Imashini irarira amagi, igisubizo ku borozi b’inkoko

Imashini irarira amagi (Incubator) ni imashini ishobora kuba yagira akamaro nk’ak’inkoko mu kurarira amagi mu gihe kingana n’iminsi 21 n’ubundi nk’uko inkoko ibikora.

Iyi mashini ni igisubizo ku borozi b'inkoko
Iyi mashini ni igisubizo ku borozi b’inkoko

Mu imurikagurisha ry’ibijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi riheruka kubera ku Murindi wa Kanombe mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo, habonekaga iyo mashini irarira amagi.

Ni imashini yari yazanywe n’abaje kumurika baturutse muri kaminuza y’ikoranabuhanga n’ubugeni ya Byumba (UTAB), ishami ry’ubuhinzi n’ubworozi. Bavuga ko bayizanye kugira ngo umuturage usanzwe yorora inkoko abashe kumenya akamaro k’iyo mashini n’uko ikora.

Abamurikaga iyo mashini basobanura ko ifite ubushobozi bwo kurarira amagi 48 mu gihe kingana n’iminsi 21 nk’uko bimenyerewe ko inkoko irarira mu gihe cy’iminsi 21 nyuma igaturaga akaba ari na ko iyo mashini ibikora.

Bakomeje basobanura uburyo iyo mashini ikozemo, bavuga ko ikoze mu buryo ihorana ubushyuhe imbere bubasha gufasha ya magi gukomeza amerewe neza ku kigero cy’ubushyuhe aba akeneye.

Ikindi kandi ni uko iyo mashini ifite ubundi buryo buyifasha gukomeza gukora kuko ubwo buryo bukoresha umuriro usanzwe cyangwa uwaturutse ku mirasire y’izuba.

Byumvikana ko hari uburyo iyo umuriro usanzwe w’amashanyarazi uramutse ugiye, icyuma kimeze nka moteri yayo gihita gitangira gukoresha (Automatic) wa muriro ukomoka ku ngufu z’izuba wabitswe na bateri mu gihe gito cyane nta mpinduka zibaye.

Iri koranabuhanga ritanga ubushyuhe amagi akenera mu minsi 21 kugira ngo abashe kuvamo imishwi
Iri koranabuhanga ritanga ubushyuhe amagi akenera mu minsi 21 kugira ngo abashe kuvamo imishwi

Icyo gihe imashini ikomeza gukora neza nta cyangiritse kandi na ya magi akagumana igipimo cy’ubushyuhe yari asanganywe mbere y’uko umuriro usanzwe w’amashanyarazi ugenda. Ibi bivuze ko umworozi w’inkoko akomeza kwikorera gahunda ze neza nta mpungenge z’uko hari ikiri buze kwangirika.

Iyo ya minsi 21 ishize imashini ituraga ya magi yose, imishwi bakayishyira ahantu hari isuku kandi hashyushye, kuko kugira ngo imishwi ikure neza iba igomba isuku, ubushyuhe n’ibindi biyigenewe.

Nubwo iyi mashini bigaragara ko ifite ubushobozi bwo gukora akazi gakomeye gasanzwe gakorwa n’inkoko, ba nyirayo bavuga ko igifite imbogamizi kuko itabasha kuba yakwimukanwa kuko nta bateri ifite iyifasha kubika umuriro wayifasha gukomeza gukora akazi kayo nk’uko bisanzwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mfite umushinga with bworozi bwinko nsha gutangira mumwaka 2024-2025 ndifuza kumenya igiciro cyicomachini nuko ikoreshwa ,naho umuntu yayikura

Mbonigaba Eric yanditse ku itariki ya: 25-02-2024  →  Musubize

Mwiriwe igichiro nigute?
Nabwo umuntu yayimukana aka igurira batteries?

Alpha yanditse ku itariki ya: 1-10-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka