Impuguke z’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ubuhinzi n’Ibiribwa ku Isi (FAO) hamwe n’inzego zitandukanye za Leta y’u Rwanda, bagiye kwiga uburyo abaturage babona ibicanwa bigabanya ikoreshwa ry’inkwi.
Ibyamamare mu gusiganwa ku maguru birangajwe imbere na Usain Bolt na Mohamed Farah byatumiwe mu irushanwa mpuzamahanga ryo gusiganwa ku maguru (Kigali International Peace Marathon) riteganyijwe kuba ku itariki ya 16 Kamena 2019 i Kigali rikazatangirizwa i Remera kuri Stade Amahoro.
Ibijumba ni igihingwa gikomoka muri Amerika y’Amajyepfo. Byageze i Burayi bijyanywe n’Abanya-Portugal ndetse n’Abanya-Espagne, nyuma bigera muri Aziya no muri Afurika bizanywe n’Abanyaburayi.
Ingo zisaga 400 zo mu Kagari ka Ishywa mu Murenge wa Nkombo zegerejwe amazi meza nyuma y’igihe kirekire bavoma ikiyaga cya Kivu.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yahamagariye Abanyafurika muri rusange, by’umwihariko abayobozi gushyira hamwe kugirango umugabane wa Afurika utere imbere mu ikoranabuhanga.
Robo ivuga, ikagira imiterere n’ijwi nk’iby’umugore, yitabiriye inama ya Transform Africa 2019, yashimye uburyo u Rwanda rukoresha ikoranabuhanga muri gahunda zinyuranye zireba ubuzima bw’abaturage.
Ikipe ya Rayon Sports yari imaze iminsi yandikiye Ferwafa iyimenyesha ko yifuza kwakirira imikino ibiri isigaye kuri Stade Amahoro, yamenyeshejwe ko ikibuga kitaboneka
Umuyobozi w’ikigo cy’ikoranabuhanga cya Kaspersky Lab, Yevgeny Valentinovich Kaspersky, impuguke mu bwirinzi bujyanye n’Ikoranabuhanga wavumbuye Anti Virus yamwitiriwe avuga ko yugarijwe n’ibitero byifashisha ikoranabuhanga bigera ku bihumbi 350 buri munsi.
Ikipe y’umukino w’amagare ya Benediction Excel Energy yatangiye gusiganwa mu irushanwa ry’iminsi ine rya Tour de Limpopo ribera muri Afurika y’Epfo, intego ikaba ari ukuryegukana.
Rosemary Mbabazi, Minisitiri w’urubyiruko avuga ko iyo arebye urubyiruko ashinzwe asanga muri rusange rutekanye, aho rukomeje kugaragara mu bikorwa byo gusigasira umutekano w’igihugu. Gusa ngo iyo hagize abafatirwa mu bikorwa bihanwa n’amategeko avuga ko biba atari inkuru nziza kuri bo nk’abarebererera iki kiciro (…)
Ubushakashatsi buherutse gukorwa n’imiryango inyuranye ikorera ubuvugizi abo amateka byagaragaye ko yabasigaje inyuma, bwerekana ko hagikenewe ingufu ngo abo amateka yasigaje inyuma na bo bige.
Ikipe ya Musanze iri kwitegura umukino wa rayon Sports, izakina ifite umunyezamu umwe udafite umusimbura kuko usanzwe ari uwa mbere yavunitse
Inyanya ni kimwe mu biribwa abantu bakoresha kenshi mu mafunguro yabo ya buri munsi.
Umwe mu Banyarwanda bacurujwe hanze y’Igihugu (muri Koweit), araburira ababyeyi bohereza abana babo "kubahahira", nyamara ngo baba bajyanywe gukoreshwa ubucakara no gukurwaho ibice by’umubiri.
Abaturage bo mu murenge wa Cyanzarwe akarere ka Rubavu bavuga ko ubukangurambaga bukomatanyije bwa gahunda ‘Baho Neza’ bwabagobotse bitabira ari benshi.
Bamwe mu banyeshuri bigishwa gufotora na Kigali Today ku bufatanye na minisiteri y’uburezi binyuze mu ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro (RP) barahamya ko kuva ku ntebe y’ishuri bakajya hanze gufata amafoto bituma barushaho kwiyungura ubwenge ku byo baba barize.
Abahanzi babiri bo muri Afurika y’Epfo ari bo Theo Kgosingwe na Nhlanhla Nciza bagize itsinda Mafikizolo, bitegenijwe ko bazaririmba muri “Kigali Convention Center” ku itariki 16 Gicurasi 2019.
Minisitiri w’intebe w’u Rwanda Dr Edouard Ngirente, yatangije ihuriro rya kabiri ry’ubukungu mu nama ya gatanu yiga ku ruhare rw’ikoranabuhanga mu rugamba rwo guhindura amateka Afurika (Transform Africa Summit), inama ya mbere nini y’ikorabuhanga ku mugabane wa Afurika.
Umukinnyi wo hagati mu kibuga wa Rayon Sports Niyonzima Olivier uzwi nka Sefu, ntari mu bakinnyi bari kwitegura umukino w’umunsi wa 28 Rayon Sports izakiramo ikipe ya Musanze
Mu mukino w’umunsi wa 27 wa Shampiyona wabereye kuri Stade Nyagisenyi i Nyamagabe, Amagaju yaratsinzwe asubira mu cyiciro cya kabiri ndetse anahomba amafaranga
Ubuyobozi bw’Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiti n’ibiribwa (Rwanda FDA) buvuga ko bwashyize ingufu mu kugenzura imiti yinjira mu gihugu ku buryo iyinjiye itujuje ubuziranenge idacuruzwa ku isoko ry’u Rwanda.
Urwego ngenzuramikorere(RURA) ruratangaza ko kugira ngo hagenwe igiciro cy’amazi, hashingirwa ku bintu byinshi birimo n’ubushobozi busabwa kugira ngo ayo mazi abashe kuboneka agere ku bayakeneye ari meza.
Polisi y’igihugu, ifatanyije n’ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo, ku wa mbere tariki 13 Gicurasi 2019 batangije ubukangurambaga bw’umutekano mu muhanda bw’igihe cy’umwaka bwiswe ‘Gerayo amahoro’ .
Umuryango Imbuto Foundation ugaragaza ko kwitabira gahunda yo kuboneza urubyaro ku bagabo n’abagore, bizakemura ikibazo cy’ubucucike n’ubwiyongere bw’abaturage bikomeje guteza ingaruka zo kugabanuka k’ubutaka buturwaho n’ubuhingwaho.
Minisitiri w’ingabo Major General Albert Murasira, aravuga ko Afurika igomba kwishakira umuti w’ibibazo ihura na byo, ikitandukanya n’imikorere yo hambere yasabaga ko habaho inama n’amasezerano byinshi bigamije gushakira umuti ibibazo bya Afurika, akenshi ntibinatange umusaruro.
Umwe mu miryango ikorera ivugabutumwa mu magereza, ‘Prisons Fellowship’ uravuga ko abakoze Jenoside basoza ibihano bagafungurwa bagaragaza ibimenyetso byo kuzabana neza n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi babarirwa nko kuri 65%.
Abanyeshuri bahagarariye abandi na bamwe mu bayobozi n’abakozi ba kaminuza ya INES-Ruhengeri bavuga ko ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi hagaragara ibimenyetso bifatika bivuguruza abahakana Jenoside.
Perezida w’Umuryango uharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (IBUKA) Prof. Jean Pierre Dusingizemungu, avuga ko hari Abajenosideri bakeka ko ibyaha bakoze bitagifite gikurikirana kuko aho bibereye mu mahanga bari mu mudendezo.
Angelique Uwamahoro, umukobwa wo mu kigero cy’imyaka nka 24 wari muri Gare ya Nyabubogo mu ma saa tanu kuri uyu wa 13 Gicurasi 2019, agiye gufata imodoka yerekeza i Muhanga, avuga ko mu cyumweru gishize yateze imodoka umushoferi akajya anyuzamo akigira ku mbuga nkoranyambaga muri telefone ye.
Mu kwizihiza Umunsi Mukuru w’Abaforomo n’Ababyaza ku wa 12 Gicurasi, urugaga rubahuje rwakoze byinshi runasaba abaturage kurworohereza bakaboneza urubyaro.
Mbarushimana Alphonse umunyamabanga nshingwabikorwa w’ikigo gishinzwe kurwanya indwara zitandura mu Rwanda avuga ko mu Rwanda 30% by’abapfa bahitanwa n’indwara zitandura.
Kuri iki Cyumweru i Nyamata mu karere ka Bugesera habereye isiganwa rizwi nka 20 Km de Bugesera, ryegukanwa n’abakinnyi bakinira APR Athletics Club.
Isiganwa ry’amagare ryiswe Tour de Huye ryabereye mu mu Mujyi wa Butare mu Karere ka Huye ku wa gatandatu tariki 11 Gicurasi 2019 ryagaragaje ko muri aka karere hari izindi mpano mu mukino w’amagare, bamwe mu bagaragaje impano bakaba bagiye gushakirwa ubufasha.
Ku munsi wa nyuma wa shampiyona y’u Bwongereza, Manchester City yegukanye igikombe cya shampiyona cya gatandatu mu mateka yayo, inyagiye Brighton and Hove Albion ibitego 4-1, Liverpool yongera kubura igikombe itegereje imyaka 29.
Abagabo babiri bo mu Murenge wa Kimisagara, Akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali n’undi umwe ukomoka muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kimihurura mu Mujyi wa Kigali, bakekwaho gutunda, gucuruza no gukwirakwiza ibiyobyabwenge.
Ingabire Victoire warekuwe mu mezi umunani ashize ku mbabazi z’Umukuru w’Igihugu, yagaragaye ari mu bikorwa byo gushaka abayoboke b’ishyaka rye b’abahutu gusa.
Mukangarambe Laurence utuye mu Mudugudu wa Kagarama, Akagari ka Musave, Umurenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo yasazwe n’ibyishimo yatewe no kwakira inka yorojwe na koperative Hobe Nshuti ikorera mu Kagari ka Musave atuyemo.
Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kongerera icyizere abafana bayo cyo kuba yakwegukana igikombe cya Shampiyona nyuma yo gutsinda Amagaju ibitego bibiri kuri kimwe (2-1).
Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Karere ka Kicukiro, ku bufatanye n’ubuyobozi bw’ako karere, yatangije imikino y’umupira w’amaguru ihuza urubyiruko, hakanatangirwa ubutumwa bwo gukunda igihugu.
African Improved Food, sosiyete itunganya ikanacuruza ibiribwa ku buryo bujyanye n’igihe nka Nootri Toto, Nootri Mama na Nootri Family, yateguye umunsi w’ababyeyi ‘Nootri Mother’s day’ kuri uyu wa gatandatu tariki 11 Gicurasi 2019, mu rwego rwo gususurutsa abakiriya bayo, kubagaragariza ibicuruzwa babafitiye, ndetse no (…)
Mu mukino wahuje Musanze FC na Sunrise FC ku wa Gatandatu tariki 11 Gicurasi 2019, Musanze FC yabonye igitego cy’intsinzi ku munota wa nyuma cyashimishije umutoza Ruremesha wari wamaze gutakaza icyizere muri uwo mukino.
Umuryango Uharanira Inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (IBUKA) urasaba abafasha mu by’ihungabana kumanuka bakegera abahuye n’icyo kibazo hakurikijwe imibereho yabo.
Abahanga mu by’imibanire y’abantu bemeza ko iyo ababyeyi bataganira byimbitse ku buzima bwabo n’ubw’urugo bitaborohera kuganiriza abana, cyane cyane ku buzima bw’imyororokere.
Imiryango 15,593 y’Abatutsi igizwe n’abantu 68,871 ni yo imaze kumenyekana ko yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abanyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Rusizi, boroje amatungo abaturage babiri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, mu rwego rwo gufasha abayituriye gukomeza kwiteza imbere, bakayibonamo igisubizo ku bibazo bikibangamiye umuryango nyarwanda.
Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, yamaze kwemeza umushinga w’itegeko rigena imikorere y’ikigo cyo gutanga amasoko n’ishami ry’umusaruro, Medical Procurement and Production Division (MPPD), nyuma inteko yemeza ko iyo MPPD isimburwa na sosiyete nshya yitwa Rwanda Medical Supply (RMS) yigenga, ariko ikazajya ikorana (…)
Mu Karere ka Nyagatare hari urubyiruko ruvuga ko telefone zigendanwa zigira uruhare runini mu iterwa inda ry’abana b’abangavu.
Norbert Mbabazi uhagarariye Ibuka mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye, avuga ko abakoze ibyaha bya Jenoside biremereye bari hafi gufungurwa bakwiye kumenya ko abarokotse Jenoside batazongera gutega ijosi.
Mu ruzinduko Perezida wa Repubulika Paul Kagame yari arimo kugirira mu Ntara y’Amajyaruguru n’Iburengerazuba, ku wa Gatanu 10 Gicurasi 2019, yari mu Karere ka Rubavu, ahari hateraniye abaturage b’ako karere ndetse n’aka Rutsiro.
Imiryango irengera ubuzima yahuriye mu biganiro byateguwe n’umuryango Global Health Corps uharanira kubaka abayobozi bafite ubushobozi buhamye mu rwego rw’ubuzima, iganira ku kibazo gihangayikishije cy’abana baterwa inda.