga Congo.

Nubwo umupaka munini ufungura saa kumi n’ebyiri za mugitondo ugafungwa saa yine z’ijoro, k’uruhande rw’u Rwanda umupaka uba ufunguye naho uruhande rwa Congo akaba arirwo rufungwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka