Ruhango: Hari icyizere cyo kutongera kuzamuka kw’imirire mibi ku bana

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango, ku bufatanye n’Umuryango Caritas Rwanda barizeza ko icyerekezo 2024 kizagera nibura ikibazo cy’imirire mibi kigabanutse kikagera munsi ya 20%.

Abana benshi bavuye mu mirire mibi kubera uturima tw'igikoni duhinzeho imboga
Abana benshi bavuye mu mirire mibi kubera uturima tw’igikoni duhinzeho imboga

Iki kigero ngo cyaba kijyanye n’ibiteganywa n’amabwiriza mpuzamahanga y’umuryango w’Abibumbye ndetse n’icyerecyezo 2024 Leta y’u Rwanda yihaye cyo kuba yagabanyije ikibazo cy’abana bafite imirire mibi nibura kigera kuri 19%.

Akarere ka Ruhango n’umuryango Caritas Rwanda bamaze imyaka umunani bita ku bibazo by’imirire mibi aho nibura mu bana basaga ibihumbi 40, ibihumbi 30 bavuye mu mirire mibi.

Umuyobozi w’ishami ry’ubuzima mu Karere ka Ruhango avuga ko bumwe mu buryo bwifashishijwe mu guhashya ikibazo cy’imirire mibi ari ukongera umusaruro w’ibiribwa, kwigisha abaturage gukora uturima tw’igikoni bahingaho imboga, binyuze mu guhugura abajyanama b’ubuzima begereye abaturage.

Umuyobozi w'ishami ry'ubuzima mu Karere ka Ruhango avuga ko hari icyizere cyo kuba muri 2024 Ruhango izaba iri ku gipimo cyiza kijyanye na gahunda ya Leta mu mirire myiza
Umuyobozi w’ishami ry’ubuzima mu Karere ka Ruhango avuga ko hari icyizere cyo kuba muri 2024 Ruhango izaba iri ku gipimo cyiza kijyanye na gahunda ya Leta mu mirire myiza

Abaturage kandi bigishijwe gutegura igaburo ryuzuye ku bana bari munsi y’imyaka itanu ndetse bashyirwa mu matsinda yo kwiteza imbere binyuze mu dushinga duto tubyara inyungu kugira ngo igihe ubufasha buhagaze babashe kwifasha kubona ibitunga abana.

Agira ati “Caritas Rwanda yaradufashije cyane mu kugabanya ikibazo cy’imirire mibi kuko ni we mufatanyabikorwa w’umwihariko udufasha ku buryo mu myaka itatu ishize dusigaranye abana bake cyane bari mu mirire mibi ikabije”.

Uturima tw’igikoni twagize uruhare mu kurwanya imirire mibi
Abaturage bigishijwe gukora uturima tw’igikoni bagaragaza ko byakemuye ikibazo cy’imirire mibi cyagaragaraga iwabo bikarenga bakabibyaza n’amafaranga kuko izo mboga bazigurisha.

Ikibazo cy'ibura ry'amazi mu Karere ka Ruhango gituma kuvomera imboga mu mpeshyi bidashoboka
Ikibazo cy’ibura ry’amazi mu Karere ka Ruhango gituma kuvomera imboga mu mpeshyi bidashoboka

Nzamurambaho Marita amaze umwaka n’igice atangiye guhinga imboga za Epinari, Karoti, Intoryi, Dodo, Beterave, ku buso bungana na Ari imwe aho yajyaga ahinga Soya ku irembo.

Avuga ko yahuguwe kuri tekinike zirindwi zo kubaka akarima k’igikoni, nyuma y’amahugurwa yahawe na Caritas Rwanda akaba amaze kwiteza imbere kuko abasha kwizigamira umugabane w’amafaranga 300 buri cyumweru ayakuye ku mboga asarura, kandi akabasha kubona izo ku igaburo rya buri munsi.

Agira ati, “Usibye kuba ntakijya guhaha imboga ku isoko ngatakaza amafaranga, ubu ndayinjiza noneho, sinshobora kandi kurya igaburo ritagira imboga, imboga n’imbuto byonyine ni umuti urinda indwara, kumenya icyo cyonyine ni ugutandukana burundu n’imirire mibi”.

Cyakora avuga ko abanyaruhango bakunze gukomwa mu nkokora n’ikibazo cy’ibura ry’amazi bikagorana igihe cy’impeshyi kubona amazi yo kuvomera, dore ko ngo nk’aho ahinga imboga bimusaba amajerikani 15 y’amazi ngo abashe kuhira.

Nzamurambaho avuga ko habayeho ubufasha bwo kubona ibigega by’amazi bifashisha ku nzu zabo n’iyo baba babihuriyeho nko mu isibo byatuma babasha kubona amazi yo kuhira uturima twabo bityo bagahorana imboga.

Nyirambibi asarura imboga agatekera abana agasigariza n'abaturanyi cyangwa akagurisha
Nyirambibi asarura imboga agatekera abana agasigariza n’abaturanyi cyangwa akagurisha

Nyiraneza Francoise w’imyaka 45 y’amavuko afite abana batandatu bose bagiye bahura n’ikibazo cy’imirire mibi kubera kutitabwaho n’uwo bashakanye, ariko nyuma yo kubakirwa akarima k’igikoni no kwiga gutegura igaburo ryuzuye ku gikoni cy’Umudugudu abana bose basubiye mu buzima bwiza.

Agira ati, “Abajyanama b’ubuzima ni bo baje kutwubakira akarima k’igikoni, ubundi imboga naziryaga nzisabye. Ngiye kujya mbona imboga hafi kuko ubundi najyaga njya kuzisaba mu ngo z’abaturage”.

Caritas yashoye agera hafi kuri Miliyari eshatu mu kurwanya imirire mibi mu Karere ka Ruhango

Binyuze mu mushinga Gimbuka wa Caritas Rwanda, amafaranga y’u Rwanda hafi miliyari eshatu, amaze gukoreshwa mu gihe cy’imyaka itatu ishize kugira ngo harwanywe ikibazo cy’imirire mibi kandi ngo biratanga umusaruro kuko imibare yo mu myaka itatu ishize yabaganutse cyane.

Kanyamibwa uhagarariye Umushinga Gimbuka avuga ko hari tekiniki yo kuvomera hakoreshejwe amazi yanduye babanje kuyacengeza mu butaka
Kanyamibwa uhagarariye Umushinga Gimbuka avuga ko hari tekiniki yo kuvomera hakoreshejwe amazi yanduye babanje kuyacengeza mu butaka

Umuyobozi w’Umushinga Gimbuka muri Caritas Rwanda agaragaza ko ikibazo cy’amazi atuma abagenerwabikorwa batabasha kuvomera, hari tekiniki bigisha yo gukoresha amazi ku buryo n’ayanduye ashobora gukoreshwa kandi imboga zigakomeza kuboneka.

Agira ati “Dufite tekiniki yo kuhira imboga dukoresheje uburyo bwo kwinjiza amazi mu butaka abanje gutandukanywa n’imyanda ku buryo n’amazi yameshe imyenda tuyacengeza mu butaka agakomeza kuhira”.

Bimwe mu bibazo Caritas Rwanda isanga bikwiye gushyirwamo imbaraga ku bufatanye bw’inzego zitandukanye, ni ugukomeza gukora ubukangurambaga ku bagabo kuko usanga bataragira umuco wo kugira uruhare mu kwita ku mirire mu miryango, ahanini ngo bikaba biterwa n’ikibazo cy’imyumvire ishingiye ku muco.

Mu bindi Caritas ifatanyamo n’Akarere ka Ruhango ni ukuzamura igipimo cyo kugaburira abana ibishyimbo bikungahaye ku butare ndetse no guhinga ibijumba bikungahaye kuri vitamine A (Orange Fresh Sweet Potato) byose bikungahaye ku ntungamubiri zigirira abana akamaro bagakura neza.

Nyiraneza wubakiwe akarima k'igikoni avuga ko yajyaga ateka imboga ari uko avuye kuzisaba
Nyiraneza wubakiwe akarima k’igikoni avuga ko yajyaga ateka imboga ari uko avuye kuzisaba

Mu rwego rwo kongera imbaraga mu kurwanya imirire mibi no kugwingira kw’ abana, Caritas Rwanda ku nkunga ya SNV binyuze mu mushinga Voice for Change Partnership yakoze ubukanguramba mu kongera imbuto y’ ibishyimbo bikungahaye ku butare no ku migozi y’ ibijumba bikungaye kuri vitamine A, ubu mu karere ka Ruhango bakaba baratangiye kubihinga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

warakoze gusura akarere ka ruhango , nubwo imirire igenda yiyongera ark amazi nikibazo ndetse nubuvuzi urugero uzajye kuri centre de sante ya kibingo urebe service itangwayo, uzarira pe.

NGIRUWONSANGA JEAN yanditse ku itariki ya: 12-07-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka