Urukiko rwahamagaje Bobi Wine ngo abazwe ibyo kurwanya gahunda za leta

Urukiko rw’ibanze rwa Kampala rwahamagaje depite Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine ngo yisobanure ku byaha byo gusuzugura no kutemera imisoro ku mbuga nkoranyambaga na serivisi za mobile money.

Umunyamuziki Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine ni umwe mu batavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Uganda uri kuvugwa muri iyi minsi
Umunyamuziki Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine ni umwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda uri kuvugwa muri iyi minsi

Mu iburanisha riyobowe n’umucamanza Gladys Kamasanyu, umushinjacyaha yatangarije urukiko ko Bobi Wine n’uwo bafunganywe, David Luke batigeze bagera imbere y’ urukiko mbere y’uko hatangwa impampuro zibahagamaza ku byaha bikomeye bakurikiranyweho.

Bakaba barafunganywe n’umunyeshuri witwa Julius Katongole, umushoramari Fred Ssentamu Nyanzi umuvandimwe wa Bobi Wine hamwe n’umwogoshi Edward Sebuufu, nabo bari bari mu rukiko.

Madamu Kamasanyu agira ati “Iburanisha rya (Lule) A1 hamwe na (Bobi Wine) A5 ryimuriwe tariki 12 Kanama 2019”.

Uburanira ushinjwa Abudallah Kiwanuka, mbere y’uko urubanza rusubikwa, yasabye urukiko ko hagaragazwa ubuhamya bushinja aba baregwa.

Ubushinjacyaha buvuga ko Bobi Wine hamwe n’abandi bane, tariki 11 Kanama 2018, berekeje ahitwa City Square hakunze kubera imyigaragambyo mu mugi wa Kampala, basuzuguye ingingo ya gatanu n’iya cumi y’itegeko rigenga umudendezo rusange ryo mu 2013, bakora inama mu buryo butemewe n’amategeko nta buyobozi bubizi, bakaza no kwanga kumvikana na Polisi.

Muri Nyakanga 2018 mwaka ushize, leta ya Uganda yashyizeho amahoro adasanzwe yishyurwa n’abakoresha imbuga za interineti zitandukanye zigera kuri zirimo facebook, twitter, whatsapp n’izindi ndetse n’abakoresha uburyo bwo hokererezanya amafaranga bifashishije telefone. Kuva ubwo abakoresha imbuga nkoranyambaga batangiye kugabanuka cyane muri icyo gihugu.

Reba indirimbo ya Bob Wine nshya yise Afande

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka