Gitifu w’Akagari yatawe muri yombi ashinjwa kunyereza amafaranga yakusanyijwe n’abaturage

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Esperance Kibukayire, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Cyarubare mu Murenge wa Kabare mu Karere ka Kayonza ashinjwa gukoresha nabi amafaranga yagombaga gukoreshwa mu bwubatsi.

Icyaha ashinjwa bivugwa ko yagikoze mu mwaka ushize. Icyo gihe ngo abaturage b’akagari bakusanyije amafaranga y’u Rwanda 827,500 yagombaga gukoreshwa mu kubaka ibyumba by’amashuri by’inyongera ku ishuri ryisumbuye rya Kiburara, ariko ayo mafaranga ayikoreshereza mu nyungu ze bwite.

Uwo Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari witwa Esperance Kibukayire, ayo mafaranga ngo yagombaga kuyashyira kuri konti iri mu Murenge Sacco ariko ntiyabikora.

Ingingo ya 10 ivuga ibyerekeranye no kunyereza umutungo mu itegeko ryo kurwanya ruswa ivuga ko Umuntu wese ukoresha mu nyungu ze cyangwa iz’undi, umutungo, amafaranga cyangwa inyandiko z’agaciro, yahawe cyangwa yashyikirijwe kubera imirimo akora cyangwa ukoresha mu nyungu ze abakozi ashinzwe ku bw’umurimo aba akoze icyaha.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Modeste Mbabazi, yemeje amakuru y’itabwa muri yombi rya Esperance Kibukayire. Yaboneyeho no gusaba abayobozi mu nzego za Leta gucunga neza ibya rubanda, birinda kubikoresha mu nyungu zabo bwite.

Esperance Kibukayire ushinjwa kunyereza amafaranga yari agenewe kubaka ibyumba by’amashuri afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Mukarange mu gihe iperereza rikomeje. Biteganyijwe ko nyuma y’iperereza, dosiye ye izashyikirizwa Ubushinjacyaha.

Icyaha ashinjwa kiramutse kimuhamye yahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’umutungo yanyereje.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka