68 bongerewe ubumenyi mu kugenza no kuburanisha ibyaha ku ihohohoterwa rishingiye ku gitsina

Kuva ku wa mbere tariki 08 Nyakanga 2019, mu ishuri rikuru rya Polisi riherereye mu Karere ka Musanze habereye amahugurwa y’iminsi itatu agenewe abakozi 68 b’Abagenzacyaha, Abashinjacyaha, Abacamanza n’Abapolisi.

Ni amahugurwa yiga uburyo bw’ubushakashatsi bwimbitse mu kugenza ibyaha, gushinja no guca imanza zijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, mu rwego rwo kurushaho kurenganura uwahohotewe no guhana uwakoze icyo cyaha.

Ayo mahugurwa yateguwe n’ishuri rikuru rya Polisi riri mu Karere ka Musanze, hagamijwe cyane cyane guhindura imyumvire y’abantu baburana n’ababuranisha ibyo byaha mu rwego rwo gutanga ubutabera bunoze nk’uko bivugwa na CP Christophe Bizimungu, Umuyobozi w’iryo shuri.

Agira ati “Ishuri rikuru rya Polisi y’igihugu, rifite inshingano zinyuranye zirimo no kwigisha uburyo bwo kurwanya ibyaha, by’umwihariko ibyaha bishingiye ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina, tukaba twarayateguye tugamije kugira ngo turebe ko twahindura imyumvire y’abantu bashinzwe gukurikirana ibyo byaha”.

CP Christophe Bizimungu akomeza agira ati “Hari igihe mu gukurikirana ibyo byaha, abantu bagendera ku bitekerezo byabo bibaza ko ari byo bizima kandi nyamara ubushakashatsi bwerekana ko akenshi aba ari ukwibeshya. Dukeneye ko ibyo dukora mu kurwanya icyo cyaha tubikora dushingiye ku bumenyi bushingiye ku bushakashatsi, bitari ugushingira gusa ku bitekerezo umuntu afite”.

Abitabiriye ayo mahugurwa bavuga ko mu kazi kabo ko gukurikirana ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bitaborohera, kubera ubumenyi buke mu gucukumbura no kumenya uvuga ukuri nk’uko Dusabe Jeanne d’Arc, umukozi wa RIB witabiriye ayo mahugurwa abivuga.

Agira ati “Ikimenyetso cy’umugore wasambanyijwe mu rugo rwe n’umugabo we ntidupfa kukibona, hari ubwo umwana w’umukobwa ajya mu rugo rw’umusore, nta wamubonye agenda cyangwa ngo amubone avayo, ibyo bimenyetso biratugora, ku buryo bigera no mu bushinjacyaha bikabagora.

Ariko uburyo bari kuduhuguramo, ni ibintu bifite ireme cyane bigiye kudufasha cyane mu kujya ducukumbura ibyo bimenyetso, kugira ngo uwahohotewe abone ubutabera, n’uwakoze icyaha ibimenyetso bifatika bize kumujyana mu rukiko”.

CP Christophe Bizimungu, yavuze ko impamvu bahisemo gutegura ayo mahugurwa bahereye ku cyaha cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ngo ni uburyo bwo gushimangira Politiki y’igihugu yo guteza imbere umugore no kumurinda ihohoterwa.

Ngo ni n’uburyo bwo guhindura imyumvire y’abantu kuri ibyo byaha, aho usanga umubare w’abahanwa ari muto cyane ku mubare w’abakora ibyo byaha.

Amahugurwa yo muri ubwo buryo atangijwe ku nshuro ya mbere, aho icyiciro cya mbere gitangiranye n’abantu 60, akazakorwa mu byiciro bitandatu. Biteganyijwe ko muri ibyo byiciro byose hazahugurwa abantu 259.

Ayo mahugurwa yiswe “Workshops on Investigation, Prosecution and Trial of Sexual Violence”, yitabiriwe n’abagenzacyaha bo muri RIB, abashinjacyaha, Polisi n’abacamanza bakorera mu bigo binyuranye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka