Nta myigaragambyo yabaye muri gereza ya Mageragere-RCS

Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa RCS ruranyomoza amakuru yavuzwe ko abagororwa bafungiye muri gereza ya Nyarugenge/Mageragere iherereye mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali, bigaragambije.

SSP Sengabo Hillary, umuvugizi wa RCS
SSP Sengabo Hillary, umuvugizi wa RCS

Amakuru yatangajwe n’imwe muri radio mpuzamahanga kuri uyu wa kabiri 9 Nyakanga 2019, yavugaga ko abagororwa bafungiye muri iyo gereza ya Mageragere bigaragambije.

Urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa RCS rwavuze ko ayo makuru ari ibihuha, ko ahubwo muri gereza ya Nyarugenge/Mageragere habaye ibikorwa by’umutekano bigamije gufata abagize agatsiko kigometse ku mategeko ya gereza.

Umuvugizi wa RCS, SSP Hillary Sengabo yabwiye Kigali Today ko hari umuntu wavugiye ku radiyo Ijwi rya Amerika, ko kuri gereza ya Nyarugenge habereye imyigaragambyo yakorwaga n’abagororwa, hanyuma abacungagereza bakabafata bakabakubita.

SSP Sengabo yavuze ko iyo myigaragambyo nta yabaye, ko ahubwo icyabaye ari ibikorwa by’umutekano byari bigamije gufata abagororwa bigometse ku mategeko ya gereza, bashaka kubuza bagenzi babo kujya mu mirimo nyongeramusaruro.

Yavuze ko ibyabaye byakwitwa imyigaragambyo mu gihe abagororwa bose bahuza umugambi wo kwigaragambya, ariko ko ibyabaye bitari birimo abagororwa bose, ahubwo ari agatsiko k’abantu bakeya.

Yagize ati “Itsinda ry’abantu bakeya batarenga 28, bakumiriye abagororwa bagenzi babo bajyaga mu mirimo nyongeramusaruro. Abagororwa bakumiriwe bahise bamenyesha ubuyobozi bwa gereza, abo bigometse batabwa muri yombi”.

SSP Sengabo yavuze ko ubu iperereza ryatangiye ngo hamenyekane icyo abakoze ibyo bari bagambiriye.

Avuga kandi ko nibiramuka bibahamye amategeko ngengamikorere ya gereza azabahana.

Ati “Umuntu nk’uwo ashobora gushyirwa mu kasho, gufungwa bitarengeje iminsi 15 muri gereza imbere, kwimurwa muri gereza imwe akajyanwa mu yindi, n’ibindi”.

SSP Sengabo avuga ko ibikorwa byo kugumura abagororwa bakabuzwa kujya mu mirimo nyongeramusaruro ari ubwa mbere bigaragaye muri gereza ya Nyarugenge.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka