Amajyaruguru: Guverineri na Gitifu w’Umurenge bagiye gukorera mu nyubako imwe

Mu Mujyi wa Musanze hagiye kubakwa ibiro bishya by’Intara y’Amajyaruguru, bizakorerwamo n’izindi nzego z’ubuyobozi zinyuranye zirimo Akarere ka Musanze n’Umurenge wa Muhoza.

Ni igitekerezo cyaje nyuma yo koroshya imirimo yo kubaka ibiro bya buri rwego, aho inyubako y’ibiro by’Akarere ka Musanze itakijyanye n’igihe, ibiro by’intara bikaba byubatse mu gishushanyo mbonera cy’amahoteri.

Habyarimana Jean Damascène, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze mu nteko rusange ubuyobozi bw’akarere bukomeje kugirana n’abaturage bo mu mirenge inyuranye igize akarere ka Musanze niho yabitangarije ko hagiye kubakwa inyubako imwe ihuza izo nzego.

Meya w’Akarere ka Musanze avuga ko akarere abereye umuyobozi gakomeje gukora ibishoboka byose bikurura ba mukerarugendo birimo n’ibikorwa remezo binyuranye.

Ati “Akarere gafite gahunda ikomeye yo gukomeza gutera imbere. Ndasaba abikorera gukomeza kudufasha kuvugurura umujyi. Abanyamahanga bakomeje kutugana ni yo mpamvu ibiro by’ubuyobozi kuva mu mirenge twatangiye kubaka amagorofa twirinda kubaka inzu iri hasi”.

Yavuze ko batangiye kuzuza gahunda yo kubaka ibiro by’Akarere bizaba bihuriyemo ibiro by’Intara y’Amajyaruguru, n’iby’Umurenge wa Muhoza.

Ati “Muri gahunda dufite, turakomeza dukore namwe tubasaba gukora cyane, tugiye kubaka ibiro by’Akarere bishya, tugiye gufatanya tubyubakane n’ibiro by’Intara, n’iby’umurenge wa Muhoza.

Ahagiye kubakwa ibyo biro ni ahasanzwe hubatse ibiro by’umurenge wa Muhoza, aho n’ubuyobozi bw’Akagari ka Mpenge ngo buzakorera muri iyo nyubako.

Ngo ni uburyo bwo korohereza abaturage muri serivise basaba mu buyobozi bunyuranye, aho bazajya bajya mu rundi rwego rwisumbuye bitabagoye, no guhuza imbaraga mu mikoranire y’inzego.

Abaturage bitabiriye iyo nama barashima ubuyobozi bwagize icyo gitekerezo cyo kubaka ibiro bizakorerwamo n’inzego zinyuranye z’ubuyobozi, aho bavuga ko abenshi bagiye kubona akazi, abandi bagahabwa serivise mu buryo bworoshye.

Mujyambere Faustin ati “Twakiriye neza icyo gitekerezo. Ni ibikorwa byo kuduteza imbere kandi biratanga akazi no ku baturage dore ko ubushomeri butatworoheye, ikindi kandi natwe tuzashyiraho umuganda wacu, burya nta cyiza nko gusabira serivise ahantu hari isuku”.

Uwingabire Marie Goreth ati “Meya wacu atubwiye ijambo ryiza, tuzamufasha cyane kuko ibikorwa remezo ni ikintu kigirira buri wese akamaro, ibikorwa remezo ni inkingi y’igihugu kandi ntawakwishimira ko ubuyobozi bukorera ahantu habi, biranadushimisha iyo twumvise ko imihigo rwatangiye twayihiguye, twumva ari ishema iyo mu gutangaza imihigo Meya ahamagawe mu ba mbere, umwaka wabanjirije ushize twari aba kabiri, uyu mwaka tuba aba 15, hari ibyo tutakoze neza turi gukosora”.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze yunze mu ry’abo baturage, avuga ko mu mihigo y’umwaka wa 2016/2017 akarere ka Musanze kabaye aka kabiri, umwaka ukurikiyeho akarere gasubira inyuma kaba aka 15 ari byo batangiye gukosora ngo bakaba bifuza umwanya wa mbere.

Ati “Muribuka twishimira umwanya wa kabiri, umwaka ushize dusubira inyuma tuba aba 15, ndagira ngo twisubize imyanya yacu. Turashaka umwanya wa mbere kandi birashoboka, igisabwa ni ukubikunda no kubikorera”.

Akomeza agira ati “Ndibuka ntorerwa kuyobora aka karere, kari ku mwanya wa 30, umwaka ukurikiyeho tuba aba kabiri, niba rero twaravuye kuri 30 tuza ku mwanya wa kabiri, kuva ku mwanya wa 15 tukaza ku mwanya wa mbere ntabwo ari igitangaza, ni akantu gato abantu bibeshyeho, bibagirwa ko imihigo itareba Meya gusa, bibagirwa ko mu mihigo harebwa icyo imariye abaturage, niba amashuri yubatswe ni ngombwa ko tubona abanyeshuri, niba amazu y’abatishoboye yubatswe tubone abayatuyemo, niba twubatse imihanda tubone igendwa”.

Ibindi bikorwa remezo bigiye kubakwa mu karere ka Musanze harimo ibitaro bya Ruhengeri, kuzamura umubare w’ibyumba by’amashuri, kongera imihanda, ibigo nderabuzima, imidugudu y’icyitegererezo, kongera amashanyarazi n’ibindi.

Aha ni ho hagiye kubakwa ibiro bizakorerwamo n'Intara, Akarere, Umurenge n'Akagari
Aha ni ho hagiye kubakwa ibiro bizakorerwamo n’Intara, Akarere, Umurenge n’Akagari
Aho Intara y'Amajyaruguru isanzwe ikorera
Aho Intara y’Amajyaruguru isanzwe ikorera
Hagiye kubakwa ibiro bishya by'Akarere ka Musanze kuko ngo ibi bitajyanye n'icyerekezo
Hagiye kubakwa ibiro bishya by’Akarere ka Musanze kuko ngo ibi bitajyanye n’icyerekezo
Ibi ni byo bisanzwe ari ibiro by'Akarere ka Musanze
Ibi ni byo bisanzwe ari ibiro by’Akarere ka Musanze
Ibiro by'Umurenge wa Muhoza bigiye gusenywa hubakwe inyubako izakorerwamo n'Intara, Akarere n'umurenge n'Akagari
Ibiro by’Umurenge wa Muhoza bigiye gusenywa hubakwe inyubako izakorerwamo n’Intara, Akarere n’umurenge n’Akagari
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ahbw k byatinze kubakwa gahunda yarasubitswe🤔 gsa ndabona bizaba aribyambere kbx

Yizerwe yanditse ku itariki ya: 22-07-2023  →  Musubize

Kabisa meya wacu ni Umuntu w’umugabo. buriya akarere ka Musanze nk’akarere k’umugi twari dukeneye ibiro nk’ibi bisobanutse. Biziye igihe pe!

BERAKUMASO Aimable yanditse ku itariki ya: 12-07-2019  →  Musubize

Aha ni mugishanga, bakwiye kuhakora ubusitani bwiza bagashaka ikibanza ahandi

Muhima yanditse ku itariki ya: 11-07-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka