Huye: Bazirikanye ububabare bwa Yezu banabwigana (Amafoto)

Ku nshuro ya karindwi kuva mu mwaka wa 2013, Abakirisitu Gatolika b’i Huye bazirikanye inzira y’ububabare Yezu yanyuzemo, banigana uko byagenze anyura muri ubwo bubabare.

Iyi nzira y’ububabare bwa Yezu bayiganye habanza gukinwa uko Yezu yasangiye n’abigishwa be bwa nyuma ari na bwo yaremye Ukarisitiya, hanyuma Yuda akamugambanira, nuko Pilato na we akamucira urubanza rwo gupfa.

Hakurikiyeho inzira y’umusaraba yaranzwe no kugenda urugendo rw’ibilometero birenga umunani, aho abarwitabiriye baturutse kuri Katedarali ya Butare, bakagera ahitwa mu Rwabuye banyuze mu muhanda w’amabuye wo ku Itaba, nuko bakanyura ku isoko ryo mu mujyi, bagakatira ruguru ya Hotel Credo maze bagasubira kuri Katedarali ya Butare.

Aha kuri Katedarali uwakinaga Yezu yambuwe imyenda, abambwa ku musaraba, arapfa, maze aranashyingurwa.

Ibi bikorwa byose byagiye biherekezwa n’amagambo yo kwibukiranya uko byagenze mu gihe cya Yezu, hamwe n’amasengesho anyuranye harimo no kuvuga ishapule.

Uru rugendo rwitabiriwe n’abakirisitu batari bakeya, bavuga ko rutuma bazirikana imibabaro ya Kristu, maze na bo bikabongerera imbaraga mu bukristu.

Alexis Kalinijabo, nyuma y’uru rugendo yagize ati “Mu rugendo twakoze biragaragara ko Yezu Kristu akubitwa, akababara, agashinyagurirwa, ariko bitwereka ko natwe mu rugendo rwacu rwa gikristu, niba turimo dukorera ijuru dukwiye kwigomwa.”

Yunzemo ati “Uru rugendo ruradufasha cyane kuko rutwongerera imbaraga mu bukristu.”

Desiré Hagabimana na we ati “Muri uru rugendo nongeye kuzirikana ko Yezu yamaze iminsi 40 n’amajoro 40 ari mu butayu asenga. Natwe iby’isi ntibiba bikwiye kudutwara, ahubwo tuba tugomba guhihibikanira inzira ya Kristu.”

Emilienne Musabyemariya ni umubyeyi ukuze, waturutse ahitwa i Vumbi, azindutse, akitabira inzira y’ububabare bwa Yezu.

Yagize ati “Muri uru rugendo nifatanyije na Yezu, ibimbabaza byose biroroha.”

Ngo kuba yaturutse i Vumbi, akigomwa guhinga, akanagenda urugendo rw’ibirometero birenga umunani rwose, kuri we ngo ni uburyo bwo guhongerera ibyaha.

Ati “Iyo nkurikiye ububabare bwa Yezu ndababara nkanarira, ariko nkumva ko ngomba kwihana. Bimfasha kwihana nkumva sinamubabaza, ibyaha umuntu akabivamo.”

Aya ni amafoto agaragaza uko aho muri iyo nzira y’ububabare i Huye byari byifashe:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Ibi ni Comedies gusa.Kuba Umukristu nyakuri,si "imihango",ahubwo ni ugukora ibyo Yezu yasize adusabye,no kwirinda ibyo yatubujije.Niba abiyita Abakristu babikoraga,iyi si yaba Paradizo.Ibi byose byavaho:Kurwana,Kwicana,Kwiba,Gusambana,Akarengane,Amanyanga,Kwiha imishahara miremire kurusha abandi (urugero Minister na Mwarimu kandi bariganye),etc...
Ikindi kandi,ntabwo abakristu nyakuri bibera mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo babifatanya no gushaka Imana.Urugero,abakristu nyakuri bose bakora umurimo wo kubwiriza ku buntu,nkuko Yesu yasize abasabye muli Yohana 14:12.Bakabifatanya n’akazi gasanzwe nkuko Abigishwa ba Yezu babigenzaga.

sezikeye yanditse ku itariki ya: 20-04-2019  →  Musubize

Birasekeje rwose! Abantu baragenda bakaba injiji koko?! Ko nta misumari se bamuteye kdi Yesu we barayimuteye? Ibyo bisatsi se yishyize Ku mutwe kuki atahamye uko ari ninde wababwiye ko Yesu ari umuzungu? Ubukoroni buzabavamo ryari koko??

Jadi yanditse ku itariki ya: 20-04-2019  →  Musubize

ibi birarenze pe , abantu bakuru bafite ubwenge koko, tugeze kure reba uburere tusigiye abana bacu birababaje

Kiboko yanditse ku itariki ya: 20-04-2019  →  Musubize

Ko mudashyiramo nimisumari ko ariko byakagobye kugenda kugirango yibabaze neza

Karimundam moussa yanditse ku itariki ya: 20-04-2019  →  Musubize

nukubyarimeze ihuye ntibyaribyoroshy iyinzira ntiyoroshye

alias yanditse ku itariki ya: 20-04-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka