Abakuru b’imidugudu, ab’utugari n’abaveterineri ku isonga mu kurya ruswa muri Gisagara

Umuyobozi w’umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda (TI), Marie Immaculée Ingabire, avuga ko ruswa yiganje mu bakuru b’imidugudu n’ab’utugari ndetse no mu baveterineri, mu Karere ka Gisagara.

Umuyobozi w'Akarere ka Gisagara, Jerome Rutaburingoga
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Jerome Rutaburingoga

Yabibwiye abagize inama mpuzabikorwa y’akarere ka Gisagara, anavuga ko yabihereye ku byo abaturage bagenda babaregera.

Yagize ati “Mufite ba mudugudu basaba abaturage ruswa ngo babahe raporo yo kujyana muri RIB cyangwa ahandi hantu igihe habaye amakimbirane mu ngo n’ahandi. Kugira ngo bazaguhe raporo, kandi bakuvugire neza ko ari wowe urengana, bagusaba ruswa.”

Abaveterineri b’imirenge bo ngo ntibaka ruswa abaturage, ahubwo banga kubaha serivise, bakabohereza ku baveterineri bikorera, na bo bakazabamenyera agahimbazamusyi kuko baboherereje abakiriya.

Ati “Amakuru dufite ni uko hari abumvikanye kuzajya baha veterineri w’umurenge ibihumbi 100. Kwanga gukora imirimo ushinzwe ukayerekeza ku wundi ngo azaguhe amafaranga, iyo ni ruswa mbi.”

Abaveterineri kandi ngo baca amafaranga abashaka kubaga amatungo. Inka itangirwa amafaranga ibihumbi bibiri, hagatangwa igihumbi ku ihene, na 500 ku ntama. Ingabire ati “Wishyuye, ryaba rirwaye cyangwa ritarwaye, rirabagwa.”

TI kandi ngo yahawe amakuru y’uko muri Gisagara, abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari barangiza urubanza badahawe ruswa ari bo bakeya.

Abatuye i Gisagara kandi ngo binubira kudahabwa serivise uko bikwiye, kubera ikibazo cy’abakozi bakeya.

Urugero, muri serivise y’ubutaka batanga ibya ngombwa ari uko babanje kujya aho buri. Ubukeya bw’abakozi butera gutegereza igihe kinini, rimwe na rimwe hakabaho gutanga ruswa kugira ngo serivise yihutishwe.

Abaturage kandi ngo ntibamenya ibisabwa kugira ngo bahabwe serivise runaka bigatuma basiragira. Ngo ntibanamenyeshwa umukozi uri mu kiruhuko, maze n’uwamusigariyeho ntatange serivise uko bigomba.

Ingabire yatanze urugero rw’umukecuru yiboneye wagiye gushakira umwuzukuru icyemezo cy’amavuko ku murenge umwe, bamubwira kujya kwishyura ku irembo.

Wa mukecuru yasanze umuhungu ku irembo ry’uwo murenge amubaza niba ari we bamubwiye kwishyura, undi aramwemerera, amuha amafaranga, arigendera.

Ingabire ati “Yayamuhaye nka saa tanu, musanga ku irembo ry’umurenge saa kumi agitegereje kuzanirwa inyemezabwishyu no gusubizwa amafaranga yarengagaho. Urumva ntiyasobanuriwe neza, bigera n’aho bamwiba.”

Abatuye i Gisagara kandi babwiye TI ko ibibazo byo kwakwa ruswa bahura na byo batabiregera inzego zisumbuye ku zo baba batseho serivise kuko baba batekereza ko babivuze uwo bareze byazamugeraho hanyuma ubutaha bakibasirwa.

Ubushakashatsi bw’akarere na bwo bwagaragaje ko hari ruswa

Ubushakashatsi bwakozwe na serivise y’ibarurishamibare mu Karere ka Gisagara na bwo bwagaragaje ko muri aka karere hari abaka ruswa.

Théogène Karangwa ushinzwe ibarurishamibare muri aka karere, ari na we wagaragaje ibyavuye muri ubu bushakashatsi, yavuze ko ku bantu 528 babajije, harimo abagabo 318 n’abagore 210, abagera ku 8.7% bavuze ko batswe ruswa. 60% by’abayatswe ni abagore.

Muri rusange abagabo batswe iy’amafaranga naho abagore bo ngo abatswe iy’amafaranga ni bo bakeya, naho abandi batswe iy’igitsina, abandi bahura n’icyenewabo, ariko 4% bo ngo bahuye n’iyo bise iy’ibanga.

Naho ku bijyanye n’uko abanyagisagara bishimira serivise bahabwa, ubu bushakashatsi bwasanze 87% ari bo babyishimiye.

Muri 13% batishimiye imitangire ya serivise, hari abavuga ko basuzugurwa n’abayobozi batandukanye.

Karangwa ati “imikirize y’imanza iracyarimo ibibazo ndetse n’iby’ibyiciro by’ubudehe. Ku birebana no kwakirwa, twasanze mu bigo nderabuzima ndetse no kuri SACCO babwira abantu nabi bakanabakira nabi.”

Umuyobozi w’Akarereka Gisagara, Jérôme Rutaburingoga, avuga ko na we imitangire ya ruswa mu nzego zo hasi bayibona mu kudacika kw’inzoga z’inkorano, icyakora iby’abaveterineri byo ngo ni ubwa mbere yabyumvise, kandi baraza kubikurikirana.

Ati “Turaza gukurikirana umuntu ku muntu, kuko abaveterineri si benshi.”

Kugira ngo ibi bibazo bya ruswa bikemuke, n’abayatse bamenyekane bahanwe, umuyobozi wa TI yabwiye ubuyobozi bw’akarere ka Gisagara ko byaba byiza hashyizweho uburyo bwo gutanga amakuru kandi abayatanze bakagirirwa ibanga.

Abanyamadini na bo ngo bagira uruhare mu guca ruswa bagiye bagaragariza abayoboke ko kuyifata cyangwa kuyitanga ari uguhemuka, bikaba n’icyaha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka