Imisozi miremire igose Bweyeye ni kimwe mu byatumye abicanyi bihutirwa n’umugambi wabo

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu murenge wa Bweyeye mu karere ka Rusizi bavuga ko kuba uyu murenge uzengurutswe n’imisozi miremire kiri mu byatumye gucika ababahigaga byari bigoye cyane maze byiha icyuho ababahigaga.

Abarokokeye Bweyeye bavuga uko imiterere yaho batuye yatumye hapfa benshi
Abarokokeye Bweyeye bavuga uko imiterere yaho batuye yatumye hapfa benshi

Tariki ya 17 mata ni itariki itazibagirana mu mateka y’abatuye Bweyeye by’umwihariko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi,ubwo abicanyi babasangaga mu rusengero rwa ADEPR bakicamo 36.

Ngendahimana Buregeya Ati “Twumvaga nta muntu wakwica abantu ku manywa ikindi kandi twari tubanye neza n’abaturage bose ninayo mpamvu abantu benshi bapfuye. ku cyumweru turi mu rusengero nibwo interahamwe zarugose zitangira kwica abantu, abajandarume nabo bari batwijeje ko bazaducungira umutekano ariko bigeze kuri uyu munsi twibuka barerura baritaza bareka interahamwe zica abantu.”

Kwicwa kw’Abatutsi muri uyu murenge byakomeje gutizwa umurindi n’imiterere yawo y’imisozi miremire dore ko igice kinini gituwe n’abaturage hafi 3/4 kizengurutswe n’imisozi kuko abicanyi muri Jenoside baje bakahagota biboroheye.

Umuyobozi w'akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage

Nyirampeta Savera Ati “Imiterere mibi ya hano iyi misozi urayibona irahanamye kandi ikikije uyu murenge, hirya ni ishyamba rya Nyungwe, hepfo ni ishyamba, haruguru naho ni uko ku mipaka iduhuza n’u Burundi naho interahamwe zari zagiye kuhagota iyo miterere nayo yatumye abantu benshi bicwa abarokotse ni abagiye bahishwa n’abantu bari bafite imitima myiza.”

N’ubwo iyo miterere yawo itigeze ihinduka bavuga ko icyo bifuza nyuma y’imyaka 25 ishize Jenoside ihagaritswe ari ugufashwa kubona imishinga y’iterambere ngo nabo bakomeze gufatanya n’abandi kubaka igihugu.

Ngendahimana akomeza agira ati Dusaba ko Leta yakomeza kudufasha mu buryo bw’inkunga bakaduha imishinga tukiteza imbere kugira ngo natwe tuzamukane n’abandi.”

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi barasaba koroherezwa ngo nabo iterambere ribagereho
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi barasaba koroherezwa ngo nabo iterambere ribagereho

Umuyobozi w’akarere ka rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Nsigaye Emmanuel yavuze ko akarere kiteguye kubashyigikira mu mishinga bazaba bagaragaje bifuza gukora,iki kikazajyana no gusana inzu za bamwe muri bo zigaragara ko zamaze gusaza.

Ati “Icyambere tugiye kugenzura muri za nzu zubatswe mbere tukamenya izigomba kuvugururwa cyangwa kubakwa bundi bushya. Icyo tugiye kugikoraho tubatuze neza, naho ikirebana n’imishinga yo kubateza imbere twabagiriye inama yo kwishyira hamwe mu matsinda bagakora imishinga hanyuma bakayishyikiriza akarere tukareba uburyo yashyirwa mu bikorwa.”

Muri Jenoside yakorewe Abatutsi, umurenge wa Bweyeye wiciwemo abatutsi 62 ariko kimwe n’ahandi hose hari imibiri itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro bakaba basaba abagize uruhare muri Jenoside kugaragaza aho bayijugunye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

MENYE BYI NCI KU BYA BAYE MURWANDA TIZARUHOZA AMARIRARWARIZE

NYANDWI Jen Claude yanditse ku itariki ya: 29-08-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka