Mu bitera impanuka hakwiye kongerwamo n’abambara ntibikwize - Abamotari

Mu gihe umuvuduko ukabije, gutwara wasinze no kuvugira kuri telefone utwaye ari bimwe mu bikunze kugarukwaho nk’ibiteza impanuka zo mu muhanda, bamwe mu bamotari bo mu karere ka Musanze bavuga ko abagore n’abakobwa bambaye batikwije nabyo biri mu ntandaro z’impanuka zo mu muhanda.

Abo bamotari bavuga ko icyo kibazo ari cyo babona kiri ku isonga mu gutuma abamotari bakora impanuka, aho bakomeje kuvuga ko babifata nk’ibiyobyabwenge.

Tuyisenge Thomas ati “Ibyerekeye imyambarire ya bamwe mu bakobwa n’abagore bambara ibigufi biratubangamiye twe abamotari, njye iyo aje mwishimira nk’umukiriye ungannye nkamutwara neza, ariko nubwo bitarambaho ngo murangarire, hari benshi muri bagenzi banjye mbona bakora impanuka bitewe n’imyambarire y’abo batwara, aho mu mutwe bihinduka akaba yakora impanuka.”

Mugenzi we utashatse kwivuga ati “Iyo ntwaye umukobwa wambaye bigufi bintera ikibazo, umubiri ni umubiri iyo umugore akugeretseho iryo tako, ugenda mu muhanda umeze nk’umusinzi aho utekereza ibintu bibiri, uba utekereza iryo tako akugeretseho, utekereza no gukata amakorosi bikagucanga bikarangira wibagiwe ko uri mu muhanda niho impanuka zibera”.

Niyonsenga Bernard ati “Ni ibiyobyabwenge bikomeye birenze na biriya bindi Polisi irwanya, badushakire uburyo babakurikirana bambare bikwize, kuko bishyira abagabo mu bibazo, bikomeje guteza impanuka rwose hari uburyo umumotari atakaza ubwenge akibagirwa akazi arimo. Izi jipo zireshya n’umukandara rwose ziteza ibibazo”.

Abo bamotari bavuga ko rimwe na rimwe bibateza n’igihombo, kuko ngo hari bamwe muri abo bakobwa bitwaza iyo myambarire ikurura abahungu, bakanga no kubishyura mu gihe babagejeje aho bajya, bagamije kubagusha mu busambanyi.

Undi mumotari ati “Hari ubwo umutwara yabona wagoswe akanga kukwishyura, ngo muryamane nibyo twise “Ndongora birangire”, murumvikana rero ukaba wamurongora aho kuviramo aho”.

Umukobwa witwa Mukashena Claudine nawe aremeza ko icyo kibazo cy’abatega moto bambaye ibigufi gishobora kurangaza abamotari kikaba cyateza impanuka.

Ati “Ubundi umukobwa wiyubaha akwiye kwambara akikwiza, ndababona benshi batega moto basa n’abambaye ubusa kandi byateza impanuka, bishobora kurangaza umumotari bigatuma atekereza ibindi akaba yayoba umuhanda akagwa muri rigore”.

Abo bamotari barasaba ko abakobwa cyangwa abagore bigishwa umuco, bambare bikwi kuko ngo no mu gihe habaye impanuka bambaye itwenda tugufi bibatera gukomereka cyane nkuko Tuyisenge Thomas akomeza abivuga.

Ati “Hari ubwo umugore cyangwa umukobwa aje akugana ngo umutware, wareba imyambarire ye n’ukuntu ugiye kumushyira kuri moto ukumva birakubangamiye, ukavuga uti ese ndamutse ngize icyo nikanze tukaba twakora impanuka ese byagenda bite, ni ibintu bitubangamiye”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

ibyo nurwitwazo kuko impanuka nyinshi bakora siko, baba batwaye, abakobwa nabo, ubwabo baragongana ahubwo ikgaragara nuko abenshi ali,za mai bobo umugore umukobwa wambaye uko ashaka imyenda migufi ahuriye nimpanuka ! abo, ahubwo nibo wumva bica abakobwa bamaze, kubafata kungufu mujya mwumva twara,moto bakwishyure ibamajipo namakanzu magufi ntibikureba, cyangwa yireke uhagarare kumuhanda ubarebe nuhaga utahe, abanabantu bambere bo kwitondera kuko barimo abo bafata abagore barimo abanywa urumogi barimo abajura barimo abasinzi kandi babikora, bitwaje ikimotari hari, ingero, hari nabagiye bafatwa, cyangwa bakaraswa iyo babajijwe ikibatera impanuka bakavuga biriya buriya, ntaho baba bahishe, ahubwo babahaye, igitekerezo cyo kubagenzura kuko multifonctions harimo, ibibi byose *

gakuba yanditse ku itariki ya: 10-07-2019  →  Musubize

ibyo nurwitwazo kuko impanuka nyinshi bakora siko, baba batwaye, abakobwa nabo, ubwabo baragongana ahubwo ikgaragara nuko abenshi ali,za mai bobo umugore umukobwa wambaye uko ashaka imyenda migufi ahuriye nimpanuka ! abo, ahubwo nibo wumva bica abakobwa bamaze, kubafata kungufu mujya mwumva twara,moto bakwishyure ibamajipo namakanzu magufi ntibikureba, cyangwa yireke uhagarare kumuhanda ubarebe nuhaga utahe, abanabantu bambere bo kwitondera kuko barimo abo bafata abagore barimo abanywa urumogi barimo abajura barimo abasinzi kandi babikora, bitwaje ikimotari hari, ingero, hari nabagiye bafatwa, cyangwa bakaraswa iyo babajijwe ikibatera impanuka bakavuga biriya buriya, ntaho baba bahishe, ahubwo babahaye, igitekerezo cyo kubagenzura kuko multifonctions harimo, ibibi byose *

gakuba yanditse ku itariki ya: 10-07-2019  →  Musubize

Birababaje kubona abakobwa n’abagore bakabaye inangarugero mumyambarire aribo babizabya.gusa abashizwe umuco na sport bakore ubukangura mbaga ku bagore n’abakobwa kubyerekeye imyambarire pee

Enock yanditse ku itariki ya: 9-07-2019  →  Musubize

Ikibazo si abakobwa.... nta tegeko baba bishe... ikibazo ni abo bamotari baticontrolla. Niba wumva utatwara umukubwa wambaye utyo mwihorere utegereze undi mu client.

Iyo ni imyumvire ya kera nka yayindi abagabo bafataga abakobwa ku ngufu ngo ni ukubera umukobwa yambaye mini. Imyambarire ye se iguha uburenganzira bwo kumuhohotera??? Cg bwo kwica amategeko? Itegeko rihana utwara nabi ibinyabiziga ntirihana uwo mukobwa. So niba umumotari atabasha gutwara moto neza yitonze agateza impanuka ahubwo abe ari we uhanwa!!

Ahubwo bahindure imyumvire y’abo bamotari...kuko ikibazo kiri mu mitwe yabo (aho bageda batekereza amatako y’abo bakobwa aho kureba umuhanda)

jean yanditse ku itariki ya: 10-07-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka