Muhanga: Abafitanye ibibazo by’izungura barasabwa kubikemurira mu nama y’Umuryango
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga burasaba abafitanye ibibazo bishingiye ku mitungo igomba kuzungurwa, kubanza kubikemurira mu miryango kugira ngo birinde inzangano ziterwa no kuburana mu nkiko, kandi ibyo bibazo byagakemutse nta mpaka.

Byatangarijwe mu gikorwa cyo gusoza ukwezi kwa hariwe Imiyoborere myiza mu Ntara y’Amajyepfo, cyabereye mu Murenge wa Rongi mu Karere ka Muhanga, aho byagaragaye ko ibibazo bishingiye ku mutungo w’ubutaka byiganje cyane, kandi biterwa no kuba ababifitanye badashaka kuva ku izima, ngo bemere kumvikana kuko baba badasobanikwe n’amategeko, bakisanga mu manza kandi ibyo bapfa batagishoboye kubisubiza inyuma.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline, avuga ko mu byari bigambiriwe mu kwezi kw’imiyiborere myiza, harimo gukemura ibibazo byugarije Umuryango, birimo imicungire y’umutungo, irangamimerere n’ibindi bibazo bigenda bigaruka, kandi ko gufata umwanya uhagije bigasesengurwa ku rwego rwegereye abaturage, byatuma hafatwa ingamba zo kubikemura ibikeneye izindi nzego bikoherezwayo.
Agira ati "Usanga abafitanye ibibazo bahuriye mu muryango umwe iyo tubegereye bose baba bahari, bigatuma abacikanywe kubera ko yenda aho bakwiye kubariza ari kure yabo, noneho bitegura tukabasanga aho bari. Hari abakomeje kwinangira hagati y’umugabo n’umugore, usaba kuzungura bigatuma inyungu ze zitagerwaho kuko bene abo bakomeza mu nkiko, ariko ubundi biba byakemukira hafi, kuko abagize Umuryango iyo badashyize hamwe ingaruka nyinshi zigera ku byiciro bitandukanye, birimo n’abana babyaye".

Ni gute Inama y’Umuryango ikiranura abafitanye ibibazo by’izungura?
Umukozi wa Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe gukurikirana kurangiza imanza, Jeanne d’Arc Musharankwanzi, mu nzu y’ubufasha mu by’amategeko, MAJ, mu Karere ka Muhanga, agaragaza ko imanza mbonezamubano z’izungura, zihera ku nama y’Umuryango kuko icyo wemeje nta rukiko rugikuraho, usibye iyo biri mu nyungu z’utanyuzwe n’imyanzuro yafatiwe mu nama y’Umuryango.
Avuga ko inama y’Umuryango igizwe n’ababyeyi bawe, baba badahari ikaba igizwe n’abavandimwe, abo mufitanye isano ku babyeyi bombi, n’inshuti z’umuryango zizewe, zidashobora kuboganira ku ruhande rumwe.
Abakora raporo y’Inama y’Umuryango batangira bagira bati "Twebwe abagize Umuryango wa kanaka na kanaka uyu munsi turi mu rugo rw’ababyeyi bacu, turateranye ngo dusuzume ibibazo dufite by’umwe muri twe wihariye umutungo. Noneho bagakomeza bagaragaza urutonde rw’abazungura, n’umutungo uzungurwa, noneho bagafata icyemezo bakabisinyira, hagira uwanze gusinya kandi yitabiriye inama, mugafata umwanzuro ko atitabiriye yaramenyeshejwe, nabyo bigashyirwa mu mwanzuro ukurikizwa".

Iyo mufashe umwanzuro wo kugabana umutungo ntimwunvikane, icyo gihe harebwa igenagaciro ry’umutungo w’ubutaka na nomero zabwo UPI, uciye munsi ya miliyoni eshatu utanyuzwe akaregera Urukiko rw’abunzi, naho ibirengeje miliyoni eshatu bikaregerwa urukiko rwisumbuye.
Agira ati "Ibyo bigamije kwikemurira ibibazo tutagombye kujya mu nkiko, kuko imanza zikurura inzangano mu miryango, ubukene no guhomba amafaranga agenda ku manza".
Abaturage bo mu Murenge wa Rongi bavuga ko bishimira kuba baregerewe mu kwezi kw’imiyiborere bagahabwa serivisi z’ubutaka, cyane ko bari no kubarurirwa ibyabo bizangizwa n’ikorwa ry’urugomero rwa Nyabarongo ya II, bityo bakaba barabonye serivisi yihuta, mu gihe abafitanye ibibazo by’izungura biri mu nkiko bo bazabarurirwa, bagategereza kwishyura nyuma y’imyanzuro y’urubanza, nyamara ngo iyo bemera bigakemukira mu nama y’Umuryango byari kurushaho kuborohera.
Ukwezi kw’imiyoborere kwatangiye ku wa 12 Kamena 2025, aho mu Karere ka Muhanga, hatanzwe serivisi ku bantu basaga 5,000 barimo abakemuriwe ibibazo by’ingurane z’abangirijwe n’ibikorwa by’amashanyarazi, gusezeranya imiryango yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko, kwandika abana no kwandukura abapfuye, gufotora abashaka indangamuntu, gutanga ibyangombwa by’ubutaka no gukemura amakimbirane abushingiyeho.

Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|