Ese ibura ry’amazi rigira aho rihurira n’impeshyi?

Hakizimana Alphonse acuruza amazi mu majerekani akoresheje igare, mu bice bya Kabeza na Kanombe mu Karere ka Kicukiro, ku buryo ashobora kwinjiza amafaranga y’u Rwanda ari hagati ya 10,000 na 18,000 ku munsi.

Ikibazo cy'amazi gikomeje gukomerera muri iyi mpeshyi
Ikibazo cy’amazi gikomeje gukomerera muri iyi mpeshyi

Yagize ati, “Sinshaka ko imvura yongera kugwa, mu gihe cy’imvura, nta mafaranga menshi tubona”.

“Ubu ijerekani y’amazi iragura amafaranga 300 cyangwa 400, ariko mu kwa munani izagera no kuri 500, kandi hari imiryango ishobora gutumiza amajerekani 5 kugeza ku 10 bitewe n’ingano y’amazi bakeneye”.

Hakizimana ukoresha igare rye kuva mu gitondo kugeza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, bigaragara ko mu gihe cy’impeshyi abona amafaranga menshi ku munsi ugereranije n’ukoresha moto mu gutwara abagenzi, dore ko hari nubwo Hakizimana anakoresha moto atwara abagenzi.

Yagize ati, “Iri gare ni iryanjye, ariko moto ni iy’undi muntu. Iyo natwaye iyo moto y’abandi, hari amafaranga ngomba kwishyura buri cyumweru. Sinakwizera ko nshobora kubona amafaranga 15,000 ku munsi. Ubwo rero mpitamo guparika iyo moto, ngakoresha igare mvomera abantu mu masaha ya mu gitondo kuko ari bwo bayakenera cyane, hanyuma ngakoresha moto ntwara abagenzi mu masaha ya nyuma ya saa sita”.

Kuri Hakizimana na bagenzi be bafatanya ako kazi ko gucuruza amazi mu gice cya Kabeza na Kanombe, bakwifuza ko nta mvura yagwa na rimwe mu mwaka, kuko ari bwo ubuzima bwabo bwaba bwiza kurushaho.

Nubwo bataba bifashishije siyansi, ari Hakizimana na bagenzi be, bemeza ko mu gihe cy’imvura amazi yiyongera, ibyo bigatuma ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza amazi (WASAC) kibona amazi menshi mu bigega byacyo, kinayatanga mu bice bitandukanye, ibyo rero bituma akazi ko gucuruza amazi mu majerekani kabura.

Igare rimwe muri ayo bakoresha bacuruza amazi, rishobora guheka amajerekani agera kuri atandatu (6), bo aho bagura amazi ku bayabika bafite ibigega, ijerekani imwe bayigura amafaranga 100 cyangwa 200, bivuze ko bunguka amafaranga 200 cyangwa 300 ku ijerekani imwe ya litiro 20.

Impuzandengo y’ingo Hakizimana avomera ku munsi ni 10, buri rugo akaruvomera nibura amajerekani 5, akaba yabona amafaranga 15,000 ku munsi, kandi we avuga ko nta handi yabona amafaranga nk’ayo.

Ku Banya-Kigali benshi, impeshyi (guhera muri Gicurasi kugeza muri Nzeri) ni igihe cy’ibura ry’amazi, ariko se impeshyi igira aho ihurira n’ibura ry’amazi?

None se WASAC yaba yifashisha amazi y’imvura kugira ngo ishobore kuyageza ku bayakeneye bose?Amasoko y’amazi yaba akama mu gihe cy’impeshyi se? cyangwa WASAC irushaho kuyimana mu mpeshyi?

Igisubizo kuri ibyo bibazo byose, ni OYA nk’uko bisobanurwa n’Umuyobozi Mukuru wa WASAC Eng. Aime Muzola.

Uwo muyobozi avuga ko ikibazo kiba cyabayeho mu gihe cy’impeshyi, ari uko amazi yunganiraga atangwa na WASAC harimo n’ay’imvura, aba yagabanutse, kandi abantu bakenera amazi mu buzima bwa buri munsi, icyo gihe rero bose bagakoresha aya WASAC.

Yagize ati, “ Mu mpeshyi, urugero rw’amazi akenerwa ruriyongera. Kuko n’abakoresha andi mazi harimo n’ay’imvura ndetse n’ay’iriba, mu mpeshyi batangira gukoresha aya WASAC ”.

Ibikorwa byo gusukura amazi ngo byorohera WASAC mu mpeshyi kurusha mu gihe cy'imvura
Ibikorwa byo gusukura amazi ngo byorohera WASAC mu mpeshyi kurusha mu gihe cy’imvura

“Ni ukuvuga ko ibinamba byoza ibinyabiziga, n’ibindi bikorwa byose bikenera amazi harimo nko kuvomerera imyaka n’ubusitani, ubundi biba byakoreshaga amazi y’imvura, bitangira gukoresha aya WASAC. Ingano y’amazi ya WASAC ntiba yahindutse ahubwo umubare w’abayekeneye uba wiyongereye cyane”.

Umuyobozi mukuru wa WASAC yanavuze ko uburyo bwo gusaranganya amazi mu bice bitandukanye ntibuhinduka mu mpeshyi, ahubwo ikibazo ni uko urugero rw’amazi akenewe ruba rwazamutse mu mpeshyi, ibyo bivuze ko amazi ashobora kumara iminsi atagera mu gace runaka kandi bayashaka.

Yagize ati, “ Mu by’ukuri ntidushingira ku mazi y’imvura na gaho. Ahubwo no gutunganya amazi mu gihe cy’imvura ni byo bihenda kandi bisaba ubwitonzi cyane”.

Muzola asobanura ko kuba amazi aboneka cyane mu gihe cy’imvura, bishobora kuba biterwa n’uko hari abareka amazi y’imvura bakayakoresha mu bikorwa byabo bitandukanye, ibyo bigatuma n’abatareka babona aya WASAC ku rugero ruhagije.

Mu minsi ishize igiciro cy'amazi cyariyongere bitera benshi kubyibazaho
Mu minsi ishize igiciro cy’amazi cyariyongere bitera benshi kubyibazaho

Nko mu Mujyi wa Kigali, uwo muyobozi yavuze ko aharuturuka amazi akoreshwa muri Kigali nta gabanuka riba ryabayeho, ahubwo uko aba angana, ntiyakwira ababa bayakeneye bose, kuko buri muntu aba ashaka amazi ya WASAC.

Ese impeshyi yaba ituma habaho igabanuka ry’amazi ahubatswe inganda ziyatunganya? Uwo muyobozi yavuze ko ibyo atari byo.

Icyakora yavuze ko hari uturere tumwe na tumwe tw’u Rwanda dushobora guhura n’icyo kibazo, ariko muri Kigali ho si ko bimeze.

Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi hamwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije bagaragaje uturere dukunze guhura n’ikibazo gikomeye cy’ibura ry’amazi mu gihe cy’impeshyi harimo Akarere ka Bugesera, Nyagatare, Gatsibo, Kayonza, Ngoma, Kirehe, Nyanza na Gisagara.

Mu bice bimwe bya Kabeza na Rubirizi baheruka kubona amazi mu mezi arenga abiri ashize
Mu bice bimwe bya Kabeza na Rubirizi baheruka kubona amazi mu mezi arenga abiri ashize
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kereka niba Wassac nayo igira imireko ikareka ko n igihe cy’ Imvura amazing abura see?

Kabura yanditse ku itariki ya: 13-07-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka