Ubwo yasozaga uruzinduko rw’iminsi itatu yakoreraga mu ntara y’Amajyaruguru n’Uburengerazuba, Perezida Kagame yabwiye abatuye Rubavu na Rutsiro ko umutekano uhari ndetse ko uwashaka kuwuhungabanya akwiye kubanza agatekereza neza kuko bishobora kurangira abyicuza.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuri uyu wa gatanu tariki 10 Gicurasi 2019 yakomereje uruzinduko agirira mu ntara y’Amajyaruguru n’Iburengerazuba mu Karere ka Rubavu, aganira n’abaturage bari bahateraniye bo mu turere twa Rubavu na Rutsiro ndetse n’abaturutse ahandi.
Abayobozi batandukanye mu nzego nkuru barimo, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Prof Anastase Shyaka, Umunyamahanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Dr Alivera Mukabaramba, n’abandi basabwe gukurikirana ibibazo biri mu nshingano zabo byabajijwe ubwo Perezida Paul (…)
Abayobozi bo ku nzego zinyuranye mu Murenge wa Kivu mu Karere ka Nyaruguru, tariki 8 Gicurasi 2019 basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi, bagamije kurushaho gusobanukirwa Jenoside yakorewe Abatutsi.
Muri rusange, kanseri ni indwara ihangayikishije isi kuko ari imwe mu ndwara ziza ku isonga mu guhitana abantu benshi, aho umuntu umwe mu bantu 10 yicwa na yo.
Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda burasaba abashinzwe gushyira ingengo y’imari ya Leta mu bigo bitandukanye bya Leta kurya bari menge, kuko ngo ibihano bijyanye n’ibyaha ku kwangiza umutungo wa rubanda byakajijwe bigakurwa mu makosa bigashyirwa mu byaha by’ubugome.
Abarokotse Jenoside b’i Huye batekereza ko mu gushaka amakuru ku Batutsi biciwe muri ESO, n’abasirikare bahabaga baba abari mu buzima busanzwe cyangwa se bakomereje mu ngabo z’igihugu cyangwa ahandi, bari bakwiye kwegerwa.
I Kigali hagiye gutangizwa umushinga w’ikitegererezo wo kubaka umujyi utangiza ibidukikije, ukazubakwa mu murenge wa Kinyinya mu karere ka Gasabo ku butaka bwa hegitari 620.
Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko yakomereje mu Karere ka Musanze kuri uyu wa kane tariki ya 09 Gicurasi 2019, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yibukije abakomeza gutsimbarara ku bitekerezo byo gushaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda ko bazahura n’ibibazo bikomeye.
Ubuyobozi bw’ibitaro bya Kibagabaga biherereye mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali buvuga ko bihomba miliyoni eshanu buri kwezi kubera abivuza bakananirwa kwishyura.
Abahinzi mu Karere ka Nyagatare bavuga ko gahunda ya Ejo Heza izatuma batagurisha imitungo yabo igihe bahuye n’ibyago.
Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame agirira mu ntara y’Amajyaruguru n’Uburengerazuba, yabwiye abatuye akarere ka Musanze na Nyabihu ko bakwiye kubungabunga umutekano bafite kuko ari wo musingi w’iterambere rirangajwe imbere n’ubukerarugendo muri aka gace k’igihugu.
Kuri iki Cyumweru mu karere ka Bugesera hateganyijwe irushanwa ryo gusiganwa ku maguru rizwi nka 20 Km de Bugesera rizaba rikinwa ku nhsuro ya kane, aho abarenga ibihumbi bibiri bamaze kwiyandikisha.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame uri mu ruzinduko mu turere tw’Amajyaruguru n’Iburengerazuba, aratangaza ko atazihanganira abayobozi badakemura ibibazo, bigahora bigaruka imyaka igashira indi igataha.
Mu mukino uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu kuri Stade Nyagisenyi i Nyamagabe aho Amagaju azakira Rayon Sports, itike ya make yagizwe ibihumbi bibiri.
Abaturage b’akarere ka Musanze mu ntara y’Amajyaruguru na bamwe mu batuye akarere ka Nyabihu mu Burengerazuba biteguye kwakira Perezida Paul Kagame ubasura kuri uyu kane tariki 09 Gicurasi 2019.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ibiribwa (FAO) ku ruhande rw’u Rwanda, riravuga ko hakenewe ibiganiro bihuza inzego zose kugira ngo umusaruro w’ibihingwa by’ingenzi wiyongere.
Ikipe ya Tottenham yo mu Bwongereza ibonye itike yo gukina umukino wa nyuma wa UEFA Champions League nyuma yo gusezerera ikipe ya Ajax Amsterdam yo mu Buholandi.
Inzego zitandukanye zirimo Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere inganda n’ubushakashatsi (NIRDA), Ikigega gishinzwe gufasha imishinga mito n’iciriritse (BDF), Akarere ka Burera ndetse na koperative CEPTEL yo mu Karere ka Burera, zananiwe gusobanurira Perezida wa Repubulika Paul Kagame ikibazo cy’uruganda rwatunganyaga (…)
Kuri uyu wa gatatu tariki 08 Gicurasi 2019, Perezida Kagame yatangiye uruzindo rw’iminsi itatu akorera mu turere dutandatu tw’igihugu. Kuri uyu munsi yahereye mu karere ka Burera aho yaganiriye Abanyaburera, akanasubiza bimwe mu bibazo bamubajije.
Ikigo gishinzwe imisoro n’amahoro (Rwanda Revenue Authority/RRA) kirasaba abambukana ibintu kuri gasutamo, kwiyandikisha muri gahunda ituma badahagarikwa mu nzira.
Ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba bwatangaje ko Hoteli Kivu Marina Bay yo mu Karere ka Rusizi izatahwa muri Kamena uyu mwaka wa 2019.
Madame Jeannette Kagame avuga ko mu mashuri n’ahandi hahurira abantu benshi hakwiye gushyirwa abantu bashinzwe ihungabana kuko rigihari bitewe n’ibikomere bitandukanye abantu bafite.
Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge iri mu bukangurambaga bugamije kwitegura gusubiza mu buzima busanzwe abagororwa bagera ku bihumbi 30.
Abaturage bo mu Ntara y’Iburasirazuba mu Karere ka Gatsibo barasaba ko gukusanya amakuru yo kwifashisha mu kuvugurura ibyiciro by’ubudehe byakorwa binyuze ku rwego rw’isibo kuko ari ho basanga hatangirwa amakuru nyayo.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame aravuga ko ntawe u Rwanda rwakwingingira kuruha umutekano kuko ari uburenganzira bwarwo kuwubona, bityo uwo ari we wese akaba agomba kuwuruha byanze bikunze.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame kuri uyu wa gatatu tariki 08 Gicurasi 2019, yatangiye uruzinduko akorera mu ntara z’itandukanye z’igihugu asura akarere ka Burera.
Impuguke mu buvuzi zemeza ko ababyeyi babyarira mu ngo cyangwa mu nzira berekeza kwa muganga ari bo bakunze gufatwa n’indwara yo kujojoba (Fistula), kubera kubyara bigoranye cyane.
Ubuyobozi bw’Umuryango IBUKA mu Karere ka Kamonyi burashishikariza Abanyarwanda guca ukubiri n’indorerwamo y’Amoko kuko abafite ingengabitekerezo ya Jenoside baba batifuriza igihugu amahoro.
Ikipe ya Liverpool yo mu Bwongereza ikoze ibyo bamwe bafashe nk’ibitangaza, isezerera FC Barcelone yo muri Espagne mu mikino yo guhatanira igikombe cya UEFA Champions League gihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2019 yakiriye itsinda rya bamwe mu bagize Umuryango Mpuzamahanga w’Abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi bakiri bato (Young Presidents’ Organization, YPO) baturutse muri Australia.
Mu gihe ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi bwari bwijeje abaturage bakoresha umuhanda Mibilizi-Mashesha ko ugomba gusanwa nyuma y’iyangirika ry’igice cyawo kiri mu Murenge wa Gitambi, kuri ubu aba baturage baracyatabaza dore ko ntacyawukozweho kandi bikaba bigaragara ko birenze ubushobozi bw’aba baturage.
Munyabarenzi Justin avuga ko agaciro kahawe ibyangijwe n’amabuye aturuka mu kirombe cya STECOL ari make atayemera keretse hongeweho ibihumbi 100.
Hari imvugo usanga ikoreshwa hirya no hino mu Rwanda ko inyandiko zose z’impimbano zitari umwimerere bazita ‘indyogo’. Muri izo nyandiko harimo impushya zo gutwara ibinyabiziga, amakarita y’ubwisungane mu kwivuza, indangamanota z’amashuri, impamyabumenyi z’amashuri mu byiciro bitandukanye, n’izindi.
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta y’u Rwanda, Johnston Busingye, yihanangirije abahesha b’inkiko barangiza imanza ariko bakagira akaboko kadashaka kurekura amafaranga y’irangizarubaza ngo bayageze kuri ba nyirayo bakimara kurangiza urubanza.
Kuva gahunda yo kugaburira abana ku mashuri ku bana biga mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda na 12 yatangira muri 2014, bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri baravuga ko ababyeyi batarumva neza ko bafite uruhare muri iyo gahunda.
Mu Kigo cyigisha iby’Amahoro (Rwanda Peace Academy) giherereye i Nyakinama mu Karere ka Musanze, hatangijwe amahugurwa yo gukarishya ubumenyi ku barimu bazahugura Ingabo, Polisi n’Abasivili bifashishwa mu butumwa bw’amahoro.
Umutoza wa Kirehe yisanze ku kibuga wenyine, nyuma y’aho abakinnyi bari batangaje ko bazahagarika imyitozo nyuma y’umukino wabahuje na Etincelles
Polisi y’u Rwanda iramara impungenge abatwara ibinyabiziga bakemanga isuku n’ubuzirangenge bw’akuma gapima ingano y’inzoga iba iri mu maraso kazwi nka Alcotest.
Ku mukino w’umunsi wa 27 wa Shampiyona, Amagaju azaba yakiriye Rayon Sports kuri Stade ya Nyagisenyi i Nyamagabe, aho izaba idafite abakinnyi babiri b’ingenzi
Myugariro w’ikipe ya Sporting Kansas City yo muri Amerika Rwatubyaye Abdul, yatsinze igitego cye cya mbere mu ikipe ya kabiri iri gukina imikino y’icyiciro cya kabiri muri Amerika
Inkongi y’umuriro yafashe igice cyo hanze y’isoko ryo mu Gahoromani, ahantu haba ibyuma bisya imyumbati, hatikirira ibitari bike.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko impfu z’ababyeyi zagabanutse mu buryo bugaragara kubera ababyaza b’umwuga biyongereye ku buryo buri vuriro nibura rifite umwe.
Minisitiri w’intebe w’u Rwanda Dr. Edouard Ngirente aravuga ko ukurikije amazi akenewe mu mujyi wa Kigali n’ahari kugeza ubu, abatuye muri uyu mujyi bose bakabaye bagerwaho n’amazi meza, ariko ko hakiri imbogamizi z’imiyoboro y’amazi ishaje.
Banki Nkuru y’u Rwanda BNR iravuga ko muri uyu mwaka wa 2019 ifaranga ry’u Rwanda rizata agaciro ku ijanisha rya 5%, ugereranyije na 4% ryariho muri 2018.
Abayobozi 1,006 bo mu Murenge wa Kivu mu Karere ka Nyaruguru barashishikarizwa kuba ibitabo byigirwaho imyitwarire iboneye n’abo bayobora.
Urugendo rutangiza ubwo bukangurambaga rwatangiriye ku Gishushu kuri RDB, abarwitabiriye berekeza kuri stade Amahoro, bwitabirwa cyane cyane n’abakoresha ibinyabiziga biganjemo abamotari.
Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererana w’u Rwanda Dr Richard Sezibera, kuri uyu wa mbere tariki 06 Gicurasi 2019, yitabiriye inama hagati ya Afurika n’Uburayi yiga ku bijyanye n’ubucurizi hagati y’iyo migabane yombi EU – Africa Business Summit.
Dr. Munyemana Ernest, umuyobozi w’ibitaro bya Nyagatare, avuga ko umwenda bafitiye Farumasi uterwa n’abavurwa badafite ubwisungane mu kwivuza (mituweli) kuko bahabwa imiti y’ubuntu.
Ku mugoroba wo ku cyumweru tariki 05 Gicurasi 2019, mu muhanda Musanze-Cyanika mu Kagari ka Kabyiniro, mu Murenge wa Cyanika, habereye impanuka ikomeye aho imodoka yataye umuhanda igonga igiti ihitana uwari uyitwaye.