Abaregwa ubutekamutwe ku rubyiruko muri Kigali Convention Centre batangiye kuburanishwa

Abanyakenya batatu n’umunyarwanda umwe bashinjwa ’guteka umutwe’ bakambura ibihumbi byinshi by’urubyiruko kuri Kigali Convention Centre bagejejwe imbere y’urukiko mu Rwanda.

Abo bagore babiri n’abagabo babiri ubwo bari imbere y’urukiko rw’ibanze rwa Kagarama ku Kicukiro ku wa kabiri tariki 09 Nyakanga 2019 bahakanye ibyo baregwa, nk’uko iyi nkuru ya BBC ibivuga.

Tariki 25 z’ukwezi gushize nibwo abantu benshi biganjemo urubyiruko bazindukiye ku nyubako ya Kigali Convention Centre, bavuga ko batumiwe mu nama yiswe ’wealth and fitness summit’.

Abari baje muri iyo nama bavugaga ko bahabwa ubumenyi ariko bagatahana n’amadolari 197 ya Amerika agenewe abitabiriye iyo nama, ni ukuvuga asaga ibihumbi 177 by’Amafaranga y’u Rwanda.

Icyakora basabwe kwishyura nibura 4,500 Frw kugira ngo bemererwe kuyitabira. Kuri uwo munsi ubwo bahateraniraga babukereye, basanze iyi nama idahari ndetse ntibasubizwa amafaranga bari batanze.

Iki kibazo cyageze mu nzego z’ubuyobozi zitandukanye, zemerera urwo rubyiruko gukurikirana ikibazo cyabo.

Abaregwa bagejejwe imbere y’urukiko kuri uyu wa kabiri baburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Barezwe ibyaha byo gukoresha inama itemewe, no kwiha iby’abandi bakoresheje ubushukanyi.

Abaregwa bose bahakanye ibi byaha bavuga ko icyo bateguye atari inama ahubwo yari amahugurwa, kandi ko bagombaga kwishyuza abayitabiriye. Basabye kurekurwa by’agateganyo.

Umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo kuri aba baregwa uzasomwa ku wa kane w’iki cyumweru tariki 11 Nyakanga 2019.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Aka ni agashya. Muri make abantu batagira amazina bagejejwe imbere y’urukiko. Kuki mukinisha abanyarwanda ?

Ndorwa yanditse ku itariki ya: 9-07-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka