Irushanwa nyafurika rya Triathlon rigiye guhuza ibihugu 9 mu Rwanda

Kuri uyu wa Gatandatu mu karere ka Rubavu hagiye kubera irushanwa rya Afurika rya Triathlon rizahuza ibihugu icyenda

Ku nshuro ya kabiri u Rwanda rugiye kwakira irushanwa ry’Afurika mu mukino wa Triathlon (African Triathlon Cup 2019), irushanwa rizaba kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Nyakanga 2019, rikazahuza abakinnyi 35 bazaturuka mu bihugu icyenda birimo n’u Rwanda.

Umukino wa Triathlon ubusanzwe ni umukino umaze imyaka ine ukinirwa mu Rwanda, ukaba ukomatanya imikino 3 irimo koga, kunyonga igare no kwiruka ku maguru, ugashobora no kwitwa Duathlon iyo wakomatanyije imikino ibiri gusa.

Si ubwa mbere iri rushanwa rigiye kubera mu Rwanda, kuko n’umwaka ushize iri rushanwa ryari ryabereye mu Rwanda, aho uyu mwaka rizitabirwa n’abakinnyi 35 bazaturuka mu Rwanda, Afurika y’Epfo, Kenya, u Burundi, u Buyapani, Pologne, Turukiya, Maroc na Misiri.

Perezida w'ishyirahamwe ry'umukino wa Triathlon mu Rwanda , Mbaraga Alexis (hagati) yatangaje ko imyiteguro yagenze neza
Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Triathlon mu Rwanda , Mbaraga Alexis (hagati) yatangaje ko imyiteguro yagenze neza

Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Triathlon mu Rwanda, Mbaraga Alexis aratangaza ko imyiteguro y’iri rushanwa iri kugenda neza, ndetse anatangaza ko abakinnyi batabonye ibihembo batsindiye mu marushanwa yabanje bazayabona mbere y’iri rushanwa.

“Imyiteguro iri kugenda neza kugeza ubu, kandi n’ubwitabire bwariyongereye kuko ubushize hari hitabiriye abakinnyi 17 gusa, ubu bakaba bazaba ari 35, ikindi kandi n’abakinnyi bari batarabona ibihembo batsindiye ubushize, bazakina iri rushanwa twamaze kubibaha”

Ni irushanwa rikomatanya imikino itatu irimo no koga
Ni irushanwa rikomatanya imikino itatu irimo no koga
Hakabamo no gusiganwa ku maguru
Hakabamo no gusiganwa ku maguru

Iri rushanwa ryabanjirijwe n’amahugurwa y’abasifuzi 25 kuva kuri uyu wa Gatatu tariki 10 kugeza tariki 12 Nyakanga 2019 akabera i Rubavu, akaba ayobowe n’umufaransa Dominique Frizza usanzwe ari umuyobozi wa Tekinike mu ishyirahamwe ry’uyu mukino mu Bufaransa.

Abasiganwa bazakora metero 750 mu mazi, bakore kirometero 20 mu kunyonga igare basoze biruka n’amaguru (5km) aho bazakora kirometero 25 na metero 750, umukinnyi wa mbere mu byiciro byombi, abagore n’abagabo akazahembwa amadorari 500.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka