Agakiriro ka Kimironko gaherereye mu Kagari ka Bibare mu Karere ka Gasabo gafashwe n’inkongi y’umuriro ahagana saa sita z’amanywa kuri uyu wa gatandatu tariki 13 Nyakanga 2019.
Urubyiruko rugororerwa ku kirwa cya Iwawa rwizeza inzego z’umutekano n’ubushinjacyaha ko bagiye gukorana mu kurandura icuruzwa ry’ibiyobyabwenge mu Rwanda.
Umuryango w’ibihugu bya Afurika uhugura abajya mu butumwa bwo kubungabunga amahoro (African Peace Support Trainers Association – APSTA), urashima umusanzu w’ikigo cy’igihugu cy’Amahoro (RPA), mu gufasha impuguke zijya mu butumwa bw’amahoro.
Si kenshi wabona imbwa yizerereza mu Mujyi wa Kigali idafite nyirayo, ariko si uko zidahari ahubwo inyinshi ngo zagiye kororerwa mu ngo z’abantu, ndetse nazo zikaba zisigaye zijyanwa ku ishuri.
Kuva kuri uyu wa Gatandatu tariki 13/07/2019 Kigali Today Ltd ifite ibitangazamakuru nka www.kigalitoday.com KTRadio na www.ktpress.rw irava i Nyarutarama aho yakoreraga kuva yabona izuba maze yerekeze mu Mujyi wa Kigali rwagati mu nyubako ya CHIC (Champion Investment Company).
Itangazo ry’inama yahuje abakuru b’ibihugu bine ari byo Angola, u Rwanda, Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DR Congo) na Uganda riravuga ko ibihugu bya Angola na DR Congo bigiye kuba umuhuza w’ibiganiro hagati y’u Rwanda na Uganda.
Mu muco nyarwanda birasanzwe ko umubyeyi ashobora kurera umwana atabyaye bitewe n’impamvu zinyuranye, cyane cyane iyo asizwe n’umuntu wo mu muryango wapfuye, cyangwa se watawe n’uwamubyaye.
Imiryango 80 y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 itishoboye yatangiye kugera mu macumbi yubakiwe.
Umuririmbyi NINA uhuriye na Charly mu itsinda, yatangaje ko ari ubwa mbere agiye gukora ibirori byo kwishimira isabukuru ye, kuko ngo ubusanzwe atajyaga abyitaho, anavuga ko ibyo gushaka umugabo no kubaka urugo ategereje umugambi w’Imana kuko atari ibintu yakwiha.
Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA) gitangaza ko ibibazo bya Politiki biri mu bihugu byo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) kitagabanyije imisoro yinjira mu gihugu kuko ubucuruzi butigeze buhagarara.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango, ku bufatanye n’Umuryango Caritas Rwanda barizeza ko icyerekezo 2024 kizagera nibura ikibazo cy’imirire mibi kigabanutse kikagera munsi ya 20%.
Imigani y’imigenurano ni ingeri y’ubuvanganzo nyarwanda,ivuga ku muco, ku mateka no ku mitekerereze y’Abanyarwanda. Ibyo rero bigenda uko ibihe bisimburana, bishatse kuvuga ko n’agaciro k’imigani kagenda gahinduka.
Itorero ADEPR Paroisse ya Kinazi mu karere ka Ruhango ryasubitse gahunda yo gusezeranya Uyisenga Ildephonse na Banamwana Sadako bari gushyingirwa kuri uyu wa gatanu tariki ya 12 Nyakanga 2019, kubera ko umukobwa atwite.
Akarere ka Kicukiro kamuritse inzu kubatse mu mirenge inyuranye zifite agaciro k’asaga miliyoni 800Frw, zahawe abatishoboye barimo abatari bafite aho baba ndetse n’ababaga mu manegeka.
Hashize amezi atandatu ishuri Notre Dame de la Providence Karubanda (ENDPK) rishakiye umwarimu w’Igishinwa abanyeshuri bifuza kukimenya, none habonetse umwana uzahagararira Afurika mu marushanwa yo kukivuga.
Mu Mujyi wa Musanze hagiye kubakwa ibiro bishya by’Intara y’Amajyaruguru, bizakorerwamo n’izindi nzego z’ubuyobozi zinyuranye zirimo Akarere ka Musanze n’Umurenge wa Muhoza.
Abaturage ba Munyiginya bahawe ivuriro ridatanga serivise yo kwita ku bafite virusi itera Sida kugira ngo abakozi babanze bahabwe amahugurwa.
Muri Kanama uyu mwak mu Rwanda hagiye kubera irushanwa ry’isi rya Volleyball ikinirwa ku mucanga, rikazahuza amakipe 56 mu bagabo n’abagore aturutse ku isi yose.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe buvuga ko bitarenze Nzeri 2019, abantu 15 bagaragarije Perezida Kagame ko bangirijwe ibyabo muri 2013, bazaba bamaze kwishyurwa.
Kuri uyu wa Gatandatu mu karere ka Rubavu hagiye kubera irushanwa rya Afurika rya Triathlon rizahuza ibihugu icyenda
Hakizimana Alphonse acuruza amazi mu majerekani akoresheje igare, mu bice bya Kabeza na Kanombe mu Karere ka Kicukiro, ku buryo ashobora kwinjiza amafaranga y’u Rwanda ari hagati ya 10,000 na 18,000 ku munsi.
Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo iremeza ko gukoresha imashini-muntu zizwi nka ‘robots’, byongera imitangire ya serivisi ndetse n’umusaruro.
Iterambere ry’ikoranabuhanga hamwe n’amamashini, bikomeje guteza bimwe mu bikoresho byari bisanzweho kuburirwa irengero, ndetse hari n’ababikoreshaga bavuga ko nabo bari mu basigajwe inyuma n’amateka.
Mu muco nyarwanda no mu gitabo cy’amategeko mbonezamubano y’u Rwanda, inkwano zifatwa nk’ishimwe rihabwa ababyeyi b’umukobwa kuko bareze neza.
Urukiko rw’ibanze rwa Kampala rwahamagaje depite Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine ngo yisobanure ku byaha byo gusuzugura no kutemera imisoro ku mbuga nkoranyambaga na serivisi za mobile money.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Esperance Kibukayire, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Cyarubare mu Murenge wa Kabare mu Karere ka Kayonza ashinjwa gukoresha nabi amafaranga yagombaga gukoreshwa mu bwubatsi.
Ikipe ya AS Kigali yabonye itike yo guhagararira u Rwanda mu marushanwa ya CAF Confederation Cup, yasinyishije abakinnyi 10 bashya barimo abanyamahanga bane
Ibiyobyabwenge ni ikintu cyose unywa, witera mu nshinge cyangwa utumura bigahindura imitekerereze yawe ndetse n’ubwonko bukaba bwayoba ugakora ibitajyanye n’ibyo watekerezaga.
Mu ntara zitandukanye zigize igihugu cya Benin, hari kumvikana umurishyo w’ingoma, amashyi menshi ndetse n’indirimbo z’abagore ku buryo budasanzwe mu rwego rwo gusaba abakurambere ngo babane n’ikipe yabo izatware igikombe cya Afurika.
Abakinnyi barindwi b’ikipe ya Fly Cycling Club, bagiye gukina amasiganwa 25 mu Bubiligi
Umupolisi ufite ipeti rya AIP wakoreraga kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamabuye mu Karere ka Muhanga yaraye yitabye Imana mu mpanuka yakoze ava ku kazi kwigisha gahunda ya “Gerayo amahoro”.
Kuva ku wa mbere tariki 08 Nyakanga 2019, mu ishuri rikuru rya Polisi riherereye mu Karere ka Musanze habereye amahugurwa y’iminsi itatu agenewe abakozi 68 b’Abagenzacyaha, Abashinjacyaha, Abacamanza n’Abapolisi.
Abatwara ibinyabiziga cyane cyane ibitwara abagenzi, barasabwa kudaha agaciro amafaranga kurusha ubuzima bw’abantu batwara kuko biri mu bizatuma birinda impanuka za hato na hato zihitana abantu.
Abanyarwanda batuye mu gihugu cy’Ubudage(Diaspora nyarwanda yo mu budage) bubatse ibyumba by’amashuri bifite agaciro ka miliyoni 120Frw kuri Groupe Scolaire Rwinzovu iherereye mu kagari ka Murago Umurenge wa Gataraga mu karere ka Musanze.
N’ubwo abatuye i Nyaruguru mu Murenge wa Ruheru mu Mudugudu wa Yanza ndetse no hafi yawo bishimira ibikorwaremezo bagejejweho, bifuza n’imodoka yabafasha mu ngendo zabo.
Hagati ya tariki 26 na 30 Kamena 2019, mu turere twose tw’igihugu uko ari 30 harimo hemezwa ingengo y’imari izakoreshwa mu mwaka wa 2019-2020. Uko ingengo y’imari itorwa kandi ikemezwa n’inama njyanama y’akarere, ni na ko igabanywa mu bice, hagendewe ku bikorwa byateganyijwe gukorwa mu karere runaka.
Imashini irarira amagi (Incubator) ni imashini ishobora kuba yagira akamaro nk’ak’inkoko mu kurarira amagi mu gihe kingana n’iminsi 21 n’ubundi nk’uko inkoko ibikora.
Kuri uyu wa mbere tariki 09 Nyakanga 2019, igihugu cya Kenya cyashyizeho ingamba zigamije kubungabunga inyamaswa ziba mu misozi zo mu bwoko bw’isha zizwi nka Montain Bongo, nyuma y’uko bigaragaye ko ziri gukendera cyane kuko hasigaye izitarenga 100 muri Kenya, ari naho honyine ziri ku isi.
Ikipe ya Rayon Sports nayo yamaze kugera muri 1/4, nyuma yo gutsinda Atlabara yo muri Sudani y’Amajyepfo ibitego 2-0.
Hari abantu bumva igituntu, bakumva ni indwara iteye ubwoba gusa, bakumva ko n’umuntu runaka akirwaye, bakamuhunga, ariko mu by’ukuri ugasanga nta makuru ahagije bafite kuri iyo ndwara.
Abanyakenya batatu n’umunyarwanda umwe bashinjwa ’guteka umutwe’ bakambura ibihumbi byinshi by’urubyiruko kuri Kigali Convention Centre bagejejwe imbere y’urukiko mu Rwanda.
Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa RCS ruranyomoza amakuru yavuzwe ko abagororwa bafungiye muri gereza ya Nyarugenge/Mageragere iherereye mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali, bigaragambije.
Mu gihe umuvuduko ukabije, gutwara wasinze no kuvugira kuri telefone utwaye ari bimwe mu bikunze kugarukwaho nk’ibiteza impanuka zo mu muhanda, bamwe mu bamotari bo mu karere ka Musanze bavuga ko abagore n’abakobwa bambaye batikwije nabyo biri mu ntandaro z’impanuka zo mu muhanda.
Umuyobozi w’umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda (TI), Marie Immaculée Ingabire, avuga ko ruswa yiganje mu bakuru b’imidugudu n’ab’utugari ndetse no mu baveterineri, mu Karere ka Gisagara.
Perezida Kagame yasabye abayobozi bakuru b’igihugu kugira umuco wo kwisuzuma, bakitonganya ubwabo kubera aho bagize intege nke aho gutegereza gutonganywa n’undi, kuko ngo ari byo bifasha abantu gutera intambwe.
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko bagiye kujya bashyira ibigo by’amashuri mu byiciro, kugira ngo bamenye ibikwiye kwitabwaho kurusha.
Col. Albert Rugambwa avuga ko imibereho myiza y’Abanyarwanda iha imbaraga abakomerekeye ku rugamba rwo kubohora igihugu kuko bumva ko bataharaniye ubusa.