Umushinga Volcano Belt Water Supply ugiye kugeza amazi meza ku baturage ibihumbi 354
Imirimo y’umushinga Volcano Belt Water Supply System igeze ku kigero cya 60.4%, bikaba biteganyijwe ko uyu mushinga nurangira uzongerera ubushobozi uruganda rwa Mutobo, ahari kubakwa n’urundi ruganda rushya. Izo nganda ebyiri zizageza amazi meza ku baturage ibihumbi 354 bo mu Turere twa Musanze, Nyabihu na Rubavu.

Uyu mushinga wa Volcano Belt Water Supply Project, ukubiyemo ibikorwa byo gusana no kubaka uruganda rutunganya amazi rwa Mutobo, rukava kuri 12,500 m3 ku munsi rutunganya, rukagera kuri 43,000 m3 ku munsi, ndetse no kubaka imiyoboro y’amazi ingana na kilometero 178.
Uyu ni umwe mu mishinga migari Guverinoma y’u Rwanda, ibinyujije muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, yiyemeje gushyiramo imbaraga mu rwego rwo kubaka no kwagura ibikorwa remezo by’amazi, kugira ngo amazi meza agere ku bayakeneye mu gihugu hose.
Uyu mushinga uri mu yigomba gushyirwa mu bikorwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura, WASAC Group, mu rwego rwo gufasha mu gukemura ikibazo cy’amazi gikomeje kuba ingutu hirya no hino mu Gihugu.
Hari kandi n’umushinga witwa Kivu Belt Water Supply Project, uzongera amazi mu Mirenge ya Rubengera na Bwishyura mu Karere ka Karongi. Uyu mushinga uzubaka uruganda rutunganya amazi angana na 13,000 m3 ku munsi ndetse no kubaka imiyoboro y’amazi ingana na 125 Km.



Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|