Kenya: Inyamaswa zibereye ijisho zizwi nka Mountain Bongo zigiye kubungabungwa

Kuri uyu wa mbere tariki 09 Nyakanga 2019, igihugu cya Kenya cyashyizeho ingamba zigamije kubungabunga inyamaswa ziba mu misozi zo mu bwoko bw’isha zizwi nka Montain Bongo, nyuma y’uko bigaragaye ko ziri gukendera cyane kuko hasigaye izitarenga 100 muri Kenya, ari naho honyine ziri ku isi.

Izi nyamaswa ngo zisigaye muri Kenya gusa kandi ngo ubu ntizirenga 100
Izi nyamaswa ngo zisigaye muri Kenya gusa kandi ngo ubu ntizirenga 100

Najib Balala, umunyamabanga ushizwe ubukerarugendo n’inyamanswa ziba mu ishyamba muri Kenya, yatangarije ibiro ntaramakuru by’abashinwa xinhuanet ko igihugu cyafashe umugambi wo kurinda no kubungabunga Mountain Bongo kuva muri uyu mwaka wa 2019 kugeza mu mwaka wa 2023.

Balala agira ati “uyu mugambi wo kurinda Mountain Bongo uziye igihe kuko ari nkeya kandi zisigaye muri kenya gusa”.

Akomeza avuga ko “ibi kandi bizabasha guha agahenge Mountain Bongo zikongera zikororoka zigatura neza.”

Avuga kandi ko intego ya Kenya ari ukuzamura iyororoka ry’izi nyamaswa mu rusobe rw’ ibinyabuzima biba mu ishyamba, zikava ku 100 zikagera byibuze kuri 730 mu myaka 50 iri imbere babifashijwemo no kuzireberera ku bufatanye n’abaturage.

Minisitiri wa Kenya ushinzwe ubukerarugendo n’ibinyabuzima byo mu ishyamba avuga ko kongera kuzamura imyororokere ya Mountain Bongo ari gahunda y’imyaka ine, irimo ibikorwa byiganjemo kuzirinda ba rushimusi n’ibi byazibangamire mu miturire yazo.

Sousan Koech umunyamabanga wa Leta ushinzwe ibinyabuzima biba mu ishyamba yavuze ko guverinoma izateza imbere iby’imenyekanisha ry’ubushakashatsi mu kongera umubare w’izi nyamaswa zibera ku musozi wa Kenya, uwa Aberdares, Mau na Eburu.

Bongo zo mu misozi zageze kuri 500 mu myaka ya za 1970, zikaba zaragaragajwe n’umuryango mpuzamahanga ushinzwe kurinda no kubungabunga ibidukikije (IUCN) nk’inyamaswa zishobora gushiraho ku isi hatagize igikorwa.

Margaret Mbaka, umunyamuryango w’akanama k’ubuyobozi ka Mount Kenya Wildlife Conservancy yatangaje ko mu kurinda Mountain Bongo bizagira ingaruka nziza k’ubukererugendo no ku ruhande rw’abatuye mu byaro.

Mbaka ati “Mountain Bongo ni kimwe mu bigize umuco w’abatuye muri kariya gace. Zikwiye kurindirwa umutekano, no gutanga umusanzu ngo zirindwe inzara, kuko bizagira uruhare runini mu kuzamura ubukungu”.

Akomeza avuga ko ibyo kwita kuri Mountain Bongo bizagerwaho, ku bufatanye bwa gahunda ishinzwe ibyo guhanga udushya, ku bufatanye n’ishinzwe ubushakashatsi n’imenyekanishamakuru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka