Kongera hoteri z’inyenyeri 5, kubaka canopy... Dore amahirwe y’ishoramari aboneka i Rubavu

ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwamurikiye abashoramari amahirwe y’ishoramari mu Karere mu bucuruzi n’ubukerarugendo.

Mu nama yatumiwemo abashoramari batandukanye kurwego rw’igihugu bagaragarizwa amahirwe aboneka mu bucuruzi n’ubukerarugendo mu karere ka Rubavu harimo; ubucuruzi bwambukiranya umupaka, Ubukerarugendo mu birunga no mu kiyaga cya Kivu, ubuhinzi n’ubworozi nk’akarere gafite ubutaka bwera kandi buhorana imvura.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Habyarimana Gilbert avuga ko Akarere ka Rubavu gafite amahirwe adahinduka mu myaka irenga ikinyejana, kandi abashaka gushora imari boroherezwa haba ku rwego rw’Akarere n’ikigo cy igihugu gishinzwe iterambere RDB.

Habyarimana avuga ko hakenewe ishoramari mu bucuruzi n’ubukerarugendo hashingiwe ku mishinga iba yatoranyijwe, ariko n’ufite igitekerezo kihariye yemererwa ndetse agaherekezwa mu rugendo mu gushyira mu bikorwa ishoramari aba yiyemeje.

Alphonse Munyantwari, Guverineri w'Intara y'Uburengerazuba
Alphonse Munyantwari, Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba

“Twiyemeje kuba irembo ry’ishoramari n’ubukerarugendo tubikesheje imiterere y’Akarere ituma duhahirana n’uturere 5 tw’Intara y’Uburengerazuba kandi tugahahirana n’igihugu cya Congo, turifuza abo dufatanya kugira ngo abikorera bashore bunguke, kandi n’abaturage babone imirimo nibyo bifuza bashobore gutera imbere.”

Winifred Ngangure umuyobozi ushinzwe gutezimbere ishoramari avuga ko u Rwanda rwagaragaje ubushake mu korohereza abikorera kandi rufite imyanya myiza k’umugabane wa Afurika ndetse no ku isi, avuga ko abashaka kwikorera mu Rwanda bafite amahirwe menshi.

Ngangure avuga ko ahereye ku karere ka Rubavu hari byinshi abikorera bakora bakunguka kandi bagateza imbere igihugu.

mu byo Akarere ka Rubavu abashoramari bashishikarizwa gushoramo imari birimo; Gisenyi beachside Marina ahagomba gutezwa imbere ubukerarugendo bwo mu mazi no ku nkengero zaho, kongera amahoteri ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu aho hakenewe kubakwa amahoteri afite inyenyeri 4 na 5, guteza imbere ubukerarugendo bw’amashyuza ataboneka henshi mu Rwanda.

Bamwe mu bitabiriye inama ku iterambere ry'isharamari muri Rubavu
Bamwe mu bitabiriye inama ku iterambere ry’isharamari muri Rubavu

Mu karere ka Rubavu bivugwa ko hakenewe ubukerarugendo bw’ingendo zo mu kirere zizwi nka canopy, guteza imbere imiturire mu mujyi wa Gisenyi no kubaka isoko rya kijyambere, gushora imari mu kubaka ahategerwa imodoka, kongera umubare w’inyubako z’ubucuruzi zijyanye n’igihe, ubucuruzi ku byambu birimo kubakwa.

Kongerera agaciro umusaruro w’amafi n’isambaza ziva mu kiyaga cya Kivu, hamwe no kongera umusaruro w’ubuhinzi bw’ibirayi n’imboga biva mu karere ka Rubavu hiyongeraho guteza imbere ubucuruzi bwambukiranya imipaka.

Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba Munyantwari Alphonse avuga ko gutera imbere ubucuruzi mu karere ka Rubavu bizafasha n’utundi turere n’igihugu gutera imbere, ahamagarira abashoramari guharanira kwikorera no guteza imbere igihugu.

Abayobozi barimo minisitiri w'ingabo na guverineri w'Uburengerazuba
Abayobozi barimo minisitiri w’ingabo na guverineri w’Uburengerazuba

Minisitiri w’Ingabo Maj Gen Murasira Albert imboni y’Akarere ka Rubavu asaba ubuyobozi bw’akarere gukorane neza n’abashaka gukorera mu karere ka Rubavu kandi bakabafasha mu byo bakeneye.

Bimwe abashoramari bagaragaje ko bashaka gushoramo Imari birimo kubaka gare, isoko rigezweho, inyubako z’ubucuruzi n’inyubako zo guturamo, hakiyongeraho kongera amahoteri ashobora kwakira inama mpuzamahanga zakirwa n’u Rwanda.

Kimwe mubyagaragajwe nk’ikibazo ni itegeko risaba gusiga metero 50 mu kubaka ku nkengero z’ikiyaga, ubuyobozi bwa RDB buvuga ko abafite imishinga yo kubaka ku mukandara w’ikiyaga cya Kivu bajya batanga imishinga RDB ikabafasha kubona ibyangomba byo kuhubaka ariko bakagaragaza ubushobozi no gutunganya umwanda bakoresha utagomba kwangiza amazi y’ikivu n’ibidukikije.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka