Abanyarwanda baba mu Budage bubatse amashuri i Musanze ahagaze Miliyoni 120Frw

Abanyarwanda batuye mu gihugu cy’Ubudage(Diaspora nyarwanda yo mu budage) bubatse ibyumba by’amashuri bifite agaciro ka miliyoni 120Frw kuri Groupe Scolaire Rwinzovu iherereye mu kagari ka Murago Umurenge wa Gataraga mu karere ka Musanze.

Ni ibyumba by’amashuri bitanu byubatswe hubahirijwe amabwiriza y’imyubakire y’ibigo by’amashuri agenwa n’ikigo REB, hakaba n’icyumba cy’umukobwa cyujuje ibyangombwa.

Mu gikorwa cyo gutaha ku mugaragaro aya mashuri cyabaye kuwa kabiri tariki ya 9 Nyakanga 2019 TUYISABE Providence wari uhagarariye itsinda ry’Abanyarwanda baba mu gihugu cy’Ubudage muri iki gikorwa yagaragaje ko Abanyarwanda bari mu Budage bari gukora ibishoboka byose kugira ngo na bo bagire icyo bakora giteza imbere ireme ry’Uburezi mu Rwanda.

Yagize ati “Twishyira hamwe tugakora umushinga runaka tugamije gushaka umuti ku bibazo bitandukanye bagenzi bacu baba hano mu Rwanda baba batugaragarije. Twubatse aya mashuri kugira ngo bifashe abana bakiri bato kubona uko bategura ubuzima bwabo buri imbere kuko nibo bazaba bafite igihugu mu maboko yabo; izo nshingano zibategereje ntibazazibasha badafite ubumenyi. Niyo mpamvu dutewe ishema n’iki gikorwa tubashije kugeraho”.

Iki kigo cy’amashuri cya Groupe Scolaire Rwinzovu cyubatswe mu mwaka w’1963. Nubwo kigenda kivugururwa ariko haracyari ibyumba bishaje cyane byubakishijwe amabuye, bifite isakaro ryangiritse kandi bitagira sima. Abanyeshuri bagaragaza ko bibatera kutiga neza kubera ubucucike n’ivumbi.

Umwe mu bana biga kuri iki kigo yagize ati “Twajyaga tubura uko twiga neza kubera impungenge z’uko amashuri ashaje ashobora kutugwaho, imvura iragwa tugahagarika kwiga, ivumbi ribamo naryo rituma tutanoza isuku. Ni ukuvuga ko rero abazigira mu mashuri mashya batwubakiye bagiye gutandukana n’izo mbogamizi, turabyishimiye cyane”.

Sandrine Uwimbabazi MAZIYATEKE umuyobozi muri Ministeri y’Ububanyi n’amahanga akanaba n’ukuriye umuryango w’Abanyarwanda baba hanze avuga ko hari byinshi igihugu gikeneye ku maboko y’abagikomokamo. Kuba Abatuye mu gihugu cy’Ubudage bubatse aya mashuri asanga ari urugero rwiza kuri byo.

Yagize ati “ni intangarugero ku bandi banyarwanda baba hanze, icyo twakora ni ugukomeza gushishikarizaa n’abandi gukomeza kwifatanya n’igihugu mu bikorwa nk’ibi kuko kibategerejeho ibyiza byinshi”.

Akomeza asobanura ko hirya no hino hari abanyarwanda bagenda bakora ibikorwa bitandukanye binyuze mu buvuzi, ibikorwa remezo, gutanga ubumenyi ku bandi n’ibindi; ariko ngo haracyari urugendo.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage UWAMARIYA Marie Claire yasobanuye ko Umunyarwanda ukunda igihugu aterwa ishema no kugira icyo akora mu kugishakira ibyiza. By’umwihariko yashimye umuhate w’abafashe iyambere bakubaka aya mashuri ariko aboneraho no kunenga abagifite imyumvire yo gukoresha amahirwe babonye mu bidafite umumaro.

Yagize ati “Iki ni igisobanuro cy’uko abubatse aya mashuri bumva neza icyo bakigomba, ariko tunabonereho kunenga abakoresha amahirwe baba barabonye mu kugisebya cyangwa kucyangiza; tubahamagariye gusubiza amaso inyuma nk’uko aba babigenje hanyuma bakifatanya n’abandi gusenyera umugozi umwe tugakomea kucyubaka, kuko nta bandi bazaza ngo babidukorere”.

Ibi byumba by’amashuri byujuje ibyangombwa bizajya byigirwamo n’abanyeshuri bo mu mwaka wa mbere n’uwa kabiri w’amashuri abanza; byiyongeraho ubwiherero n’ibigega bifata amazi; byatwaye miliyoni 120 z’amafaranga y’u Rwanda.

Nibura bizaba bifite ubushobozi bwo kwigirwamo n’abakabakaba 300 mu gihe iki kigo gifite abanyeshuri basagaho gato 1800 biga mu cyiciro cy’amashuri abanza n’ayisumbuye. Bisanze mu karere ka Musanze hakiri ibyumba by’amashuri 243 bishaje cyane bisaba gusenywa hakubakwa ibindi bishya, ndetse ibigera ku 164 byo bikeneye gusanwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka