Gukoresha ‘robot’ byongera umusaruro kandi bikoroshya akazi

Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo iremeza ko gukoresha imashini-muntu zizwi nka ‘robots’, byongera imitangire ya serivisi ndetse n’umusaruro.

Robot yitwa Simoni yakozwe n'abanyeshuri bo ku ishuri ryisumbuye rya APACOPE
Robot yitwa Simoni yakozwe n’abanyeshuri bo ku ishuri ryisumbuye rya APACOPE

Ibi ni ibyatangajwe n’ishami ryo muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga rishinzwe ihangwa ry’udushya.

Ibi kandi bitangajwe mu gihe hari abana b’abanyeshuri biga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye muri G.S APACOPE bakoze robot yitwa Simoni ivuga indimi enye kandi ishobora kuyobora inama ikananasubiza buri kibazo cyose ibajijwe.

Umukozi muri Ministeri y’Ikoranabuhanga, ishami rishinzwe guhanga udushya Victor Muvunyi avuga ko gukoresha robots byongera umusaruro kandi bikoroshya akazi.

Yagize ati “Niba nk’inama yayoborwaga n’umuntu umwe wenda utavuga indimi zihagije, robot ishobora gukoresha indimi zose, bigatuma akazi karushaho kunoga no koroha, bigatuma n’umuntu akora ibindi byagura ubwenge bwe.”

Victor Muvunyi yasobanuye akamaro ko gukoresha robots rigezweho
Victor Muvunyi yasobanuye akamaro ko gukoresha robots rigezweho

Yakomeje avuga ko abashinzwe ikoranabuhanga mu nshingano bashishikariza abakiri bato kwitabira ikoranabuhanga rishya (emerging technology).

Yagize ati “Imikoranire myiza hagati y’inzego zaba iza Leta, abikorera ndetse n’imiryango itegamiye kuri Leta ni byo bizatuma ikoranabuhanga ryubahirizwa rigateza imbere urubyiruko n’igihugu muri rusange.”

Urubyiruko kandi rushishikarizwa kwitabira amasomo ya siyansi kuko ari rwo Rwanda rw’ejo nk’uko yakomeje abisobanura anamara impungenge abakeka ko robots zazatuma bahinduka abashomeri.

Yagize ati “Dushishikariza abakiri bato kuko ari byo bizatuma bahanga udushya, kuko ubwenge bwabo buba bukibasha kuvumbura. Ikindi ni uko ubukungu bw’u Rwanda mu minsi iri imbere buzaba bushingiye ku yindi mirimo y’ubwenge itari ubuhinzi gusa n’ubworozi ari byo bizatanga n’akazi.”

Robot yitwa Sophia iherutse gutumirwa munama ikomeye i Kigali
Robot yitwa Sophia iherutse gutumirwa munama ikomeye i Kigali

Imashini-muntu zitangira, zaje zigamije gushimisha abantu aho bamwe mu bahanga babayeho barimo Leonardo Da Vinci na Al Jazari bakoze robot ya mbere yafashaga abayobozi n’abami bakomeye kwidagadura.

Naho mu kinyejana cya 20 ibi byaje guhinduka aho ikoranabuhanga rishya ryatumye robots zikora nk’abantu zirushaho koroshya akazi.

Hagati aho ariko ikigo mpuzamahanga cyita ku bukungu cya McKinsey, muri raporo giheruka gushyira ahagaragara kivuga ko abagera hafi kuri miliyoni 800 bashobora kubura akazi ku isi kubera robots.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka