Kicukiro: Hatashywe inzu za miliyoni 800Frw zubakiwe abatishoboye
Akarere ka Kicukiro kamuritse inzu kubatse mu mirenge inyuranye zifite agaciro k’asaga miliyoni 800Frw, zahawe abatishoboye barimo abatari bafite aho baba ndetse n’ababaga mu manegeka.

Izo nzu zamuritswe kuri uyu wa 11 Nyakanga 2019, ni inzu zatujwemo imiryango 63, zikaba zirimo izubatswe mu buryo busanzwe ndetse n’izubatswe zigeretse (étage), zose zikaba zifite ibyangombwa bikenerwa n’abazituyemo kugira ngo bagire ubuzima bwiza.
Muri izo nzu harimo izifite ibyumba bibiri n’uruganiriro ndetse n’izifite ibyumba bitatu n’uruganiriro, ariko zose zikanagira igikoni, ubwiherero n’ubwiyuhagiriro. Zirimo kandi intebe, ibitanda, matera n’ibindi bikenerwa mu nzu, bakaba banahawe ibyo kurya binyuranye bizababeshaho mu gihe bacyishakishiriza.
Abahawe izo nzu bashimiye cyane ubuyobozi kuko bubitaho buri gihe, ariko ngo kubaha inzu zabo bigengaho ni agahebuzo, nk’uko bivugwa na Collette Mukandutiye w’imyaka 77 utagiraga aho aba.
Agira ati “Nagiraga inzu zanjye ebyiri ariko ziri mu manegeka hanyuma imvura yo mu kwa kane umwaka ushize izisenya zombi. Gusa umurenge waradufashije udukodeshereza aho kuba kugeza aho bampereye iyi nzu, ndishimye cyane kuko nongeye kubona inzu yanjye ngashimira Parezida wacu utwitaho”.

Uyu mukecuru yatujwe mu nzu iri mu mudugudu wa Karembure mu murenge wa Gahanga, uwo mudugudu ukaba urimo imiryango 28, ikaba yanahawe igishanga kiri hafi yawo ngo bazagihinge babone ibibatunga.
Uwanyirigira Madeleine na we w’imyaka 90 watujwe mu mudugudu w’Ayabaraya, yavuze ko ashimye cyane abamukuye mu gusembera akaba abonye inzu y’amasaziro.
Ati “Ndashimira Imana na Perezida Kagame, kuba ankuye mu bucumbitsi bw’ubusembere. Sinagiraga ubwinyagamburiro aho bankodesherezaga, nyirinzu iyo yabaga atarabona amafaranga yazindukaga ambwira ngo mvemo, ubundi ati nyongera amafaranga, ubu se azongera! Ndishimye cyane”.
Uwo mukecuru ariko yagize icyo yisabira “Muntumikire kuri uwo mubyeyi udukunda twese, ndashaka gusaza nanjye nywa amata. Ibintu byose bimeze neza hano, gusa icyo ndwaye ni ubworo, muntumikire rero”.

Umuyobozi w’akarere ka Kicukiro, Dr Nyirahabimana Jeanne, yavuze ko gahunda yo gutuza abaturage batishoboye ikomeje ariko bagateganya ko umwaka utaha yaba irangiye.
Ati “Iyi gahunda irakomeje. Ubu turacyafite imiryango 216 idafite aho kuba tugishakishiriza ndetse n’abo mu byiciro byihariye nk’abacitse ku icumu bafashwa na FARG. Buri mwaka tugira abo dukuramo nk’uko byagenze uyu munsi, ariko twiyemeje ko umwaka utaha bizaba byarangiye”.
Yakomeje avuga ko gutuza bo bantu biba bihenze, kuko muri buri mudugudu hagomba kubanza kugezwa umuriro, amazi, imihanda ndetse n’imishinga ifasha abahatuye kubaho neza, irimo iy’ubworozi bw’inkoko, ubuhinzi bw’ibihumyo, imboga, ubucuruzi buciriritse n’ibindi.





Ohereza igitekerezo
|